Home Education Hatangajwe Ingengabihe y’umwaka mushya w’Amashuri
EducationGeneral news

Hatangajwe Ingengabihe y’umwaka mushya w’Amashuri

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda [MINEDUC] yashyize hanze Ingengabihe y’Umwaka mushya w’Amashuri, umwaka uzatangira tariki 25 Nzeri 2023.

Ni Ingengabihe yanyujijwe mu intangazo ryagiye hanze rigaragaza ko umwaka w’amashuri 2023/2024 uzagira ibyumweru 37.

Iyi Ngengabihe igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 25 Nzeri 2023 kikarangira tariki 22 Ukuboza 2023.

Igaragaza kandi ko igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 8 Mutarama 2024 kikazarangira tariki 29 Werurwe 2024 naho igihembwe cya gatatu ari nacyo cya nyuma kikazatangira tariki 15 Mata 2024 kikarangira tariki 5 Nyakanga 2024.

Kuri iyi ngengabihe kandi hagaragara amatariki ibizamini bizakorerwaho, aho ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 8 bisozwe tariki 10 Nyakanga 2024 naho ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 24 Nyakanga na 3 Kanama 2024.

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EducationSlider

DER SPRACHEN HUB | GERMAN LANGUAGE ACADEMY LAUNCHES A SPECIAL DISCOUNT ON GERMAN LANGUAGE COURSES

As part of celebrating its achievements in advancing German language education in...

BusinessGeneral newsSlider

ISO and ARSO Sign Landmark Kigali Agreement to Strengthen Standards and Boost Trade Across Africa

In a move hailed as a milestone for Africa’s economic integration, the...

Climate changeEducationEnvironmentSlider

LEAD-ESD Teachers’ Change Projects Highlight Education’s Role in Building Rwanda’s Environmental Resilience

Teachers’ representatives from across Rwanda gathered in Kigali on 2 October 2025,...