Home Education Hatangajwe Ingengabihe y’umwaka mushya w’Amashuri
EducationGeneral news

Hatangajwe Ingengabihe y’umwaka mushya w’Amashuri

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda [MINEDUC] yashyize hanze Ingengabihe y’Umwaka mushya w’Amashuri, umwaka uzatangira tariki 25 Nzeri 2023.

Ni Ingengabihe yanyujijwe mu intangazo ryagiye hanze rigaragaza ko umwaka w’amashuri 2023/2024 uzagira ibyumweru 37.

Iyi Ngengabihe igaragaza ko igihembwe cya mbere kizatangira tariki 25 Nzeri 2023 kikarangira tariki 22 Ukuboza 2023.

Igaragaza kandi ko igihembwe cya kabiri kizatangira tariki 8 Mutarama 2024 kikazarangira tariki 29 Werurwe 2024 naho igihembwe cya gatatu ari nacyo cya nyuma kikazatangira tariki 15 Mata 2024 kikarangira tariki 5 Nyakanga 2024.

Kuri iyi ngengabihe kandi hagaragara amatariki ibizamini bizakorerwaho, aho ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 8 bisozwe tariki 10 Nyakanga 2024 naho ibizamini bisoza amashuri yisumbuye bikazaba hagati ya tariki 24 Nyakanga na 3 Kanama 2024.

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

AgricultureEnvironmentGeneral newsHealthSlider

Rwanda’s Standardization Achievements in 2024: A Year of Growth and Global Engagement

In 2024, Rwanda made remarkable advancements in standardization, reinforcing its commitment to...

AgricultureEducationHealthSlider

Cultivating Change: Transformative Impact of School Farming in the Rwanda School Feeding Program

In recent years, the integration of agricultural practices within educational institutions has...

AgricultureEducationHealthSlider

Rwanda to Launch Model Schools for Food Quality Standards

The Rwanda Standards Board (RSB) has unveiled plans to create a model...