Home Climate change Umujyi wa Kigali uributsa abatuye mu manegeka kwimuka, unasaba abandi kuzirika ibisenge by’inzu
Climate changeEnvironmentGeneral news

Umujyi wa Kigali uributsa abatuye mu manegeka kwimuka, unasaba abandi kuzirika ibisenge by’inzu

Mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bw’abantu n’ibyabo, Umujyi wa Kigali wongeye kwibutsa abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko igihe ari iki ngo bahimuke hirindwa ko bahungabanywa n’ibiza by’imvura y’umuhindo.

Ibi bikubiye mu itangazo umujyi wa Kigali washyize hanze mu minota mike ishize, aho ukomeza usaba abaturage kwirinda, ubibutsa ko ubuzima bwabo aribwo bw’ibanze.

Abasabwa kwimuka ni “abagituye ahari ubuhaname bukabije, abari ahubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho, abatuye mu mbago z’ibishanga ndetse n’abatuye muri metero 5 uvuye kuri za ruhurura bigaragara ko ziteje akaga.”

Abatuye mu manegeka bongeye kwibutswa kwimuka

Umujyi wa Kigali kandi urasaba n’abadatuye mu manegeka gufata ingamba, hagamijwe gukumira ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura y’umuhindo, aho ubasaba “kuzirika neza ibisenge by’inzu, bakarinda inzu zabo kwinjirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye, bagahoma inzu zidahomye, bakazishyiraho imireko n’imiyoboro y’amazi. Abafite impushya zo gusana inzu zishaje n’izangiritse bakabikora bwangu, abatazifite nabo bakihutira kuzisaba.”

Umujyi wa Kigali kandi wibukije abawutuye kuzirika ibisenge ngo bidatwarwa n’imvura y’Umuhindo

Abakunda kujugunya imyanda mu migezi nabo bihanangirijwe kuko nabyo biri mu bituma amazi y’imvura abura inzira, ndetse unasaba abawutuye “gusibura inzira z’amazi tukirinda kujugunya imyanda muri za ruhurura no mu migezi, ariko dukomeze n’ibikorwa byo kurwanya isuri”.

Abanyakigali bibukijwe kutamena imyanda muri ruhurura no mu migezi
Bibukijwe gushyira imireko ku mazu
Abatuye mu manegeka bibukijwe kwimuka bakajya ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga
Bibukijwe kuzirika ibisenge by’inzu zabo
Imvura ijya itwara ibisenge
Itangazo Umujyi wa Kigali watanze mu minsi ishize, wongeye kwibutsa abanyakigali ibirikubiyemo bagomba kwitwararika no kwitaho

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AgricultureClimate changeEnvironmentSlider

Rwanda’s circular food platform turns recommendations into action as four-year project closes

For Dominique Xavio Imbabazi, getting his organic soil-improvement products through Rwanda’s quality...

EducationGeneral newsSlider

NESA Sets August 20 for 2025/2026 Primary, O-Level Examination Results

Rwanda’s National Examination and School Inspection Authority (NESA) will announce the results...

BusinessEducationGeneral newsSlider

From German Lessons to New Opportunities: Rwandan Students Celebrate ECL Certificates

For a group of Rwandan students, receiving a German-language certificate this week...