Home Environment Perezida Kagame yakanguriye abanyarwanda kwita no kubungabunga ibyagezweho
Environment

Perezida Kagame yakanguriye abanyarwanda kwita no kubungabunga ibyagezweho

Ubu ni bumwe mu butumwa Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagarutseho mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023 yari yitabiriye arikumwe n’umufasha we Jeannette Kagame, ukaba wakozwe haterwa ibiti muri pariki ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park.

Ni pariki iri mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muganda wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL, ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi no muri Afurika.

Umuganda ngarukakwezi ubaye mu gihe hitegurwa umunsi wahariwe ibidukikije, uzaba kuwa 5 Kamena uyu mwaka. Ukaba wabanzirijwe n’icyumweru cy’ibidukikije.

Nyandungu Eco-Park yafunguye amarembo mu 2022, benshi mu Banyarwanda n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye batangira gusura ibyiza nyaburanga biyigize.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, giheruka gutangaza ko gikeneye miliyoni 150 Frw zo kwagura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu Nyandungu Eco Park-NEP.

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bateye ibiti
Perezida Paul Kagame yateye igiti aranakivomerera
Madamu Jeannette Kagame yateye igiti aranakivomerera

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Rwanda Launches Updated Climate Action Plan to Boost Resilience and Cut Emissions by 2035

Rwanda has unveiled a strengthened national climate strategy with the release of...

Climate changeEnvironmentGeneral newsHealthSlider

A Climate Crossroads: 2025 Set to Be the 2nd or 3rd Warmest Year on Record

As global leaders meet at COP30 in Belém, a new update from...

Climate changeEnvironmentGeneral newsSlider

Rwanda Braces for Mixed Weather as November Ends

As November comes to a close, Rwanda is preparing for a mix...