Home General news RIB yafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane mu karere ka Rulindo
General news

RIB yafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane mu karere ka Rulindo

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze abayobozi barindwi bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane mu karere ka Rulindo nk’uko rwabitangaje rubinyujije ku rukuta rwayo rwa X kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ugushyingo 2023.

RIB yagize iti: “RIB yafunze abayobozi barindwi (7) bakurikiranyweho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu karere ka Rulindo bagenewe na Leta ubwo hubakwaga umuhanda Rwintare-Gitanda-Muvumo mu mwaka wa 2021-2022.”

RIB yakomeje itangaza ko mu bafunzwe harimo Abanyamabanga shingwabikorwa babiri, ni ukuvuga uuhari ubu n’uwo yasimbuye ubu ukorera mu karere ka Muhanga, ifunga kandi n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu karere.

muri iri tangazo, RIB yasoje yongera kwibutsa abantu kutishora mu byaha nk’ibi igira iti: “RIB irongera kwibutsa abshinzwe gucunga umutungo wa Leta ko kuwunyereza cyangwa kuwukoresha icyo utagenewe ari icyaha gikomeye kandi gihanishwa ibihano biremereye.”

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessEducationGeneral newsSlider

From Assessment to Action: How Ethical AI Can Truly Help People in Rwanda

Rwanda is stepping into the world of artificial intelligence, but not in...

EducationGeneral newsSlider

63,090 Students Put Skills to the Test as National Practical Exams Begin

Across Rwanda, over 63,000 senior secondary school students are taking part in...

General newsSliderWomen

Rwanda Launches RS 560:2023 – A New Standard for Gender Equality and Accountability

In a major step toward institutionalizing gender equality across Rwanda, key stakeholders...