Home General news Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordanie
General newsPolitics

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordanie

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abayobozi batandukanye bo mu bice binyuranye by’Isi mu birori by’ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordanie Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, mu ngoro ya Zahran iri mu murwa mukuru Amman.

Igikomangoma Al Hussein bin Abdullah II yashyingiranywe n’umukobwa w’umunya Arabia Saudite, kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro byatangaje ko “kuri iki gicamunsi muri Amman, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n’abayobozi b’isi mu birori by’ubukwe bw’Igikomangoma cya Jordanie, Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif, byabimburiwe no gusezerana imbere y’amategeko mu ngoro ya Zahran hanyuma hakurikiraho kwakira abitabiriye ibirori byabereye mu ngoro ya Al Husseiniya”.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abayobozi bakomeye ku rwego mpuzamahanga barimo Igikomangoma William, umuhungu w’Umwami Charles III n’umugore we.

Burimo kandi Jill Biden, umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sheikha Moza bint Nasser n’abandi bo mu bwami butandukanye bwo mu bihugu by’Abarabu n’ahandi.

Imihango yo gushyingiranwa mu rwego rw’idini yabereye mu ngoro ya Zahran, aho umwami Abdullah II n’umwamikazi Rania ari na bo babyeyi ba Al Hussein bin Abdullah II basezeraniye mu 1993, yitabirwa n’abantu 140 barimo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma.

Muri uyu muhango abageni bashyize umukono ku masezerano y’umubano batangiye nk’urugo rwa bombi, igikorwa cyayobowe na Imam Dr. Ahmed Al-Khalaileh.

Ubu bukwe bwari bumaze hafi umwaka butegurwa kuko Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif batangaje ko bitegura kurushinga muri Kanama umwaka wa 2022.

U Rwanda na Jordanie bisanzwe bifitanye umubano mwiza, ndetse bigirana ubufatanye mu ngeri zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu.

Muri Gashyantare 2023, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Jordanie, Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yagiriye uruzinduko mu Rwanda n’itsindaryari rimuherekeje bakirwa na Perezida Kagame.

Dr Ayman Abdullah Al- Safadi yabonanye na Perezida Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi muri Jordanie, Gen Maj Ahmed Husni Hasan Hatoqia ndetse n’umugaba w’ingabo za Jordanie, Maj. Gen. Yousef Huneiti.

Muri urwo ruzinduko hasinywe amasezerano ajyanye no guhana ibitekerezo mu bya politiki hagamijwe gushimangira ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, ubukerarugendo n’ubuhinzi.

Andi masezerano yasinywe ni ajyanye n’ubufatanye mu burezi ndetse n’ubushakashatsi azafasha inzego z’uburezi mu bihugu byombi kuba zarushaho gukorana.

Hari na none agena ibijyanye no gukuraho Viza ku Badipolomate n’abandi bafite pasiporo zihariye. Dr Biruta yavuze ko ayo masezerano azatuma ingendo z’abanyapolitiki ziyongera kurushaho ku buryo bizaganisha ku gukuraho Viza ku baturage basanzwe.


Ubukwe bw’igikomangoma cya Jordanie bwitabiriwe n’abantu 140 barimo n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma

Bahanye isezerano ry’urukundo rudashira

Byari ibirori bibereye ijisho


Igikomangoma cya Jordanie Al Hussein bin Abdullah II na Rajwa Al-Saif bashyingiranywe kuri uyu wa Kane

Inkuru ya igihe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

AgricultureEnvironmentGeneral newsHealthSlider

Rwanda’s Standardization Achievements in 2024: A Year of Growth and Global Engagement

In 2024, Rwanda made remarkable advancements in standardization, reinforcing its commitment to...

BusinessEnvironmentGeneral newsHealthSlider

Rwanda Launches Helmet Testing Laboratory as Part of the ‘Tuwurinde’ Project

Rwanda has officially inaugurated a Helmet Testing Laboratory under the ‘Tuwurinde’ Project,...

Cultural HeritagecultureGeneral newsSlider

Echoes of Resilience: The Transformative Power of Visiting Genocide Memorials

Visiting genocide memorials evokes a complex mix of emotions, often including fear...