Home Entertainment Uburanga bw’abakobwa 11 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2023 (Amafoto)
EntertainmentWomen

Uburanga bw’abakobwa 11 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2023 (Amafoto)

Irushanwa rya Miss Burundi 2023 rigeze aharyoshye, abakobwa 11 bageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa ry’ubwiza ubu binjiye mu cyiciro cy’amatora.

Aba bakobwa batowe bavuye muri 26 barenze ijonjora ry’ibanze ryabaye ku wa 29 Mata 2023.

Iri rushanwa ryatangiranye abakobwa 142 biyandikishije kuva ku wa 22 Werurwe 2023, bahatanira ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, ubwiza n’umuco mu Burundi.

Abakobwa 11 bujuje ibisabwa bibageza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa batoranyijwe n’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Dr Nduwayo Cynthia, Daly Ngarambe na Ketty Ruhara.

Aba barimo Ngabirano Belle Ange Edissa, Keza Blandine, Ishimwe Netty Louange, Kezimana Mélissa, Barungura Lyne Chella, Irakoze Erica Aimé Carolle, Uwera Ricky Tricia, Kenguruka Clara, Igiraneza Ange Charlène, Mugisha Elsie Amandine na Ndayizeye Lellie Carelle.

Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ikamba rya Miss Burundi 2023 bizaba tariki ya 16 Kamena 2023.

Uzegukana ikamba rya Miss Burundi 2023 azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Ractis, litiro 480 za lisansi, ubwishingizi bw’imodoka, azajya akorerwa imodoka, yishyurirwe amashuri, anagenerwe umushahara w’ibihumbi 500 Fbu.

Uzegukana ikamba ry’Igisonga cya Mbere cya Miss Burundi azagenerwa 2.500.000 Fbu, Igisonga cya Kabiri azahabwa 2.000.000 Fbu naho umukobwa ukunzwe na benshi (Miss Popularity) azagenerwa 1.000.000 Fbu.

Ubwo iri rushanwa riheruka ku wa 6 Gicurasi 2022 Ngaruko Kelly ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2022, ahigitse abakobwa 57 bari barihataniye.

https://missburundi.com/

Inkuru ya Igihe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Cultural HeritagecultureEntertainmentSlider

Rwandan Intore Dance Joins World Cultural Heritage

The Rwandan Intore dance has recently been added to the United Nations...

BusinessEnvironmentSliderWomen

“Women for Bees”: Empowering Women Through Modern Beekeeping in Rwanda

In Rwanda, women beekeepers are making significant strides in transforming their craft,...

Climate changeSliderWomen

Empowering Women: The Key to Africa’s Climate Resilience and Justice

By: Afia Agyapomaa Ofosu (Email: prissyof@yahoo.com) “You cannot achieve climate justice without...

EnvironmentSliderWomen

Rwanda and Sweden Forge Cooperation Agreement for Article 6 of the Paris Agreement

A Memorandum of Understanding (MoU) was signed today on 3rd October 2024...