U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe amata ku munsi w’ejo hashize taliki ya 1 Kamena 2023, ahagarutswe ku kamaro k’amata ku buzima ndetse no kuzamura ubukungu.
Uyu munsi waranzwe no guha abana amata kuko bituma bagira ubuzima bwiza, by’ umwihariko abana bakiga neza.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI, Ndorimana Jean Claude yagarutse ku kamaro k’inka mu muco agaragaza ko ari ikimenyetso cyo kwifurizanya ibyiza harimo ubukire, ubuzima bwiza, ubushuti n’ibindi.
Yagize ati: “Mu muco nyarwanda inka ifite agaciro ntagereranywa kuko itanga amata kandi amata ni ibiryo, Inka ni ikimenyetso cy’ubukire, ishimangira ubushuti”.
Yavuze ko Leta y’u Rwanda ikora byinshi, hagamijwe kongera umukamo kugira ngo haboneke amata menshi, kimwe no gutoza Abanyarwanda muri rusange kugira umuco wo kunywa amata, hakaba haratangiye gahunda yo guha abana amata ku mashuri.
Ati: “Guha bana amata cyane cyane abanyeshuri ni ingenzi kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Impamvu kunywa amata ari ingenzi, afite intungamubiri z’ingenzi ku buzima, ubu dukomeza gukangurira Abanyarwanda bose kunywa amata “.
Mu kurushaho kongera umukamo, Leta ikomeje gushyiraho gahunda zirimo gushyiraho ibikorwa remezo nk’amakusanyirizo, kwegereza amata ibigo by’amashuri ndetse n’ahandi hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: “Hari ibifasha mu kongera umukamo no kwita ku buziranenge bw’amata, kuwugeza ku bantu hifashishijwe utubari tw’amata (milk kiosks/ milk zones), amakusanyirizo n’ibyuma biyakonjesha. Ibi bigabanya igiciro cy’amata, kuko kuyapfunyika biba byihariye 50%.
Mu 2005, Abanyarwanda banywaga litiro 15 ku mwaka ku muntu, ubu mu 2023 banywa litiro 72 ku muntu ku mwaka, mu gihe ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi (FAO) ryo riteganya ko abatuye munsi y’ubutayu bwa Sahara, umuntu yagombye kuba anywa litiro 125 ku mwaka”.
Yongeyeho ko umukamo wiyongereye kuko wavuye kuri Toni142.511 mu 2005 ugera kuri Toni 999.976 mu 2022.
Umworozi wabigize umwuga akaba anakuriye Koperative IAKIB yo mu Karere ka Gicumbi, Mukangiruwonsanga Agnes yavuze ko kongera umukamo bishoboka kandi bifasha kwiteza imbere, abantu bava mu bworozi gakondo bajya mu bwa kijyambere.
Ati: “Inka iguha icyo wayihaye, itanga amata bitewe nuko wayitayeho, itanga ifumbire umusaruro ukiyongera. Ubworozi bwamfashije kwishyurira abana amashuri”.
Yongeyeho ko kunywa amata bifite umumaro, kuko akungahaye ku ntungamibiri, bigatuma abantu bagira ubuzima bwiza.
Umurezi wigisha muri Camp Kigali, Mukandori Jacqueline wari uherekeje abanyeshuri baje kwizihiza Umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata, bakanayahabwa yavuze ko kunywa amata ku bana by’umwihariko bituma bagira ubuzima bwiza kandi ko byagabanyije abana bavaga mu Ishuri.
Ati: “Umwana wanyweye amata akura neza, akagira ubuzima bwiza, agasa neza kandi akiga neza.
Mu Rwanda habarurwa amakusanyirizo 132 n’ibyuma bikonjesha amata bifite ubushobozi bwo kwakira litiro z’amata 483.000 hirya no hino mu Turere dutandukanye tw’igihugu. Hari n’inganda 50 zirimo 7 nini n’into 43 zitunganya amata, zifite ubushobozi bwo kwakira litiro 254.000 ku munsi.
Ibarura ry’inka ryakozwe mu 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda hari Inka 1.517.000, aho 88% byazo Ari izitanga umukamo.
RDDP yagize uruhare mu gushyigikira gahunda ya Girinka; aho inka zirenga 6338 zatanzwe muri iyi gahunda; zirimo 4001 zatanzwe zihaka na 2337 zatanzwe mu kwitura.
RDDP yateye inkunga igikorwa cyo gushyiraho utubari tw’amata (milk bars/kiosks/milk zones) (utw’abikorera n’utwa Leta)
RDDP, ku bufatanye na RNDP, yashyizeho utubari tw’amata 20 muri Gicumbi, Musanze, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Huye, Nyanza, Ruhango, Nyagatare, Kayonza na Rwamagana mu rwego rwo kongera amata mu gihugu.
Igikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kunywa amata cyateguwe na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije muri RAB ku bufatanye n’Ihuriro ry’abateza imbere ibikomoka ku mukamo RNDP.
Inkuru ya Imvaho
Leave a comment