Home Climate change Pariki ya Nyungwe ibaye Site ya mbere mu Rwanda yanditswe mu Umurage w’Isi
Climate changeEnvironmentGeneral news

Pariki ya Nyungwe ibaye Site ya mbere mu Rwanda yanditswe mu Umurage w’Isi

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda ikanakora ku Burundi, yanditse amateka yo kuba  site ya mbere yo mu Rwanda yashyizwe mu Umurage w’Isi na UNESCO.

Aya makuru yamenyekanye mu mwanya muto ushize ubwo UNESCO, kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri yashyiraga hanze Itangazo rihamya ko Pariki ya Nyungwe yamaze kwinjira mu Umurage w’Isi.

Iki gikorwa cyabereye mu muhango wabereye muri Arabie Saoudite mu Mujyi wa Riyadh.

Ibi kandi byanahamijwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze yitwa Twitter, akaba yatangaje ko ari inkuru nziza kandi ko “bizashimangira imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kubungabunga ibinyabuzima”.

Pariki ya Nyungwe yatangiye gufatwa nk’ishyamba rya cyimeza mu 1993, maze mu mwaka wa 2005 riza kuba Pariki y’Igihugu ubwo Guverinoma y’u Rwanda yari muri gahunda zo kubungabunga ibinyabuzima byinshi biyibarizwamo.

Nyungwe niryo shyamba rigari mu Karere, rikaba riri ku buso bwa Kilometerokare 1,019 rikaba ari “isi” y’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye.

Rifite Amoko arenga 1068 y’ibimera (Flowering plants) birimo ubwoko bw’indabo za orchids burenga 148, Ubwoko bw’inyoni burenga 322 bukurura ba mukerarugendo; by’umwihariko muri ubu bwoko 322 harimo ubwoko burenga 30 bw’inyoni utasanga ahandi bubarirwa muri Nyungwe gusa.

Mu nyamaswa zirimo harimo amoko menshi, inyamabere ubwoko burenga 85 harimo ubwoko burenga 13 bw’ibisabantu (primates), ubwoko burenga 38 bw’ibikururanda (reptiles) ndetse n’ubwoko burenga 32 bw’intubutubu (amphibians).

Mu nyamaswa ziba mu ishyamba rya Nyungwe harimo inkende, inkoto (igitera, inyarubabi, inkotwa) [aya ni andi mazina y’igitera], icyondi, inkomo, inyenzi, igishabaga, umukunga, inkima, inkurashaje, imfumbetwa, ifumberi, igisaho, insyisyi, impongo, ingurube y’ishyamba, impereryi (Rushokanankomati), inzibyi;

Imondo, imbaka, mujeri, igihimbi gito/impimbi, igihimbi, urutoni, isiha, inzoka z’amoko anyuranye, inyoni z’amoko anyuranye…

Nyungwe ni Isoko ya zimwe mu nzuzi nini n’imigezi yo muri Afurika nk’Uruzi rwa Nil mu Burasirazuba ndetse n’Uruzi rwa Congo mu Burengerazuba.

Binavugwa kandi ko hafi 70% by’amazi y’u Rwanda aturuka muri Nyungwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu kiganiro twagiranye na Remy Norbert Duhuze, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubwinshi n’Ubwiza bw’Amazi mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB), yadutangarije ko “Kugeza ubu nta nyigo yihariye iragaragaza uwo mubare wa 70%, ariko ikizwi ni uko ishyamba rya Nyungwe ari isoko y’imigezi y’ingenzi mu gihugu nka Mwogo, Mbirurume na Rukarara ari nayo ibyara Nyabarongo ikomeza ikaza kubyara Akagera iyo imaze guhura n’Akanyaru. Muri Nyungwe kandi havamo n’indi migezi ijya mu cyogogo cya Kivu kiri mu cyogogo kinini cya Congo.”

Yongeraho ko Nyungwe ari yo kigega cy’amazi y’u Rwanda. Ati: “N’ubwo n’ibindi bice by’igihugu bifite imigezi ibiturukamo nka Mukungwa, Muvumba n’indi, ariko twavuga ko Nyungwe ari yo kigega cy’amazi y’u Rwanda dukurikije ubwinshi n’ingano by’imigezi iriturukamo.”

Ni ishyamba rifite ubwiza bukurura ba Mukerarugendo haba ab’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Kimwe mu bikurura ba Mukerarugendo ni ubwiza bw’urusobe rw’ibinyabuzima rurimo, amazi harimo nk’umugezi uzwi nka “Ndambarare Waterfall” yavumbuwe mu myaka hafi itatu ishize, ikiraro cyo mu kirere kizwi nka “Nyungwe Canopy Walk” n’ibindi.

Protais Niyigaba, umuyobozi wa African Park icunga (Management) Ishyamba rya Nyungwe n’andi mashyamba, avuga ko “Mu Ukuboza 2022 gusa, iyi pariki yasuwe n’abakerarugendo 2,628, umwaka wose ushize ikaba yarasuwe n’abakerarugendo 21,564 bakaba bariyongereye bavuye ku 4,810 bayisuye mu 2008.”

Ishyamba rya Nyungwe riherereye mu Majyepfo y’u Rwanda rikanakora mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Rikikijwe n’uturere dutanu ari two Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi na Rusizi; ku Majyepfo yaryo rikora ku Burundi kuri National Park ya Kibira.

Ni Pariki isurwa cyane
Ubwo abanyamakuru bakora inkuru z’ibidukikije bo mu Rwanda basuraga iyi Pariki ya Nyungwe, mu ntangiriro z’uyu mwaka. Iyi foto bayifatiye kuri Ndambarare Waterfall
Nyungwe na nijoro igira amafoto meza
Imwe mu mafoto yafotowe nijoro muri Nyungwe
Ndambarare Waterfall

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...