Home Health Kwivuza amenyo bihenze kurusha kugura “korogate”- Mukabahire Beatha, SOS Children’s Villages Rwanda
HealthSlider

Kwivuza amenyo bihenze kurusha kugura “korogate”- Mukabahire Beatha, SOS Children’s Villages Rwanda

Mukabahire Beatha, umukozi muri SOS Children’s Villages mu Rwanda

Kuri iki Cyumweru tariki 24 Werurwe 2024, mu bukangurambaga bugendanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga Wahariwe Ubuzima bwo mu Kanwa, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024 igira iti: “Mu kanwa hazima, umubiri muzima”; Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, ku bufatanye na SOS Children’s Villages Rwanda, Dental Health Without Borders n’abandi, bakanguriye abaturage kwitabira kugira isuku yo mu kanwa, bisuzumisha amenyo nibura kabiri mu mwaka, bita ku isuku yayo bayoza n’umuti wabugenewe benshi bakunze kwita “colgate” ndetse no kwibuka gukoresha uburoso bw’amenyo igihe kitarenze amezi atatu.

Ni igikorwa cyabereye muri Bishenyi ku Kamonyi, ahari hateraniye abiganjemo urubyiruko, abana n’abagore.

Mu biganiro byahatangiwe byagarukaga cyane ku gukangurira abari bitabiriye kwita ku isuku yo mu kanwa boza amenyo kabiri ku munsi, ni ukuvugs mu gitondo na nijoro mbere yo kuryama kandi bakoresheje umuti wabugenewe wo koza amenyo, kwitabira kwisuzumisha amenyo nibura kabiri mu mwaka ndetse no kwibuka guhindura uburoso bw’amenyo nibura nyuma y’amezi atatu.

Uwitwa Nshimyumuremyi Jean Pierre wari witabiriye ubukangurambaga, yavuze ko yari atari yagira ibibazo byo mu kanwa “uretse ko nibrosaga nkabona hajemo uturaso”, akaba yafashe ingamba zo gukurikiza inama yagiriwe n’abaganga bamusuzumye.

Ati: “Ngombwa kwibrosa neza ibyo bintu bigashiramo, ibyo bintu biza mu menyo…bambwiye ko amenyo iyo umaze kurya ntiwibrose ni nko kugaburira twa tuntu tuza kukwangiriza amenyo”. Anashimangira ko we asnzwe akora isuku yo mu kanwa inshuro eshatu ku munsi ndetse ko n’iyo agiye ku kazi yitwaza uburoso bw’amenyo na korogate byo kuza kwifashisha saa sita amaze kurya.

Bimwe mu bibazo abaturage babajije, bigendanye n’impungenge bahise bagira nyuma yo gusobanurirwa igikenewe ngo bite ku isuku yo mu kanwa.

Kimwe mu bibazo cyagarutse cyane ni icyo umuntu yakoresha mu gusukura amenyo, aho bamwe babazaga niba gukoresha amakara, umunyu, uduti boza amenyo byaba aribyo; babwirwa ko byica amenyo kandi ko bitujuje ubuziranenge.

Ku rundi ruhande, bagaragaje impungenge zo kuba umuti w’amenyo “korogate” zihenda ndetse ko abenshi baba bafite umuryango mugari, bityo ko kubona “Korogate” mu buryo buhoraho bitaborohera.

Mukabahire Beatha umukozi muri SOS Children’s Villages Rwanda ushinzwe umushinga usanzwe ukora ibijyanye no guteza imbere ubuzima bwo mu kanwa, by’umwihariko mu bana batoya; ubwo yabazwaga inama yagira abaturage bafite ikibazo n’impungenge byo kubona umuti w’amenyo mu buryo buhoraho, yavuze ko kwirinda bihendutse kuruta kwivuza.

Mukabahire Beatha, umukozi muri SOS Children’s Villages mu Rwanda

Yagize ati: “Buriya rero umuti w’amenyo abantu benshi ikintu kinatuma bavuga ko ubahenze ni uko abenshi bakandira ku buroso bakuzuza, gakeya yaguze ntikamare igihe. Ariko isoko hano ryo mu Rwanda, imiti yose irahari kandi yujuje ubuziranenge, wabonamo uri ku rwego rw’umufuka wawe, kandi ukabonamo uwo wakoresha wowe n’umuryango wawe. Ushobora kuvuga ko umuti w’amenyo uguhenze, ariko kwivuza bikazaguhenda kurushaho. Umuti w’amenyo mu Rwanda si ikibazo nkurikije uko mbibona wenda ubungubu, abantu benshi bashobora kugera ku rwego bashobora kuwigurira, kubera ko uri muri kategori zitandukanye”.

Irene Bagahirwa, umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara zitandura (NCDS), by’umwihariko akaba ahagarariye agace gashinzwe ibikomere n’ubumuga ndetse n’indwara zo mu kanwa; yakanguriye abaturage kugana serivisi zita ku buzima bwo mu kanwa “kuko zirahari, uhereye ku rwego rwo hasi”.

Ati: “…tubakangurira kugana serivisi kuko zirahari uhereye ku rwego rwo hasi kuzamura dufite abaganga barebera umuntu mu kanwa, bakareba ikibazo afite bakanamuvura. Ni ubukangurambaga rero turimo gukora kuko abantu ntabwo bari babona ko ubuzima bwo mu kanwa ari ingenzi kandi ko bufitanye isano n’umubiri muri rusange kuko niba umuntu ajya kwivuza ari uko umusonga wamurembeje, burya ntabwo aba ari umusonga wo mu kanwa gusa. Umubiri wose uba wafashwe kuko mu kanwa ni indorerwamo y’umubiri wose muri rusange. Utameze neza mu kanwa, ari umunyeshuri ntashobora kujya kwiga, ari umukozi ntashobora kujya mu kazi…”

Irene Bagahirwa, umukozi muri RBC mu Ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara zitandura (NCDS)

Avuga ko hakiri imbogamizi zo kuba abantu batari bafata ubuzima bwo mu kanwa nk’ikintu gikwiye kwitabwaho no kwivuzwa hakiri kare, na cyane ko inzego zibishinzwe kubafasha zihari kandi zikora umunsi ku munsi.

Yaboneyeho gusaba abantu kubyitaho kuko iyo ubitayeho “…uba ukereje uburwayi cyangwa se wirinze uburwayi ushobora kugira bwaterwa n’isuku nkeya mu kanwa. Amenyo acukuka kubera ibiryo turya, ibyo tunywa, bijya mu menyo hanyuma twaba tutayasukuye uko bikwiye, bigacukura ya menyo. Ishinya tuyirwara kubera y’uko tutakoze neza isuku yo mu kanwa. Ubutumwa bw’ingenzi rero aribwo bwanaduhurije ahangaha, ni ukwita cyane ku isuku yo mu kanwa, hanyuma uwarwaye akagana serivisi kugira ngo yivuze hakiri kare amenyo atarangirika cyangwa se ngo bibe byamuviramo n’izindi ndwara zidakira kuko nabyo bifite aho bihuriye.”

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu Rwanda mu mwaka wa 2021, ku bijyanye no koza amenyo bwagaragaje ko abantu 86% mu boza amenyo aribo bakoresha umuti w’amenyo, 67% boza amenyo rimwe ku munsi naho 19% by’ababajijwe akaba aribo bonyine boza amenyo 2 ku munsi.

Ubu bushakashatsi kandi, ku bijyanye no kwisuzumisha mu kanwa bidatewe no kurwara, bwagaragaje ko umuntu 1% ariwe wisuzumisha agamije kwirinda uburwayi bwo mu kanwa, mu gihe 92.8 % bo bivuje bitewe n’uko bababaraga amenyo cyangwa ishinya. Bugaragaza kandi ko muri uriya mwaka wa 2021, abantu 11% aribo bivuje muri uwo mwaka naho 57% bakaba bativuza indwara z’amenyo.

Ubusanzwe isuku yo mu kanwa ikozwe neza ikoreshwa uburoso n’umuti w’amenyo urimo umwunyungugu witwa floride urinda amenyo gucukuka. Nicyo kintu kirinda ubuzima bwo mu kanwa nk’uko RBC ibitangaza.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...