Home Entertainment “Amatike ni nk’aho yashize” mu Bubiligi bategerezanyije amatsiko igitaramo cya Israel Mbonyi
Entertainment

“Amatike ni nk’aho yashize” mu Bubiligi bategerezanyije amatsiko igitaramo cya Israel Mbonyi

Mu gihe abantu bategerezanyije amatsiko igitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi kizaba mu mpera z’iki cyumweru, ku Cyumweru tariki 11 Kamena, amatike yo kwinjira asa nk’aho yashize nk’uko twabitangarijwe na Justin Karekezi, umuyobozi wa Team Production yateguye iki gitaramo, ikaba ari nayo yamutumiye.

Bwana Justin Karekezi ubwo twamubazaga uko byifashe nyuma y’aho Israel Mbonyi agereye mu Bubiligi, yatubwiye ko ibintu bimeze neza cyane, abantu bategerezanyije amatsiko igitaramo cya Mbonyi.

Tumubajije aho amatike ageze agurwa, yagize ati: “Ibintu bimeze neza, nta ngorane n’imwe kabisa, bimeze neza pe. Abantu barimo baragura amatike cyane kuburyo ziriya twasohoye zirasa nk’aho zashize. Ndibwira ko bizagenda neza pe.”

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Mbonyi “ni nk’aho yashize”

Twifuje kumenya niba itike kuba zashize hari izindi bateganya gukora, adusubiza ko bitakunda kuko imyanya izaba yuzuye. Ati: “Oya nta zindi tickets tuzakora, ahubwo buriya tuba twasigaje imyanya ya ba bandi baza kwizhyura ku muryango. Buriya hasigaye imyanya y’abantu bamwe bishyura ku muryango kubera ko hari abantu wenda baba baturuka kure badashobora kubona uko bazibura noneho tugasiga imyanya ariko itari myinshi cyane, tuvuge wenda nk’imyanya nka 200 ya babandi bagura ku muryango. Ubwo niyo yaba isigaye.”

Reba indirimbo “Nk’umusirikare” Israel Mbonyi aheruka gushyira hanze

Salle bazataramiramo yakira abantu 2000, gusa barateganya ko bashobora kurenga. Yagize ati: “Salle yakira abantu 2000. Ndibaza y’uko rero salle izaba yuzuye, abo bantu 2000 bazaba bahari, ahubwo bashobora no kurenga ni uko nyine tudashobora kurenza ariko bashobora no kurenga kuko ndabona abantu benshi bashaka kuza mu gitaramo cya Mbonyi, benshi pe.”

Israel Mbonyi yageze mu Bubiligi ku munsi w’ejo hashize (kuwa kabiri tariki 6 Kamena 2023), indege yarimo ikaba yarahageze saa tatu za mugitondo.

Muyoboke Alex, umwe mubo bari kumwe, akaba ari nawe wakoranye bya hafi na Team Production mu gutegura iki gitaramo, yadutangarije ko bahageze neza kandi ko “batwakiriye neza cyane”. Yongeraho ati: “ Mukanya arajya muri rehearsals (imyitozo). Abantu urabona ko bategereje koko kandi cyanee”.

Muyoboke ati: “Batwakiriye neza cyane, mukanya aratangira rehearsals”

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Cultural HeritagecultureEntertainmentSlider

Rwandan Intore Dance Joins World Cultural Heritage

The Rwandan Intore dance has recently been added to the United Nations...

EntertainmentSlider

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu...

Entertainment

Ismaël Mwanafunzi na Mahoro bamaze gusezerana mu mategeko

Ismaël Mwanafunzi wamamaye cyane kubera ijwi rye ryiza ndetse n’ibiganiro byuje ubuhanga...

EntertainmentWomen

Uburanga bw’abakobwa 11 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2023 (Amafoto)

Irushanwa rya Miss Burundi 2023 rigeze aharyoshye, abakobwa 11 bageze mu cyiciro...