Home Business Uwiduhaye yanze kwicuruza yihangira umurimo wo kugurisha runonko muri Kigali
BusinessWomen

Uwiduhaye yanze kwicuruza yihangira umurimo wo kugurisha runonko muri Kigali

Uwiduhaye Kesian, ni umubyeyi ufite abana babiri wihangiye umurimo wo gucuruza ibijumba byokeje mu binonko bizwi nka ‘runonko’, bikaba byaramurinze kwicuruza ngo abone igitunga abo yabyaye.

Uwiduhaye atuye ahitwa mu Kiyovu mu Kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Amaze umwaka atangiye gucuruza ibijumba byokeje benshi bakunze kwita runonko mu bice bitandukaye by’Umujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Uwiduhaye yavuze ko yakuriye mu buzima bubi ndetse bushaririye kuko hari n’igihe yamaraga iminsi ibiri atarabona icyo gushyira mu nda.

Yageze mu Mujyi wa Kigali avuye mu Ntara y’Amajyepfo nyuma y’uko ababyeyi be bari bamaze kwitaba Imana, awugeramo ashakisha akazi ko mu rugo.

Uyu mugore ufite imyaka 24 avuga ko akazi ko mu rugo yagakoze amezi abiri gusa karamunanira biba ngombwa ko ajya kubana n’abandi bakobwa bagenzi be bari bakamurangiye. Ubuzima yabayemo aho hantu yatumye aterwa inda inshuro ebyiri abagabo bazimuteye baramwihakana.

Uwiduhaye yakomeje kubana na bagenzi be ariko ahitamo gutangira kujya yotsa runonko akajya kuzicururiza mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali yanga kwicuruza nka bagenzi be.

Ati “Nyine nahisemo gucuruza runonko aho kwicuruza kuko urabizi abakobwa bahura n’ibigeragezo byinshi, rero nabonye aho kuba nka bagenzi banjye twabanaga nakwihangira uyu murimo.”

Yemeza ko ibijumba yaranguye amafaranga ibihumbi 10 akuramo inyungu ya 2000Frw ndetse uyu mwuga umutunze we n’abana be kuko ko ari nawo umwishyurira inzu y’ibihumbi 30Frw akodesha ukanavamo ibimutunga n’urubyaro rwe n’ibindi bikoresho nkenerwa byose.

Uwiduhaye avuga ko uyu mwuga ahuriramo n’ingorane zitandukanye kuko ashobora gukora ibirometero birenga 20 ku munsi ndetse hari n’igihe imari ye bayimwambura.

Ati “Ingorane zo ni nyinshi hari ubwo bamfata bakabinyambura nkongera ngatangira bundi bushya gusa birantunze kuko abana bararya nkanishyura inzu. Bindutira kuba najya kwicuruza nk’abandi kuko hari bagenzi banjye nzi bo bihitiyemo kuba indaya kandi mbona ko babayeho nabi.”

Uwiduhaye amaze kwizigamira amafaranga agera ku bihumbi 50 nubwo amenshi akorera ayifashisha mu buzima bwe bwaburi munsi. Afite intego yo kuzaba umucuruzi ukomeye.

Ati “Ntabwo biba byoroshye ariko mba numva nifuza kuzaba umucuruzi ukomeye kandi nizera ko Imana izabimfashamo intego yanjye nkayigeraho kuko nta kintu kibi nko gusabiriza cyangwa kubeshwaho n’undi muntu.”

Uwiduhaye avuga ko aramutse abonye ibihumbi 300Frw yashinga iduka (Boutique) akareka uyu mwuga wo gucuruza runonko kuko umurushya cyane, aboneraho gusaba abandi bakobwa kwirinda kwishora mu buraya bakihangira umurimo kuko nta cyiza cyabwo.

 

Uwiduhaye azenguruka ibice bitandukanye bya Kigali acuruza ibijumba byokeje

Abantu benshi bakunda ibijumba Uwiduhaye yotsa

 

Inkuru ya Igihe

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

BusinessClimate changeEnvironmentSlider

Rwanda’s Solar Revolution: Saving Money While Protecting the Environment

Rwanda is turning to solar water heaters to address two pressing challenges:...

BusinessClimate changeEnvironmentSlider

EPD Strengthens Partnership with MININFRA to Bolster Energy Sector in Rwanda

The Energy Private Developers (EPD) has formalized a long-standing collaboration with Rwanda’s...