Home Environment KwitaIzina19: Uko ibirori byo kwita izina byagenze
EnvironmentGeneral news

KwitaIzina19: Uko ibirori byo kwita izina byagenze

Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, Umushyitsi Mukuru, Madamu Jeannette Kagame yamaze kuhagera. Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Idris Elba hamwe n’umugore we bise umwana w’ingagi “Nibagwire” bisobanura “kwaguka no kugwira” nyuma y’uko nyina uyibyara “Narame” wo mu muryango wa Mutobo apfushije abana babiri.

Queen Kalimpinya wamamaye cyane mu myidagaduro kubera kwitabira irushanwa  ry’Ubwiza rya Miss Rwanda, yise umwana w’ingagi “Impundu” ni uko asaba abanyarwandakazi kuvuza impundu.  Umwana  yise izina ni uwo mu muryango wa “Agashya”, akaba yarabyawe na “Inyenyeri”.

Kevin Hart utabashije kuhagera, yise umwana w’ingagi izina Gakondo, mu butumwa yatanze bwasangijwe abakurikiye uyu muhango. Iki cyamamare muri Sinema na komedi yo muri Amerika no ku isi yose, aherutse mu Rwanda, gusa akaba atabashije kwitabira umuhango wo  Kwita Izina bitewe ahanini n’imvune aherutse kugira.

Uretse Kevin Hart uraba shine kuboneka, mu bitabiriye uyu muhango uwise izina bwa mbere akaba ari Ineza Umuhoza wayise “Bwigwi”.

Yagize ati: “Nahisemo iri zina kugira ngo ngaragaze icyizere mfitiye uyu mwana w’ingagi, kuko nizeye ko azakomera, ndetse azaba igihangange mu guhagararira ingagi ngenzi ze.”

Audray Azoulay, umuyobozi Mukuru wa UNESCO yise umwana w’ingagi izina “Ikirango”.

Ni ku nshuro ya 19 uyu muhango ubaye, ukaba utegura nawe Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB hakaba hari bwitwe amazina abana b’ingagi 23.

Ni ibirori bimaze kumenyerwa nk’ibihuruza amahanga kuko byitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, n’ abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi.

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Cultural HeritageEnvironmentSliderTourism

Rwanda’s Geopark Vision: Where Nature, Science, and People Meet

In September 2025, stakeholders from across Rwanda convened in Musanze for the...

Climate changeEnvironmentHealthSlider

“Seeing Beyond Sight”: Jacques Mugisha’s Message on Dignity, Inclusion, and Climate Awareness

Disability is often misunderstood — reduced to what one cannot do, seen...

BusinessClimate changeEnvironmentSlider

Rwanda Plans Eco-Friendly Tannery Park in Bugesera to Drive Sustainable Leather Industry

The Government of Rwanda is advancing plans to build a tannery park...

Climate changeEnvironmentSlider

Why Biodiversity Matters: Rwanda Sets a Global Example in Sustainable Development

In a world where industrial growth often comes at the expense of...