Mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bw’abantu n’ibyabo, Umujyi wa Kigali wongeye kwibutsa abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko igihe ari iki ngo bahimuke hirindwa ko bahungabanywa n’ibiza by’imvura y’umuhindo.
Ibi bikubiye mu itangazo umujyi wa Kigali washyize hanze mu minota mike ishize, aho ukomeza usaba abaturage kwirinda, ubibutsa ko ubuzima bwabo aribwo bw’ibanze.
Abasabwa kwimuka ni “abagituye ahari ubuhaname bukabije, abari ahubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho, abatuye mu mbago z’ibishanga ndetse n’abatuye muri metero 5 uvuye kuri za ruhurura bigaragara ko ziteje akaga.”
Umujyi wa Kigali kandi urasaba n’abadatuye mu manegeka gufata ingamba, hagamijwe gukumira ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura y’umuhindo, aho ubasaba “kuzirika neza ibisenge by’inzu, bakarinda inzu zabo kwinjirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye, bagahoma inzu zidahomye, bakazishyiraho imireko n’imiyoboro y’amazi. Abafite impushya zo gusana inzu zishaje n’izangiritse bakabikora bwangu, abatazifite nabo bakihutira kuzisaba.”
Abakunda kujugunya imyanda mu migezi nabo bihanangirijwe kuko nabyo biri mu bituma amazi y’imvura abura inzira, ndetse unasaba abawutuye “gusibura inzira z’amazi tukirinda kujugunya imyanda muri za ruhurura no mu migezi, ariko dukomeze n’ibikorwa byo kurwanya isuri”.
Leave a comment