Home Climate change Umujyi wa Kigali uributsa abatuye mu manegeka kwimuka, unasaba abandi kuzirika ibisenge by’inzu
Climate changeEnvironmentGeneral news

Umujyi wa Kigali uributsa abatuye mu manegeka kwimuka, unasaba abandi kuzirika ibisenge by’inzu

Mu rwego rwo gukumira icyahungabanya ubuzima bw’abantu n’ibyabo, Umujyi wa Kigali wongeye kwibutsa abagituye ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ko igihe ari iki ngo bahimuke hirindwa ko bahungabanywa n’ibiza by’imvura y’umuhindo.

Ibi bikubiye mu itangazo umujyi wa Kigali washyize hanze mu minota mike ishize, aho ukomeza usaba abaturage kwirinda, ubibutsa ko ubuzima bwabo aribwo bw’ibanze.

Abasabwa kwimuka ni “abagituye ahari ubuhaname bukabije, abari ahubatswe bidakurikije amabwiriza ajyanye n’imiterere yaho, abatuye mu mbago z’ibishanga ndetse n’abatuye muri metero 5 uvuye kuri za ruhurura bigaragara ko ziteje akaga.”

Abatuye mu manegeka bongeye kwibutswa kwimuka

Umujyi wa Kigali kandi urasaba n’abadatuye mu manegeka gufata ingamba, hagamijwe gukumira ingaruka z’ibiza bishobora guterwa n’imvura y’umuhindo, aho ubasaba “kuzirika neza ibisenge by’inzu, bakarinda inzu zabo kwinjirwamo n’amazi zishyirwaho fondasiyo zikomeye, bagahoma inzu zidahomye, bakazishyiraho imireko n’imiyoboro y’amazi. Abafite impushya zo gusana inzu zishaje n’izangiritse bakabikora bwangu, abatazifite nabo bakihutira kuzisaba.”

Umujyi wa Kigali kandi wibukije abawutuye kuzirika ibisenge ngo bidatwarwa n’imvura y’Umuhindo

Abakunda kujugunya imyanda mu migezi nabo bihanangirijwe kuko nabyo biri mu bituma amazi y’imvura abura inzira, ndetse unasaba abawutuye “gusibura inzira z’amazi tukirinda kujugunya imyanda muri za ruhurura no mu migezi, ariko dukomeze n’ibikorwa byo kurwanya isuri”.

Abanyakigali bibukijwe kutamena imyanda muri ruhurura no mu migezi
Bibukijwe gushyira imireko ku mazu
Abatuye mu manegeka bibukijwe kwimuka bakajya ahadashyira ubuzima bwabo mu kaga
Bibukijwe kuzirika ibisenge by’inzu zabo
Imvura ijya itwara ibisenge
Itangazo Umujyi wa Kigali watanze mu minsi ishize, wongeye kwibutsa abanyakigali ibirikubiyemo bagomba kwitwararika no kwitaho

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Rwanda Marks World Environment Day 2025 with a Powerful Stand Against Plastic Pollution

On June 5, 2025, Rwanda joined millions around the world to celebrate...

Climate changeEnvironmentSlider

Rwanda Launches Lakes Master Plan to Guide Sustainable Use of Key Water Bodies

In a significant move toward sustainable water governance, the Government of Rwanda...

Climate changeEnvironmentSlider

Revived Cyohoha Lake Brings Hope to Bugesera Farmers

By Rosine NTAWURIKURA Residents living near Cyohoha Lake and Murago wetland in...

Climate changeEnvironmentSlider

Green Gicumbi’s Hybrid Eucalyptus Clones: A Sustainable Approach to Climate Resilience

Tucked away in Rwanda’s Northern Province precisely in Gicumbi District, something remarkable...