Mu gihe twitegura kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga Umwuka duhumeka uzaba kuwa 7 Nzeri 2013, Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, REMA, kirakangurira abafite inganda kwirinda gusohora imyuka yangiza ikirere harimo cyane cyane imyotsi ituruka mubyo baba batwitse n’ibindi.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri i Masoro mu cyanya cy’Inganda, mu karere ka Gasabo, aho REMA yakoze ubugenzuzi mu ruganda rwa BHAVESH Overseas Limited rukora umushongi ruwukuye muri Moteri z’ibinyabiziga, rukawohereza hanze gukorwamo ibyuma binyuranye twifashisha mu buzima busanzwe.
Uburyo batwika izi moteri, bisohora umwuka urimo ibishobora guhumanya ikirere mu gihe byaba bidakumiriwe.
Bibukijwe rero ko mu nshingano bafite harimo no gukumira ko uwo mwotsi wasohoka uko wakabaye ukaba wakwanduza ikirere, biri mu byatumye bemeza ko bagiye gukomeza ingamba bari basanzwe bafite zo kuwukumira, ndetse bakarushaho.
Yanibukije kandi abakozi bakora mu nganda nk’izo ko ari uruhare rwabo kuvuga ibitagenda mu gihe byaba bihari, ndetse bakanagira uruhare mu kwirinda no kurinda abandi kugira ngo uwo mwuka utangiza ubuzima bwabo.
Harimo ko bakwiriye kwambara neza ibikoresho bibarinda guhura n’uwo mwuka mu gihe bari mu kazi, kandi bakanirinda ko uwo mwuka wasohoka batanga amakuru mu gihe babonye hari aho usohokera utabanje kuyungururwa.
Umuyobozi wo muri REMA ushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubwiza bw’Umwuka, Pie Celestin Hakizimana, yasobanuriye abakozi bakora muri uru ruganda ko ubusugire bw’umwuka duhumeka nabo bubareba, abashishikariza kujya bavuga ibitagenda mu gihe bihari kandi nabo bakarushaho kwirinda bambara imyambaro yabugenewe ibarinda guhura n’uwo mwuka mu gihe bari mu kazi.
Yagize ati: “Hari uburyo bwo kwirinda iyo myotsi yo mu nganda mukoramo kandi bwizewe, mwambara ibintu bipfuka amazuru yanyu, mu kirinda kuzikuramo mukiri mu kazi, ikindi nk’abakozi mukora muri uru ruganda ni ugukora ibishoboka kugira ngo uruganda rurekure imyuka mike ishoboka kugira ngo turinde cya kirere cyacu.”
Bamwe mu bakozi b’uruganda bavuze ko mbere bagorwaga n’imyuka yasohokaga mu ruganda kuburyo hari n’abo yateraga indwara, ariko ko ubu icyo kibazo kitakigaragara.
Ezekiel Biramahire, umwe mu bashinzwe gucungana n’umwuka usohoka muri uru ruganda, yavuze ko imashini bakoresha ziyungurura umwuka uva muri urwo ruganda.
Ati: “Izi mashini dukoresha zifite uburyo umwuka wangiza ikirere uguma mu ruganda hanyuma hagasohoka umwuka mwiza kuko uwangiza ikirere biba byasigaye hano, kuko izi mashini dukoresha zirawufata hagasohoka umwuka mwiza”.
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa n’uruganda rwa BHAVESH Overseas Limited waganiriye na EarthRwanda, Satpal Singh, yavuze ko bagerageza gukumira imyotsi iva mu ruganda kugira ngo itangiza ikirere, ndetse anatwereka uburyo bubakiye imyotsi kugira ngo ijye ibanza kunyura mu nzira ziyisukura ziyikuramo ibishobora guhumanya ikirere ndetse bikaba byanakwangiza ubuzima bw’abantu.
Yagize ati: “Dufite ibikoresho bigabanya imyotsi kandi duhindura amatiyo yabyo buri nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu;
ikindi kubijyanye no kwita ku bakozi tubaha amata kandi bakorerwa n’igenzura kwa muganga, na vubaha bavuyeyo. Icyo nabwira izindi nganda rero ni ugukora ibishoboka bakirinda ibyotsi bihumanya, kandi bakita no ku bakozi babo.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko abakozi babo babashakiye ubwisungane mu kwivuza, ku buryo n’iyo hagize ugira ikibazo yihutira kujya kwa muganga.
Umwuka wanduye wangiza ubuzima ku rwego abantu benshi batabasha kwibaza.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ritangaza ko nibura miliyoni 7 ku isi bahitanwa n’umwuka wanduye, naho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije muri Raporo yaryo ya Global Environmental Outlook, GEO-6, ritangaza ko nibura ibihumbi 600 muri Afurika bihitanwa n’umwotsi n’umwuka wanduye buri mwaka.
Mu Rwanda, mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubuzima mu mwaka wa 2013, bwagaragaje ko muri uwo mwaka nibura abantu 2227 bahitanywe n’umwuka uhumanye. Abagera kuri 22% bari barwaye indwara zifite aho zihurira n’umwuka wanduye mu gihe 21,7% bagiye kwivuza bari bafite indwara z’ubuhumekero.
Amafoto yaranze igikorwa:
Leave a comment