Home Environment Minisitiri w’Ubuzima yashimiye Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuvuzi uruhare rwawo mu guteza imbere ubuvuzi
EnvironmentGeneral newsHealthSlider

Minisitiri w’Ubuzima yashimiye Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuvuzi uruhare rwawo mu guteza imbere ubuvuzi

Minisitiri w’Ubuzima Sabin Nsanzimana yashimiye Umuryango Mpuzamahanga w’Ubuvuzi uruhare wagize mu guteza imbere uburezi mu by’ubuvuzi, guhindura/kunoza politiki y’ubuvuzi no gushyira imbaraga mu mahugurwa y’abaganga b’ejo hazaza mu kurwanya ibyashobora kuzahungabanya ubuzima.

Dr Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iyi nama

Ni mu nama y’iminsi ine yari imaze iminsi ibera mu Rwanda, aho yatangiye kuwa Gatatu tariki 4 Ukwakira kugera kuwa Gatandatu tariki 7 Ukwakira 2023, muri Kigali Convention Center.

Iyi nama ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda, kandi u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bike byagiriwe ikizere cyo kuyakira nk’uko byatangajwe na Dr Ntirushwa David, umuganga uvura indwara z’ababyeyi, akaba yari ahagarariye Association y’abaganga mu Rwanda muri iyi nama.

Aganira n’itangazamakuru, Dr Ntirushwa David yavuze ko iyi ari inama ihuza abaganga bose bo ku isi, ikaba ishyirahamwe ry’abaganga bose bo ku isi. Yakomeje avuga ko igizwe n’ibihugu birenga 100, aho buri gihugu kigiye gifite abayobozi bahagarariye ishyirahamwe ry’abaganga muri buri gihugu, kandi benshi muribo bakaba baritabiriye.

Yagize ati: “… Navuga ko ariyo nama nini ihuza abaganga bose ku isi, tukaba nkatwe tuyifitemo inyungu nyinshi, cyane cyane ko kuba twabashije guhuza abo baganga bose cyangwa se abo bayobozi b’abaganga mu bitaro bigiye bitandukanye biturutse ku migabane yose yo ku isi, ni uburyo bwiza bwo kugira ngo tuganire ku mwuga w’ubuvuzi, tuganira ku bintu byinshi bigiye bitandukanye, ari imikorere y’ubuvuzi, ari ndetse n’ibikorwa biba bikenewe kugira ngo ubuvuzi bube bwarushaho gukorwa neza ku isi, kuko ubu nta n’ubwo ari mu Rwanda gusa”.

Yavuze ko ari amahirwe ku Rwanda kuba iyi nama ariho yabereye, kuko bigiramo byinshi kandi n’ibyemezo bifatiwe muri iyi nama bahita babimenya bidatinze.

Yongeraho ati: “Ngira ngo yenda bimwe muba mwabonye ni uko, n’inama nk’iyi ngiyi kugira ize mu Rwanda, ubu ngubu u Rwanda ni igihugu cya kabiri kibashije kwakira inama iri kuri uru rwego. Iyi nama kandi igiye [iri] kuba ku nshuro ya 74 kuko ahandi yabaye ubwo ni ikindi gihugu kimwe yabayemo muri ayo mateka navuga maremare, impamvu baba bemeye kuza mu gihugu ni uko nabo baba babona ko ari igihugu bafite byinshi bakwigiramo…”

Dr Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, yagarutse ku ireme ry’ubuvuzi avuga ko harimo kwigishwa abaganga bahagije, ndetse anagaruka ku kuba u Rwanda ruri gukora inkingo.

Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima

Yagize ati: “Ubu turaganira twitsa ku bigendanye no gukora inking n’imiti kugira ngo turwanye indwara z’ibyorezo, nk’uko mubizi uruganda rukora inkingo ruzibanda kuri tekinoloji nshyashya ruzafungura imiryango yarwo mu Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. U Rwanda dufite ubuvuzi bw’ibanze buri ku rugero rushimishije kandi turi gukaza ingamba ngo twigishe abaganga benshi bahagije”.

Inama Mpuzamahanga y’Ubuvuzi yitabiriwe n’Ibihugu binyuranye hirya no hino ku isi, ikaba ari inama itegurwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abaganga “World Medical Association” ufite ikicaro mu Bufaransa.

Ni inama yahuje abaganga banyuranye baturutse hirya no hino ku isi, dore ko uyu muryango ugizwe n’imiryango y’abaganga ku isi igera mu 116, ndetse ukaba ufite abanyamuryango bagera muri miliyoni 10 ku isi.

Ni umuryango washinzwe kuwa 17 Nzeri mu mwaka wa 1947 ubwo abaganga 27 baturutse mu bihugu binyuranye bahuriraga i Paris mu Bufaransa mu Nteko Rusange ya mbere.

Dr Ashok Philip, waje aturutse muri Asosiyasiyo y’Abaganga bo muri Malaysia, akaba ari nawe watorewe kuyobora Umuryango Mpuzamahanga w’Abaganga mu mwaka 2024-2025

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: Rwanda Advances Climate Resilience with Rwf 5.4 Billion Grant Agreements

In a significant move towards enhancing climate adaptation, the Rwanda Green Fund...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: National Tree Planting Season Launched

Rwanda has launched a National Tree Planting Season to combat climate change...

BusinessInspirationSlider

Building Futures: The Ingenzi Initiative’s Partnership with BDF for Youth Empowerment

Eric Iradukunda from the Business Development Fund (BDF) encourages students at the...