Home Entertainment Ismaël Mwanafunzi na Mahoro bamaze gusezerana mu mategeko
Entertainment

Ismaël Mwanafunzi na Mahoro bamaze gusezerana mu mategeko

Ismaël Mwanafunzi wamamaye cyane kubera ijwi rye ryiza ndetse n’ibiganiro byuje ubuhanga akora, yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Mahoro Claudine nawe w’umunyamakuru wakoreye ibitangazamakuru birimo Isango Star na Radio& TV10.

Ismael Mwanafunzi na Manoro barebana akana ko mu jisho

Aba bombi basezeraniye mu Karere ka Kamonyi murenge wa Gacurabwenge, mu Ntara y’Amajyepfo.

Biteganyijwe ko ibindi birori bisigaye bya Ismael Mwanafunzi na Mahoro nabyo bizabera mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 1 Nyakanga 2023.

Gusaba no gukwa bizabera mu Busitani bwa Musée Ethnographique I Huye, naho gusezerana imbere y’Imana bibere muri Cathedrale ya Butare. Ibirori byo kwakira abatumiwe bizabera nanone mu Busitani bwa Musée Ethnographique I Huye.

Ismael Mwanafunzi n’umukunzi we Mahoro Claudine bamaze gusezerana byemewe n’amategeko

Ismael Mwanafunzi wamamaye cyane kubera ibiganiro by’ibyegeranyo akora, nyuma yo kunyura mu bitangazamakuru binyuranye, kuri ubu ni umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Mahoro ugiye kurushinga na Ismael Mawanafunzi, aherutse gukorerwa ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka “Bridal shower” byabaye kuwa 17 Kamena 2023 mu rugo kwa mukuru we I Masaka.

Mahoro ati “nemeye ko umbera umugabo”
Barebana akana ko mu jisho, ibyishimo ari byose
Ismael Mwanafunzi na Mahoro Claudine wamaze kuba umugore we byemewe n’amategeko, bakatana umutsima
Ubwo Mahoro yakorerwaga ibirori byo gusezera ubukumi bizwi nka “Bridal Shower” mu cyumweru gishize
Mahoro Claudine, umunyamakuru akaba n’umukunzi wa Ismael Mwanafunzi

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Cultural HeritagecultureEntertainmentSlider

Rwandan Intore Dance Joins World Cultural Heritage

The Rwandan Intore dance has recently been added to the United Nations...

EntertainmentSlider

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu...

Entertainment

“Amatike ni nk’aho yashize” mu Bubiligi bategerezanyije amatsiko igitaramo cya Israel Mbonyi

Mu gihe abantu bategerezanyije amatsiko igitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi kizaba...

EntertainmentWomen

Uburanga bw’abakobwa 11 bahataniye ikamba rya Miss Burundi 2023 (Amafoto)

Irushanwa rya Miss Burundi 2023 rigeze aharyoshye, abakobwa 11 bageze mu cyiciro...