Home Climate change Ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere byakuye abana miliyoni 43.1 mu byabo
Climate changeSlider

Ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere byakuye abana miliyoni 43.1 mu byabo

Ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere bimaze gukura abana barenga miliyoni 43.1 mu byabo, kuva mu mwaka wa 2016 kugera mu mwaka wa 2021 nk’uko bitangazwa na UNICEF.

Inkuru dukesha France 24 ivuga ko Raporo y’Umuryango w’Abibumbye kuri iki kibazo, yagaragaje agahinda ka bamwe mu bana bagizweho ingaruka n’ibiza.

Umwana wo muri Sudani, Khalid Abdul Azim, yagize ati: “Twimuye ibintu byacu mu muhanda, aho twabayemo ibyumweru.” Aho bari batuye kuhagera byasabaga gukoresha ubwato.

Laura Healy, umwe mu banditsi bakoze kuri iyi raporo y’Umuryango w’Abibumbye, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko ibyagaragajwe muri Raporo ari agace gato cyane ugereranyije n’ukuri kw’ibyabaye.

Ubushakashatsi bugaragaza ko bariya bana barenga miliyoni 43.1 bavanywe mu byabo n’ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ikirere, baturuka mu bihugu 44 ku isi.

Iyi Raporo ikomeza ivuga ko kuva mu 2016 kugera mu 2021, ubwoko bune bw’ibiza aribwo imyuzure, inkubi y’umuyaga, amapfa n’umuriro byiyongereye ubukana kubera ubushyuhe ku isi bwiyongereye, kandi ibi biza bine akaba aribyo byiganje cyane mu byateye uko kuvanwa mu byabo kwa bariya bana miliyoni 43.1.

Ivuga kandi ko 95% muri bo, bimuwe ahannini n’inkubi y’umuyaga ndetse n’umwuzure.

Imibare igaragaza ko nibura buri munsi, abana bangana n’ibihumbi 20 aribo bakurwa mu byabo n’ibiza bikomoka ku mihindagurikire y’ibihe. Ibi bikaba bigaragaza ukuntu aba bana baba bafite ibyago byinshi byo kugira ihungabana ritewe n’ibyo biba byababayeho, ihungabana ryo gutandukanywa n’ababyeyi babo ndetse no kuba bahura n’icuruzwa rikorerwa abana.

Bivugwa kandi ko muri iyi mibare hatabarirwamo umubare w’abana bimurwa n’amapfa, kuko bitagifatwa nk’ibiza bitunguranye, mbese bisigaye bifatwa nk’ibisanzwe.

Ubushakashatsi bugaragaza ko mu myaka 30 iri imbere, umubare w’abana bavanwa mu byabo n’umwuzure uterwa n’iyuzura ry’inzuzi n’imigezi uzaba ugeze kuri miliyoni 96, abazimurwa n’imiyaga ya cyclone bakazaba ari miliyoni 10.3 naho abazimurwa n’inkubi y’umuyaga bakazaba ari miliyoni 7.2.

Bigaragazwa ko Ubushinwa, Ubuhinde na Filipine aribyo bihugu bifite umubare munini w’abana bimuwe n’ibiza, ni ukuvuga hafi miliyoni 23 mu myaka 6, mu gihe umugabane wa Afurika ndetse n’ibirwa bito aribyo bifite ibyago byinshi, aho igihugu cya Dominica kiri mu birwa bya Caribbean, 76% by’abana bose bamaze kuva mu byabo uhereye muri 2016-2021 naho mu gihugu cya Cuba nayo ibarizwa mu birwa bya Caribbean ndetse na Saint-Martin, ikirwa cyo muri Amerika ya Ruguru bo bakaba barenga 30% bamaze gukurwa mu byabo n’ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: Rwanda Advances Climate Resilience with Rwf 5.4 Billion Grant Agreements

In a significant move towards enhancing climate adaptation, the Rwanda Green Fund...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: National Tree Planting Season Launched

Rwanda has launched a National Tree Planting Season to combat climate change...

BusinessInspirationSlider

Building Futures: The Ingenzi Initiative’s Partnership with BDF for Youth Empowerment

Eric Iradukunda from the Business Development Fund (BDF) encourages students at the...