Ni Umukino waranzwe n’ishyaka ku mpande zombi, Rutsiro Fc yahatanaga kutamanuka mu cyiciro cya kabiri mu gihe Kiyovu Sports yari irangamiye ku gikombe cya Shampiyona.
Mbere y’uko Umukino utangira mu buryo bwa bucece habayeho kumvana imbaraga aho abitwa “Abaganga” bagaragaye bazenguruka ikibuga.
Hari abandi basore babiri bagaragaye mbere y’uko umukino utangira barimo uwari wambaye umupira w’icyatsi n’uwari wambaye umupira w’umuhondo bazengurutse ikibuga, ahatemerewe abafana muri Stade.
Amwe mu majwi y’abafana bahafi y’amakipe yombi bumvikanye bashimangira ko ngo abo bazengurukaga ikibuga babize kandi ko bagomba kubakorera umuti.
Abo bantu ntibicaye mu bafana nk’abandi ,ahubwo bagiye hakurya mu byatsi ahirengeye Stade, umwe muri bo Telefone ntiyavaga ku gutwi.
Imbaraga z’umwijima zemejwe bidasubirwaho ubwo Kiyovu Sports yabonaga Penaliti ku ikosa ryakorewe Serumogo Ali mu rubuga rw’amahina.
Umuyobozi w’umukino yemeje iyo Penaliti ariko ibyakurikiye n’uko iterwa ryayo risa n’iritazibagirana muri ruhago nyarwanda.
Ubwo Nordien yiteguraga gutera umupira habaye amayobera, umupira urabyina, abari muri Stade byabatangaje.
Uyu mukinnyi yongeye kuwutereka neza, ubwo yiforaga ngo awutere mu izamu yawamuruye, unyura hejuru iyo, abari muri Stade bifata ku munwa.
Umwe mu banyamakuru wogezaga umupira mu ijwi rituje, yagize ati “Dore imbaraga ureke ibyo babeshya” nawe byamuyobeye pe.
Ikipe ya Kiyovu Sports yaje kwirwanaho yishyura igitego yari yatsinzwe, igice cya Mbere kirangira ari igitego 1-1.
Mu gice cya kabiri Kiyovu Sports yatsinze igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Serumogo Ali gusa mu minota micye mu buryo butumvikanyweho Rutsiro Fc yabonye Penaliti yafashwe neza na Nzeyurwanda Jihad.
Aha Kiyovu Sports yashimangiye ko ikipe bahuye batari ku rwego rumwe, icomekamo igitego cya gatatu, ab’i Rutsiro bifata ku munwa.
N’ubwo habayeho kwitegura ku mpande zombi,byarangiye aya makipe akoreye ubusa kuko Kiyovu Sport yaharaniraga igikombe byarangiye ikibuze ndetse na rutsiro nayo yashakaga kutamanuka mu kiciro cya kabiri birangira igiye!
Inkuru ya Umuryango
Leave a comment