Home Health Gukoresha ‘Drone’ muri Gasabo byagabanyije 80% ya Malariya mu mezi atatu gusa”- Dr Sabin Nsanzimana
HealthSlider

Gukoresha ‘Drone’ muri Gasabo byagabanyije 80% ya Malariya mu mezi atatu gusa”- Dr Sabin Nsanzimana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko ikoreshwa ry’utudege duto twa “drone” ryagabanyije 80% bya Malariya mu karere ka Gasabo, mu gihe kitarenze amezi atatu gusa, ibi akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma ya Siporo rusange yabereye kuri Kigali Heights hafi ya Convention Center, i Kigali.

Ibi yabivuze ubwo yasobanuraga ibintu by’ingenzi bibiri u Rwanda ruzamurika ku munsi wa Malariya uzizihizwa ku itariki ya 25 Mata 2024, mu gihe mu Rwanda hari kubera inamaMpuzamahanga  izamara icyumweru yo kurwanya Malariya, uhereye tariki 21 kugera tariki 27 Mata 2024, i Kigali muri Convention Center.

Yagize  ati: “… hari igikorwa cyo gukoresha utudege duto twa drone tugenda dushakisha ahantu hororokera imibu myinshi, noneho twamara kuhabona utwo tudege tukahatera umuti. Ibyo nk’ahangaha mu karere ka Gasabo byagabanyije 80% ya malariya mu gihe kitarenze amezi atatu gusa. Byatumye tubisangiza n’abandi barabishima, kandi ni abanyarwanda babikoze n’iryo tsinda ry’abakoresha ubwo buhanga, ni abana b’abanyarwanda.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana (Hagati) hamwe n’abandi bayobozi muri Siporo rusange yo kurwanya Malariya

Yakomeje avuga ko hari ibihugu byakunze ubu buryo “ndetse n’ibindi bihugu byasabye ko abo bashakashatsi bacu cyangwa ababikoze hano bajya kubyigisha n’abandi. Ubwo rero ni amaboko y’u Rwanda cyangwa ni imbaraga zijya n’ahandi mu gihugu gufasha cyane cyane mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba, ubu bariyo, bavuye ahangaha, mubyo tuzaba tugaragaza n’icyo kirimo.”

Yanavuze kandi ku kindi u Rwanda ruzasangiza abazitabira inama kuri Malariya avuga ko ari uburyo bwo gushakisha ibyo gutera imiti mu mazu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima.

Yongeraho ati: “ Uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya malariya narwo rwarashimwe cyane, kuko bituma nka 70% ya malariya yose aribo bayipima bakanayivura, bivuga ngo amavuriro ntabwo azazamo abantu benshi babuza n’abandi kwivuza izindi ndwara aho bakwivuriza. Izo nizo ngero ebyiri navuga, ariko ibyo abandi nabo bafite natwe tuzabyigiraho tubyongere kubyo dukora.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin kandi yatangarije abanyamakuru ko kuba u Rwanda rwaratoranyijwe mu bindi bihugu byinshi byari byasabye kwakira iyi nama, ari ikintu gikomeye.

Ati: “…No kugira ngo u Rwanda rwemererwe kwakira iyi nama ubwabyo hari ibintu byashingiweho kuko ibihugu birasaba byinshi hakaba amahitamo, igihugu gikwiriye kwakira inama nk’iyongiyo, rero kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira inama nk’iyi, byanashingiye ku ngamba igihugu cyashyizemo mu kugabanya kuko urebye mu myaka itanu kugabanya ubwandu bwa malariya ndetse n’imfu kuri 92% mu myaka itanu gusa, nta n’ikindi gihugu cyageze kuri iyo ntego mu gihe gito, byatumye rero icyo kizere igihugu cyacu cyagiriwe natwe dufite icyo tuzaba tuganira nabo banareba ibyo dukora, ariko hari n’abandi bafite ibisumbye n’ibyo twe dukora. Ntabwo twirara, turigira no kubandi.”

Mu gusoza ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima yashimiye abaje kwifatanya n’abashyitsi muri Siporo rusange ndetse anabahishurira ko Siporo ari kimwe mu bifasha kurwanya malariya ndetse n’ubundi burwayi bunyuranye.

Yagize ati: “Buriya umuntu ukora siporo umeze neza umubiri we ugira ubwirinzi butandukanye harimo no kwirinda indwara ya malariya n’izindi zitandura tumaze kumenyera: Kanseri, indwara z’imitsi, amaraso, indwara z’umutima, indwara z’isukari nyinshi idakoreshwa neza mu mubiri izwi nka diabete. Gukora siporo rero buriya ni urukingo rw’indwara nyinshi.”

Yanashishikarije abaturage n’abanyarwanda muri rusange kwita ku kurwanya malariya basiba ibizenga bw’amazi banakuraho ibigunda aho batuye, kugira ngo ubwandu bwa malariya buzashire burundu mu gihugu.

Mu gihe mu Rwanda hasanzwe hari gahunda ya Siporo rusange inshuro ebyiri mu kwezi, kuri uyu munsi by’umwihariko “ byanahuriranye n’umunsi dutangiye icyumweru tuzaba turi kumwe n’abashyitsi batandukanye bavuye mu bihugu byinshi ku isi bari aha kugira ngo dushyire imbaraga hamwe zo kurandura indwara ya Malariya” nk’uko Dr Sabin yakomeje abivuga, anasobanura ko ari inama ikunda guhuza abantu, abashakashatsi cyane cyane ariko n’abafatanyabikorwa, mu kurwanya Malariya, mu kuyirinda ndetse no gukora imiti n’inkingo zitandukanye za Malariya…

Ni inama izahuza abantu barenga 1400 bazaba bavuye mu mu bihugu bitandukanye ku isi baje kugira ngo baganire ndetse banajye inama uburyo barandura indwara ya malariya.

Mu Rwanda, abaturage bandura malariya ku mwaka baragabanutse cyane bakaba bari hagati y’ibihumbi 500 n’ibihumbi 600 ku mwaka, mu gihe mu myaka 5 ishize handuraga abantu bari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 6 ku mwaka mu gihe abicwaga na malariya bari mu bantu barenga 500 ku mwaka naho ubungubu baba bari hagati y’abantu 30 n’abantu 40 ku mwaka.

Kugeza ubu, uturere dutatu two mu Majyepfo y’Igihugu cyacu n’Umujyi wa Kigali niho hakirangwa ubwandu bwinshi bwa Malariya. Ubwandu mu Majyepfo y’igihugu buterwa ahanini n’ibihugu duturanye mu majyepfo y’u Rwanda, aho akarere ka Gisagara kaza imbere mu hakirangwa ubwandu bwinshi ariko buhindagurika bitewe n’iminsi, aho rimwe buba buri hejuru cyane, ubundi bukaba bwagiye hasi.

Utwo turere dutatu two mu Majyepfo y’igihugu cyacu tukaba twihariye 80% ya Malariya yose isigaye mu gihugu.

Amafoto yaranze iki gikorwa:

Ni igikorwa cyitabiriwe n’ingeri zinyuranye aho n’abato batasigaye
Ni Siporo yahuje imbaga y’abantu barimo n’abashyitsi bitabiriye Inama Mpuzamahanga ku kurwanya Malariya

 

 

 

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: Rwanda Advances Climate Resilience with Rwf 5.4 Billion Grant Agreements

In a significant move towards enhancing climate adaptation, the Rwanda Green Fund...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: National Tree Planting Season Launched

Rwanda has launched a National Tree Planting Season to combat climate change...

BusinessInspirationSlider

Building Futures: The Ingenzi Initiative’s Partnership with BDF for Youth Empowerment

Eric Iradukunda from the Business Development Fund (BDF) encourages students at the...