Home Education Bakoze uburyo bwo kuhira imyaka: Abanyeshuri basoje amahugurwa y’ubumenyingiro muri Siyansi
EducationEnvironmentGeneral news

Bakoze uburyo bwo kuhira imyaka: Abanyeshuri basoje amahugurwa y’ubumenyingiro muri Siyansi

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye anyuranye bagera ku 124 baturutse mu bigo 62, basoje amahugurwa bamazemo iminsi 10 mu Urwunge rw’Amashuri rwa Mutagatifu Andereya “Saint Andre” I Nyamirambo, akaba ari amahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, “Rwanda Education Board” (REB) na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi “UR College of Education”.

Ni amahugurwa yahurijwemo abanyeshuri biga mu mashami ajyanye na STEM (Science, Technology, Engineering and Mathematics) cyangwa kimwe muri ibyo, barimo abagiye kwiga mu mwaka wa Gatatu w’Amashuri yisumbuye, ndetse n’abo mu mwaka wa Gatandatu muri TTC.

Bamaze iminsi 10 babahugura mu byerekeye Siyanse na Math kugira ngo bagende bashishikarize bagenzi babo kugira umuco wo kwiga Siyanse no kuyimenya, kuburyo bazagira uruhare mu gukora za club za siyanse mu bigo byabo. Ni ukuvuga gukuza ubumenyi binyuze mu kwiga gukora imishinga izabagirira akamaro. Habanje guhugurwa abarimu babo, aho hagiye hatoranywamo abalimu bigisha siyansi mu mashuri anyuranye.

Prof. Pheneas Nkundabakura, Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi, akaba ahagarariye uyu mushinga ugamije kuzamura Ireme ry’Uburezi, watangijwe n’Ikigo Gishinzwe Uburezi mu Rwanda gifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda;

Yavuze ko icyo Kaminuza ifasha REB mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, ari ikigamije no guhugura abarimu bajyanye n’imibare na siyansi.

Prof. Pheneas Nkundabakura, Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Uburezi

Yagize ati: “Twari twaratangiye guhugura abarimu babo mu buryo bushya bwo kwigisha abana hagamijwe ko bagira ubumenyi bashoboye kwikorera ibintu, muri buri masomo baba biga. Twahuguye abarimu rero, tumaze guhugura abarimu ariko duhuguye n’abanyeshuri, kugira ngo nibagera mu bigo byabo bafatanye na ba barimu, ibikoresho twagiye tubaha babikoreshe kubibyaza umusaruro.”

Yakomeje avuga ko muri ubu buryo bushya bwo kwigisha binyuze mu mishinga, hahuguwe abarimu n’abanyeshuri bavuye mu bigo by’amashuri 62 kugira ngo azabe ikitegererezo, kugira ngo igihe buzaba bumaze gufata bukajya mu mashuri yose, abo barimu bahuguwe bazashobore no guhugura bagenzi babo bo mu yandi mashuri bitewe na gahunda uko iteganyijwe.

Shyaka Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri REB, ushinzwe imishinga itera inkunga na REB akaba ari nawe wari uhagarariye iki kigo muri iyi gahunda, yavuze ko iyi gahunda bayitangiye bagamije guhugura abanyeshuri mu mishinga inyuranye izabagirira akamaro mu buzima busanzwe bwa buri munsi ndetse ikanagirira akamaro Sosiyete Nyarwanda.

Shyaka Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri REB

Ati: “Ni ubwo buryo rero twahuje abo banyeshuri baturutse muri ayo mashuri, ni amashuri n’ubundi … yigisha ziriya combinations za STEM, ariko tukavuga tuti reka noneho tubahuze muri ibi biruhuko mubyo biga mu ishuri, ese niba biga muri Physics, ni iyihe mishinga bashobora kwikorera ikemura ibibazo muri Sosiyete bijyanye no gukora umuriro w’imirasire? Ese ni gute muri Biology bashobora kwiga uburyo bashobora gukora imigati cyangwa se amata bakayabyazamo yawurute…”

Imwe mu mishinga aba banyeshuri bahuguwemo muri iyi minsi ishize nk’uko uyu muyobozi yakomeje abitubwira, harimo gukora isabune, gukora kole ifatanya imbaho ndetse n’ifatanya inkweto, isabune y’amazi, sisitemu yo kuhira imyaka bifashishije imirasire y’izuba, gukora imashini “zi-printinga”, gukora robo (robotics) zikora imashini zifasha mu bintu bimwe na bimwe, n’indi mishinga inyuranye.

Yasobanuye ko ari ibyo abanyeshuri basanzwe biga mu masomo ariko ko kubera ubushobozi bwari butaraboneka byari bigoye ko byashyirwa mu bikorwa ku rwego biri gukorwamo kuri ubu, anavuga ko ari umushinga watewemo inkunga na Banki y’Isi, ndetse ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ari nako umubare w’abahugurwa uzagenda urushaho kwiyongera.

Ati: “Ibi rero bikaba byarakozwe ku mushinga uterwa inkunga na Banki y’Isi uri muri REB muri Segiteri y’Uburezi kugira ngo ibyo biga babishyire mu ngiro. Ni umushinga watangiriye mu mashuri abanza 418 mu gihugu, amashuri yisumbuye 573 hamwe na TTC 16 n’amashuri y’ikitegererezo 16, hakaba hari gahunda ko umushinga uzakomeza kwaguka.”

Abanyeshuri biyemeje imishinga bazakora mu minsi iri imbere, banifuza ko iyi gahunda yabera no ku mashuri yabo

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na EarthRwanda batangaje ko bishimiye cyane iyi gahunda, kuko bigiyemo ibintu byinshi babona ko ari ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ndetse bifuza ko yazakomeza ikanagera ku bandi banyeshuri ku mashuri yabo, mbese ikaba gahunda ihoraho.

Emmanuel Bavakure waje aturutse mu kigo cya TTC Kabarore, mu Karere ka Gatsibo, yavuze ko ahakuye ubumenyingiro kuko babatoje kwiga ibyagirira sosiyete akamaro, n’ibyatuma igihugu cyacu gitera imbere.

Emmanuel Bavakure waje aturutse mu kigo cya TTC Kabarore

Yongeyeho ko “Bagiye batwigisha gukora imishinga itandukanye,… ariko nanone bakongera bakibanda kutwigisha uko twakikorera agashya mu bintu byose byari biriho, bityo rero tugapanga imishinga ariko ntitugendere kuyari iriho ahubwo tugashyiramo udushya twacu, kugira ngo igihugu kigende gitera imbere.”

Yavuze ko atahanye igitekerezo cyo “kuzakora umushinga wo gukora ifumbire iborera iminsi 20 mu gihe izindi ziborera amezi atatu cyangwa atandatu”, umushinga asanga uzashoboka cyane kandi utazamusaba kubanza kurangiza amashuri ngo abone kuwukora, kuko utazamusaba igishoro kinini n’ibikoresho byinshi.

Niyigena Jeannine waje aturutse mu kigo cya Ecole Secondaire Save, mu Karere ka Gisagara, akaba ari umunyeshuri usanzwe atsinda imibare cyane, yahisemo kujya mu mushinga ujyanye no gukora ibya Robo (Robotics), na cyane ko ku ishuri ryabo bafite Lab yabyo, bityo akaba yizeye kuzabyigisha bagenzi be yasize ku ishuri.

Niyigena Jeannine waje aturutse mu kigo cya Ecole Secondaire Save

Yagize ati: “Impamvu aribyo nahisemo, ku kigo naturutseho, niyo Lab ihari nyine niho bari bakiyizana ifite ibikoresho by’ama robotics, kandi kuko aribwo yari ikiza nyine, abanyeshuri twiga ku kigo kimwe nta bumenyi bafiteho nibwo byari bikihagera, nifuje kujyamo kugira ngo nongere ubumenyi, nimpagera nzasobanurire n’abandi.”

Niyigena kandi yaboneyeho gushishikariza abakobwa bagenzi be kudatinya kwiga amasiyansi kuko “Byose iyo ubishyizemo imbaraga urabitsinda bitagendeye ngo uri umukobwa cyangwa umuhungu.”

Aba banyeshuri muri aya mahugurwa, banabonye amahirwe yo gusura ibigo binyuranye bikora bimwe mubyo bahuguriwemo, kugira ngo babashe kubona mu buzima busanzwe uko bikorwa. Kimwe mu bigo byasuwe harimo Inyange Industries.

Abanyeshuri basuye ikigo cya Inyange Industries

Iyi gahunda ibaye ikurikira gahunda yo guhugura abanyeshuri bo mu mashuri abanza, yasojwe kuwa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023, ikaba ari gahunda yari yahurije hamwe abana 50 baturutse mu bigo by’amashuri 10 byo mu mujyi wa Kigali.

Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu

Ubwo yasozaga ku mugaragaro iyi gahunda mu mashuri abanza, Minisitiri w’Uburezi Gaspard Twagirayezu, yavuze ko iyi gahunda igamije gukundisha abana Siyansi bakiri bato.

Mu ijambo rye, yagize ati: “Iyi gahunda itanga umusaruro, intego yacu ni iyo kuyishyira mu bikorwa mu mashuri yose kuva mu mashuri abanza kugeza muri Kaminuza. Turashaka ko abana bacu bishimira STEM kuva bakiri bato. Iyi gahunda iteza imbere ubufatanye no gukorera ku gihe mu banyeshuri.”

Andi mafoto yaranze iki gikorwa:

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...