Home Environment Ubushakashatsi bwerekanye ko ibiti n’ubusitani byihutisha ugukira kw’abarwayi
EnvironmentHealthSlider

Ubushakashatsi bwerekanye ko ibiti n’ubusitani byihutisha ugukira kw’abarwayi

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko henshi mu mavuriro abamo ibiti, byorohereza abarwayi kubera baba bahumeka umwuka mwiza, ndetse bikanafasha abafite ibibazo by’ibyiyumviro.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Ugushyingo, mu muganda wo gutera ibiti no kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, mu gikorwa cyabereye ku Bitaro bya Ntarama mu Bugesera, kikaba ari igikorwa cyahuriyemo Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ibidukikije, iy’Umuryango ndetse n’abafatanyabikorwa barimo Enabel n’abandi.

Yagize ati: “Uyu munsi twifatanyije mu muganda kugira ngo tugire umuryango utekanye ariko n’umuryango utuye ahantu heza, hafite ibiti, hafite ubusitani, … Impamvu turi gutera ibiti mu mavuriro n’ahandi ni ukubera iki? Ubu rero ntabwo bikiri ibanga, ubushakashatsi buragaragaza y’uko igiti, ubusitani bisigaye bibarwamo umuti. Bisigaye bibarwamo umuti uvura, hari ahantu henshi byagiye bigaragara ko amavuriro ari ahantu hari ibiti, hari ubusitani bwiza, abarwayi bataha mbere ho iminsi ibiri ku gihe bagombaga kumara mu bitaro, kubera ko baba bafite ubusitani umubiri wabo ukabasha gutuma bakira vuba.”

Yongeyeho ko binafasha abafite ibibazo by’ibyiyumviro, ati: “Bituma rero n’abantu bagira ibibazo bike by’ibyiyumviro, ibyo dukunda kwita ngo ni “stess”. Ubusitani rero nabyo burafasha cyane, bisukura umwuka babivuze abadukiniye umukino twakurikiye, ba Simoni n’abandi, ibiti bisukura umwuka wacu mu bihaha hakajyamo umwuka usukuye utarimo imyanda.”

Minisitiri w’Ubuzima yasoje ikiganiro cye akangurira abantu gutera ibiti ahashoboka hose, abasaba gukomeza kwirinda ihohotera iryo ariryo ryose, ndetse anabakangurira kwirinda ibisindisha.

Gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije bise “Green Hospital Initiative”, ni ugutera ibiti miliyoni ebyiri mu mavuriro nk’uko Dr Sabin yabivuze, mu bitaro 56, ibigonderabuzima 514, ndetse na Health post (poste de Sante) 1252.

Muri iki gikorwa mu Bugesera ku bitaro bya Bugesera, hatewe ibiti 1400, mu gihugu hose bikaba bimaze kugera ku biti 20000 bimaze guterwa.

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EducationGeneral newsSliderWomen

Girls’ Success in National Exams Highlights Rwanda’s Education Gains

On Tuesday, August 19, 2025, the Ministry of Education (MINEDUC) released the...

BusinessClimate changeEnvironmentSlider

From Trash to Treasure: How Rwandan Farmers Are Finding Gold in Waste

What used to be dismissed as waste is now putting money into...

Climate changeEducationEnvironmentSlider

Education for Sustainable Development in Rwanda: Where Classrooms and Communities Grow Together

At GS Shyorongi, 13-year-old Kenny’s sketches—trees sprouting from old tires, bottles brightening...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Leverages Beans to Transform Nutrition and Farming

A renewed Memorandum of Understanding between Rwanda’s Ministry of Agriculture and Animal...