Home Environment Abaturage barakangurirwa gukoresha ibikoresho birondereza amashanyarazi mu kubungabunga ibidukikije
EnvironmentSlider

Abaturage barakangurirwa gukoresha ibikoresho birondereza amashanyarazi mu kubungabunga ibidukikije

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MINIFRA) ivuga ko gukoresha ibikoresho birondereza amashanyarazi bifasha kubungabunga ibidukikije no kugabanya amafaranga yagendaga ku muriro w’amashanyarazi.

Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo ushinzwe ingufu muri MINIFRA, yabitangarije mu mahugurwa ajyanye no kurondereza umuriro w’amashanyarazi, amahugurwa y’iminsi itanu kuva kuwa 13 kugera kuwa 17 Gicurasi 2024 yateguwe ku bufatanye bwa MINIFRA na Ambasade y’Ubudage mu Rwanda.

Uyu muyobozi yagize ati: “Icyo bigiramo uruhare mu kubungabunga ibidukikije, ni uko iyo urondereje amashanyarazi, bituma aho wari gukoresha nka zirya moteri zikoresha mazutu zibyara amashanyarazi utazikoresha…, ziracyahari nka ‘standby’ hari nk’igihe wazifashisha ugize ikibazo, ariko ubungubu ntabwo tukizikoresha. Nicyo kiza rero cyo kurondereza umuriro ukoreshwa, ni naho bihuriye no kubungabunga ibidukikije ni uko iyo ukoresheje amashanyarazi neza, bitaba ngombwa ko ukoresha ziriya mashini zikoresha mazutu zitanga amashanyarazi.”

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri aya mahugurwa, yanavuze ko aya mahugurwa yaje akenewe mu kubungabunga umuriro w’amashanyarazi wangirika cyangwa se upfa ubusa.

Ati: “Aya mahugurwa agambiriye guhugura abantu uburyo bwo korondereza umuriro w’amashanyarazi, ukoresha ibikoresho bitwara umuriro muke kandi bikakugeza ku musaruro umwe. Aha turavuga gukoresha za moteri zikoreshwa mu mashini, cyangwa se nka firigo, hari ikoranabuhanga rikoreshwa n’ubundi zikagera ku musaruro wari witezwe.”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MINIFRA) yemeza ko bamwe mu baturage bagenda babisobanukirwa, ndetse kuri ubu hakaba hari amatara arondereza umuriro yasimbuye ayahozeho, kimwe n’uko hagenda haza n’ibindi bikoresho bifite ikoranabuhanga rituma bikoresha umuriro muke ugereranyije n’ibyari bisanzwe.

Mugiraneza Jean Bosco ati: “Amatara akoreshwa ubu aronderendeza umuriro ugereranyije n’andi matara yakoreshwaga mbere. Icyo turimo gukora ni ugushyiraho ibipimo ngenderwaho ku matara agomba gukoreshwa, kugira ngo moteri zikoreshwa muri mashini zirondereze umuriro.”

Rainer Bloon uhagaririye umushinga wa PDP ukorera I Berlin mu Budage, akaba umwe mu barimo guhugura abakwirakwiza amashanyarazi, yavuze ko aya mahugurwa azagirira akamaro abanyarwanda by’umwihariko mu kugabanya amafaranga batangaga ku muriro w’amashanyarazi.

Yagize ati: “Twatekereje gufasha abakora mu rwego rw’amashanyarazi n’abikorera kugira ngo babashe kubona umusaruro mu gukoresha neza amashanyarazi… bashobora gukora umuriro mwinshi ku mafaranga make, nk’uko mu Budage tubigenza. Rero twifuje kubizana mu Rwanda…”

Yakomeje avuga ko kurondereza umuriro w’amashanyarazi bituma unakoresha amafaranga make, bifasha mu kubungabunga ibidukikije kuko hakoreshwa gaz nkeya zitera imyuka yangiza ikirere ndetse binatanga akazi kuko bigendana no kuzana tekinoloji nshya ku isoko ry’umurimo bityo abanyarwanda benshi bazabona akazi.

Bamwe mu bari guhugurwa bishimiye cyane ay amahugurwa kuko yaje akenewe.

Uwimana Marie Louise, ukora ibikorwa byo gutanga amashanyarazi ava muri Nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara, avuga ko amahugurwa azabagirira akamaro, cyane ko babona amashanyarazi bibagoye kuko Nyiramugengeri kubona ihagije bigendanye n’umuriro ukenewe bibagora.

Ati: “Aya mahugurwa azadufasha nk’abantu batanga amashanyarazi kuko tuzamenya uko tuyaproduiza n’uburyo tugomba kuyakoresha neza. Kubera ko kuyabona biranagorana nkatwe dukoresha nyiramugengeri, kuyibona biragoye ku buryo ntabwo igihe cyose tuyisarura tuyibona byoroshye, rero amashanyarazi ayivuyemo tugomba kuyakoresha economically.”

Asanga hakiri imbogamizi ya tekinoloji kugira ngo ifashe mu kugabanya amashanyarazi tutabigizemo uruhare bityo na wa muntu utabifiteho ubumenyi habe hari tekinoloji iyagabanya, mbese hari ibikoresho bigezweho akoresha bigabanya amashanyarazi.

Uwitwa Ndagijimana Emmanuel ukora muri Kompanyi ikwirikaza amashanyarazi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali na we witabiriye aya mahugurwa, avuga ko bizakangura benshi bafite uruhare mu gukora amashanyarazi.

Yagize ati: “Aya mahugurwa ni meza cyane, ni igice mu bijyana n’ingufu z’amashanyarazi gishyashya, ni ugukangura inzego zitandukanye harimo n’abatekinisiye kugira ngo bamenye icyo bishobora kutumarira. Kimwe mu bintu twiteze muri aya mahugurwa ni uko abahanga mu bijyana n’ingufu bazashobora gushyira mu bikorwa ibyo batari basanzwe bitaho kandi ari ingenzi, aya agamije gutoza abantu gukoresha ingufu aho zikenewe.”

Aya mahugurwa yateguwe n’Umushinga w’Igihugu cy’Ubudage uharanira Iterambere (PDP) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, akaba yitabiriwe n’abakozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera bakora mu bikorwa bijyanye no gutanga umuriro w’amashanyarazi ukoreshwa mu Rwanda.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko amashanyarazi yatakaraga mu miyoboro y’amashanyarazi atagitakara nka mbere, dore ko yavuye kuri 22% muri 2017 akagera kuri 16% muri 2024.

MINIFRA irasaba abaturage kwita ku kurindereza amashanyarazi cyane cyane bita ku gukoresha ibikoresho biwurondereza, inaboneraho gutangaza ko hakiri imbogamizi cyane cyane mu bigo by’abikorera nko mu nganda n’amahoteli, hakaba hari ikizere ko aya mahugurwa azatanga ubumenyi binafashe abikorera mu rwego rw’amashanyarazi kugira inama abikorera no kubafasha gukoresha umuriro bawurondereza.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Evaluating National Climate Goals: Are We Making Progress?

Are nations making adequate strides toward their climate objectives? According to the...

Climate changeEnvironmentSlider

Urgent Call for Systemic Change: New Report Highlights Consequences of Global North’s Inaction on Climate Finance

A recent report titled “Fair Shares, Finance, Transformation – Fair Shares Assessment,...

BusinessEnvironmentSliderWomen

“Women for Bees”: Empowering Women Through Modern Beekeeping in Rwanda

In Rwanda, women beekeepers are making significant strides in transforming their craft,...

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...