Home Health Amajyaruguru: Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zaba zikomeje gutiza umurindi uburwayi bwo mu mutwe?
HealthSlider

Amajyaruguru: Inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zaba zikomeje gutiza umurindi uburwayi bwo mu mutwe?

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu karere ka Burera, kuwa Kabiri tariki 17 Ukwakira, umunsi ubusanzwe wizihizwa kuwa 10 Ukwakira buri mwaka;

Umuyobozi w’Agateganyo Ushinzwe Igenamigambi mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukansanga Solange, yasabye abaturage bo mu Majyaruguru by’umwihariko mu karere ka Burera aho ibi birori byabereye, kwirinda inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ndetse bakanirinda n’ibiyobyabwenge.

Ibi yabibashishikarije anabibutsa ko ibi binyobwa bigira uruhare runini mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe bwa muntu, bikaba byabatera uburwayi bwo mu mutwe butandukanye.

Uyu muyobozi yanaboneyeho kwibutsa abaturage ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RBC, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, avuga ko cyagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru iza imbere cyane mu kunywa inzoga.

Yagize ati: “Abatari barwara nyabuna nimufatireho. Mwabonye ko hari ibishobora kwirindwa kugira ngo ubungabunge ubuzima bwo mu mutwe. Igihe utari warwara nyamuna fatiraho. Twabonye ibiyobyabwenge ko byangiza ubuzima bwo mu mutwe. Hari ubusinzi, ubu dufite icyasha mu gihugu cyacu. Ubushakashatsi buherutse gukorwa na RBC, Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, bwagaragaje ko Intara y’Amajyaruguru ariyo ya mbere ku isonga mu gufata agasembuye. Ubusinzi turi kuri 56%, ni ukuvuga ngo mu baturage 100, hafi 57 aho ni abasinzi.”

Yongeyeho ko bishobora kubakururira uburwayi bwo mu mutwe agira ati: “Ubwo ni ukuvuga ngo bashobora no kuba bafite uburwayi bwo mu mutwe. Mwumvise ko harimo abagenda bivugisha muri bya bimenyetso, mwumvise ko hari abadasinzira, mwumvise ko hari ababa bumva badashaka kurya cyangwa se barya cyane, mwumvise ko harimo ibimenyetso byinshi. Urumva rero niba twimakaje ubusinzi turagana muri bwa burwayi, kandi uburwayi bwo mu mutwe twabonye ko ari ubwonko, ubwonko bwangiritse byose byangiritse. Nimureke dukumire rero.”

Umwe mu batanze ubuhamya bw’ibyababayeho kubera uburwayi bwo mu mutwe, Mbarimombazi Celestin, waje aturutse ku kigo Nderabuzima cya Kirambo aho yaje ahagarariye itsinda “Ikizere”, yavuze ku rugendo rwe rw’uburwayi n’uburyo byari bikomeye bitewe n’ibyo yakoreraga abo mu rugo kubera uburwayi nyine yari afite, ananyuramo muri make mu rugendo rw’itsinda ryabo “Ikizere” uburyo bafashijwe mu gihe mbere ntawabashaga kujya aho abandi bari cyangwa ngo abe yagira icyo yimarira mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Uku mpagaze ahangaha murabona ko nsa neza, ariko ntabwo ariko byari bisanzwe. Ni ukuvuga ngo mbere tutarabona ubufasha n’ubuvuzi, hari uko twari tumeze tudashobora gutinyuka kujya mu bantu, ariko uyu munsi murabona ko twicaranye n’abayobozi, hari aho byakomotse.”

Yongeyeho ati: “Abaganga baduhaye ntabwo baduhaye imiti gusa ahubwo bashyizeho n’umunsi wo kujya duhura bakaduha umuti, ikinini cyitwa ibiganiro. Buri wese bakamuganiriza, noneho kumuganiriza bigahuza na ya miti afata, ibyo nibyo byatugiriye umumaro mukaba mubona dusa neza nk’abandi.”

Yavuze ko yagize ihungabana ryo mu mutwe ryatangiye mu mwaka wa 2013, arwara umutwe udakira. Yakomeje asobanura urugendo yanyuzemo kubera ubu burwayi kugeza ubwo yagiye kwivuriza i Bugande kuko bamubwiraga ko ngo arwaye amarozi, amafaranga amushiraho yivuza kandi ntiyakira. Nyuma yaje kwigira inama yo kujya kwa muganga ku buryo ibitaro binyuranye byagiye bimwohereza mu bindi kugeza ubwo agera i Ndera, agera muri CHK, agera n’i Butaro.

Yasoje ubuhamya bwe avuga ko n’ubwo kugeza ubu atari yakira neza, ariko amaze koroherwa mu buryo bugaragara kuko ngo mu gihe cy’imyaka icumi yose amaze ku miti, yatangiye anywa ibinini 20 ku munsi none kuri ubu akaba ageze ku kunywa ikinini kimwe gusa ku munsi.

Dr Egide Mpanumusingo, Umuyobozi w’Umushinga Inshuti mu Buzima (Partners in Health), yasabye imiryango kuba hafi abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko bituma biyumva muri sosiyete bakaba banigirira akamaro bakanakagirira igihugu.

Yagize ati: “Rwose ni abantu utababaye hafi usanga hari byinshi, usanga hari amahirwe menshi bavutswa nk’uko wabibonye mu buhamya bwagiye butangwa, ko ashobora kuvurwa ari wa muntu abanyarwanda bakunze kwita umusazi, akavamo umuntu ushobora kuba yakorera igihugu, akaba umuntu wiyubashye utunga umuryango.”

Asaba abantu kandi kudaha akato abafite uburwayi bwo mu mutwe kuko nabo ari abantu nk’abandi. Ati: “Kimwe nagira ngo mbabwire, ni uburwayi navuga nti busa n’aho buca imitima imiryango hakazamo ikintu kimeze nk’akato. Nagira ngo mbasabe, abarwayi bo mu mutwe ni abarwayi nk’abandi, kubafata umuntu akabashyira mu kato ntabwo ari ikintu cyiza. Ikindi ni uko ari uburwayi buvurwa bugakira umuntu agasubira mu buzima busanzwe.

Kujya mu bavuzi gakondo, nibyo burya iyo umuntu ababaye ntaho adapfunda imitwe, ariko turagira ngo tubakangurire mbere yo kujya mu bavuzi gakondo ko bajya bagana amavuriro abegereye, yewe baciye no kubajyanama b’ubuzima ngira ngo mwababonye ko ari abantu bashoboye, bahaye amahugurwa kugira ngo bashobore kubona abo bantu babageze ku kigo nderabuzima tubavure, tubaherekeze, nabo babe abaturage nk’abandi bose.”

Kugeza ubu, abantu bose bashobora kuba barafashijwe na Partners in Health nk’uko Dr Egide yakomeje abisobanura, ni abarenga 2800 mu karere kose ka Burera, bagenda babona ubufasha butandukanye nk’uko n’indwara zo mu mutwe nazo zitandukanye.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AgricultureEducationHealthSlider

Enhancing Food Safety Standards in Schools: A New Initiative in Burera District

In a significant move towards improving child nutrition and health, the Rwanda...

AgricultureEnvironmentHealthSlider

Safety and Standards: Addressing Rwandans’ Concerns About GMOs

In recent years, the topic of genetically modified organisms (GMOs) has sparked...

AgricultureBusinessHealthSlider

Ensuring Food Safety in Schools: Addressing the Dangers of Improper Cooking Practices

On November 29, 2024, the Rwanda Standards Board (RSB) hosted an important...

Cultural HeritagecultureGeneral newsSlider

Echoes of Resilience: The Transformative Power of Visiting Genocide Memorials

Visiting genocide memorials evokes a complex mix of emotions, often including fear...