Home Health Abafite ubumuga barifuza ko Leta yabishyurira 50% ku nsimburangingo n’inyunganirangingo
HealthSlider

Abafite ubumuga barifuza ko Leta yabishyurira 50% ku nsimburangingo n’inyunganirangingo

Bamwe mu bafite ubumuga baracyagorwa no kubona serivisi zigendanye no kubona insimburangingo n’inyunganirangingo ahanini kubera amikoro, dore ko serivisi z’ubu buvuzi zidakoresha ubwishingizi, bivuze ko zishyurwa 100%.

Ibi byagarutsweho mu nama ya mbere igendanye n’ibikorwa by’ubuvuzi bugamije kongerera ubushobozi ku bamugaye cyangwa abafite ubundi burwayi bukenera ubugororangingo bw’ingingo zimwe na zimwe ziba zangiritse kubera uburwayi.

Ni inama yateguwe mu rwego rwo kurebera hamwe ibibazo biri muri ubu buvuzi ndetse no kubishakira ibisubizo. Ni inama yahuje abashakashatsi, abarimu muri za Kminuza zinyuranye hano mu rwanda, Ibigo bya Leta n’ibyigenga, abakora ndetse n’abacuruza insimburangingo n’inyunganirangingo, n’abandi.

Bimwe mu byagarutsweho muri iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera muri Kigali Conference and Exhibition Village kuva kuwa 23 kugera kuwa 24 Ugushyingo 2023, ni uko ikoranabuhanga (software) zo gukora insimburangingo zikiri nkene ku banyeshuri biga ibijyanye no gukora insimburangingo n’inyunganirangingo, uburyo abafite ubumuga bagorwa no kugerwaho na serivisi zibagenewe kubera amikoro ya benshi muribo, uburyo bagorwa no kubona ubuvuzi n’insimburangingo kuko nta bwishingizi bubyishyura, kuba hari abiyitirira gutanga izi serivisi kandi batabifitemo ubumenyi buhagije, kuba ari serivisi zitari zakwira hose ngo zigere kubazikeneye bose, ubuke bw’abatanga izi serivisi, n’ibindi.

Madamu Irene Bagahirwa, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC mu ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura, by’umwihariko akaba aba muri Unity ishinzwe kwita ku bantu bafite ubumuga, mu rwego rw’ubuzima; yavuze ko kugeza ubu bikiri imbogamizi ariko ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo iyi mbogamizi iveho.

Yagize ati: “Urebye aho twavuye n’aho tugeze ubu navuga ko hashimishije kuko mbere nta n’ubwo twari dufite n’aya mashuri yigisha Rehabilitation professionals. Ubu rero uko Universite y’u Rwanda igenda ibasohora niko bagenda bashyirwa mu myanya, kugira ngo bite ku banyarwanda. Ariko kuba batarashyirwa ahantu hose, ntabwo urwego rw’ubuzima rwacecetse, niyo mpamvu twabigejeje hasi ku mujyanama w’ubuzima kugira ngo adufashe mu gutahura icyo kibazo hakiri kare narangiza ahuze umuntu n’urwego rw’ubuzima rumwegereye kugeza ageze ku bitaro bikwiriye kumufasha. Ikindi hari ibitaro bigenda bishyirwaho hirya no hino, byihariye bifasha n’ubundi abantu bafite ubumuga.”

Zimwe mu nsimburangingo n’inyunganirangingo zikunze kwifashishwa n’abafite ubumuga

Bimwe muri ibyo bitaro byihariye byashyizweho bifasha abantu bafite ubumuga yavuze ko harimo nka Gatagara yahoze ari Centre isanzwe ubu ikaba yarabaye ibitaro byihariye bifasha abafite ubumuga, hari Inkurunziza, Rilima, Gahini, Gihundwe n’ahandi.

Yongeyeho kandi ko hari gukorwa ibarura ryo kumenya umubare wa nyawo w’abafite ubumuga kugira ngo babashe kwitabwaho.

Kubijyanye no kuba serivisi bakizishyura 100% yagize ati: “Nk’uko nari maze kubivuga n’ubundi, uko program zigenda zishyirwaho muri Universite y’u Rwanda, ni nako Leta igenda ishyiramo imbaraga kugira ngo iganire n’abo bireba, mu zindi minisiteri bireba kugira ngo izo serivise zibashe kwishyurwa. Ntabwo byakorerwa rimwe, bigenda step to step. Naho rero Leta irabizi kandi izabishyira mu bikorwa.”

Dr Jean Baptiste Sagahutu, Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuvuzi n’Ubuzima, akaba abarizwa muri Physiotherapy yavuze ko ubuke bw’abatanga izi serivisi ari imbogamizi ikomeye iterwa ahanini n’ubushobozi bw’igihugu ndetse no kuba ababyiga batari baba benshi mu gihugu.

Yongeraho ko “Kubijyanye no kwishyura 100% nabyo Minisiteri y’Ubuzima irabizi, tugenda dukorana nabo ibiganiro bitandukanye, batwereka inzira birimo kugira ngo nabo bibashe kujya muri assurance bishyurwe kuburyo bwa assurance nk’uko n’abandi banyarwanda bishyura izindi service.”

Yakomeje avuga ko harimo gukorwa ibiganiro kugira ngo umubare wongerwe w’ababikora, ndetse anavuga ko Leta iri kugenda yongera abakora insimburangingo n’inyunganirangingo bari kugenda bashyirwa mu bitaro by’uturere.

Umwe mu bitabiriye iki gikorwa ufite ubumuga, madamu Zayida Mukankwiye, yavuze ko abafite ubumuga bagorwa no kugera aho bahabwa serivisi kubera rimwe na rimwe kubura amikoro abagezayo, cyane ko we abona 80% by’abafite ubumuga ari abafite ubushobozi buke.

Yagize ati: “… Buriya imbogamizi zijya zikunda kubaho hariya ,…nk’iyo dufite ubumuga akenshi ntituba tubashije kugenda, hari n’ababa mu rugo, uwo nguwo…iyo hari nk’ibintu byatangajwe…haba hagomba ko ababyeyi be bamugezayo. Igihe ababyeyi be bamugejejeyo, service arayihabwa. Ariko iyo ubushobozi butabonetse bwo kumugezayo nk’ubwo hariho nk’umuntu uba afite ubumuga bukomatanyije, atakwicara, atahagarara, mbese ari ukumutwara mu kagare ukamugeza aho iyo serivise itangirwa, icyo gihehakaba nk’igihe n’ababyeyi baba bafite ubukene nta transport, ugasanga ni imbogamizi.”

Yongeyeho ko yifuza ko Leta yabaha mituweli ikanabafasha kubishyurira serivisi z’insimburangingo n’inyongerangingo kuri 50%.

Ati: “Ntabwo twese tureshya. Akenshi abantu bafite ubumuga si uko bose ari abakene ariko uba usanga nka 80% ari abakene. Noneho ugasanga nko mu bintu byo gufashwa,… buriya abantu bafite ubumuga cyane bari bakwiye kwitabwaho bakareba niba uwo muntu koko akwiye gufashwa cyane cyane nko kubintu bigendanye na mutuelle… akaba yayishyurirwa, … ushobora gukenera inyunganirangingo n’insimburangingo, ariko kuyibona bikakugora kubera uburyo bihenze, nta bushobozi ufite bwo kubibona.

Twifuza y’uko byibura Leta yagira ikintu ikora niba hari ubwo bushobozi, byibura bakaba bakwishyurira 50% nawe ukishyura 50%. Ntabwo wavuga ngo byose babikore 100%. Aho babona bikwiye babikora 100%, ariko mu gihe bitari gushoboka byibura bakagira 50% noneho na wawundi ufite ubumuga kaavuga ati buriya niba hari aho bari bunkorere iyi service gutya reka nanjye ngerageze, kuko kugira ubumuga ntabwo bivuze kudakora, abafite ubumuga turashoboye. Turakora.”

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Evaluating National Climate Goals: Are We Making Progress?

Are nations making adequate strides toward their climate objectives? According to the...

Climate changeEnvironmentSlider

Urgent Call for Systemic Change: New Report Highlights Consequences of Global North’s Inaction on Climate Finance

A recent report titled “Fair Shares, Finance, Transformation – Fair Shares Assessment,...

BusinessEnvironmentSliderWomen

“Women for Bees”: Empowering Women Through Modern Beekeeping in Rwanda

In Rwanda, women beekeepers are making significant strides in transforming their craft,...

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...