Home Entertainment Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu
EntertainmentSlider

Prince Kid yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Urukiko Rukuru rwakatiye Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid igifungo cy’imyaka itanu rumuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Urubanza rwagombaga gusomwa kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukwakira 2023 saa tanu z’amanywa ariko rushyirwa saa saba, ku mpamvu umucamanza avuga ko zatunguranye.

Mu isomwa ry’uru rubanza, yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Umucamanza yatangiye yibutsa abari mu cyumba cy’iburanisha ko Ishimwe Dieudonné yarezwe ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina n’icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Perezida w’Inteko iburanisha yatangiye avuga muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinjije ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande ariko, yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjijwe n’uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

Urukiko rugasanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Bitewe n’uko ari ubwa mbere Prince Kid akoze icyaha, Urukiko rwamugabanirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Inkuru ya Igihe.com

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Rwanda Marks World Environment Day 2025 with a Powerful Stand Against Plastic Pollution

On June 5, 2025, Rwanda joined millions around the world to celebrate...

Climate changeEnvironmentSlider

Rwanda Launches Lakes Master Plan to Guide Sustainable Use of Key Water Bodies

In a significant move toward sustainable water governance, the Government of Rwanda...

Climate changeEnvironmentSlider

Revived Cyohoha Lake Brings Hope to Bugesera Farmers

By Rosine NTAWURIKURA Residents living near Cyohoha Lake and Murago wetland in...

Climate changeEnvironmentSlider

Green Gicumbi’s Hybrid Eucalyptus Clones: A Sustainable Approach to Climate Resilience

Tucked away in Rwanda’s Northern Province precisely in Gicumbi District, something remarkable...