Home Climate change Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu mezi ane ari imbere, isaba abantu kwitegura
Climate changeEnvironment

Meteo Rwanda yateguje imvura nyinshi mu mezi ane ari imbere, isaba abantu kwitegura

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyateguje imvura nyinshi mu mezi ane ari imbere, imvura yitezweho gutanga umusaruro mu buhinzi ndetse n’ikibazo cy’amazi cyagaragaraga hirya no hino mu gihugu kigakemuka.

Ibi byabereye mu gikorwa cyo kumurika Iteganyagiye rizaranga amezi ane ari imbere, cyabaye kuri uyu wa kane tariki 24, Kibera i Nyarutarama muri Gorilla Golf Hotel, ku bufatanye na GIZ Rwanda.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko imvura y’umuhindo muri uyu mwaka, ni ukuvuga kuva mu kwezi kwa cyenda (Nzeri) kugera mu kwa cumi n’abiri (Ukuboza), hazagwa imvura nyinshi kurusha iyaguye muri aya mezi mu myaka ine ishize, avuga ko ibi ari byiza ku buhinzi ariko bikaba bisaba inzego zinyuranye kwitegura kugira ngo imvura yishimiwe itazangiza byinshi.

Aimable Gahigi, Umuyobozi wa Meteo Rwanda

Yagize ati: “…Ni amahirwe rero ko nyuma y’ibihembwe bitatu bine byikurikiranya hari ikibazo cy’imvura, ubungubu hakaba noneho icyizere gihari. Ibipimo by’iteganyagihe bitwereka ko noneho hagiye kuboneka imvura nyuma y’ibyo bihe navugaga twe twari tuvuyemo by’ibihembwe bikurikiranye bitari bifite imvura ihagije.

Aho wenda ni uko twavugaga ku buhinzi gusa, hari n’ibindi bikorwa remezo bikenera amazi. Murabizi iyo amazi y’imigezi yamanutse n’ingomero z’amashanyarazi zigira ikibazo cy’amazi akoreshwa, mwese mwabonaga amatangazo muri iki gihe cy’impeshyi, hari uduce tumwe twabaga tuvuga tuti nta mazi dufite, ariko murabona ko noneho ikizere kirahari. Uko imvura yazamutse, hari byinshi twari tumazemo iminsi bigiye gukemuka.”

Uyu muyobozi kandi yasabye inzego zinyuranye ndetse n’abantu ku giti cyabo kwitegura ntibirare, kuko imvura nyinshi n’ubwo izaba ari nziza ku buhinzi no ku kubona amazi, hatabayeho kwitegura ishobora kuzagira ibyo yangiza.

Ati: “Hamaze iminsi hari ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ko turi kugana ku musozo w’impeshyi. Ibihe tumazemo amezi arenze atatu hariho izuba, hari igihe tuba tutibuka ko cyangwa tutacyisuzuma cyane kuko izuba hari igihe uba wumva “aho ntuye nta kibazo nta kintu cyampungabanya”. Ariko se ko tugana ku musozo w’igihe cy’izuba imvura ikaba igiye kuza y’umuhindo, turiteguye? Iyo tuvuze ngo turiteguye, ni buri wese na buri rwego. Buri rwego rugomba kubanza kureba, ese iyi mvura iramutse iguye hari ikintu yahungabanya ije imeze nk’aho idutunguye?

Ntabwo yagombye kudutungura kuko hari byinshi biba byarakozwe. Duhere kuri buri muntu ku giti cye, ushobora kuba hari imirimo wakoraga mu rugo wenda y’ubwubatsi dufate urugero, hari aho wari uyigejeje iki gihe. Ese nonaha imvura imanutse nta kintu yakwangiriza? Kuko iyi mvura icyo tuyitezeho ni ukuzamura umusaruro ntabwo ari ukuba yagira icyo yangiza, ahubwo twe ni ukugira ngo itubyarire umusaruro.”

Dr Telesphore Ndabamenye, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Umutungo w’u Rwanda, RAB, yavuze ko iyi ari inkuru nziza ku bahinzi kuko noneho hari ikizere ko imyaka izera neza hakaboneka umusaruro ushimishije, cyane cyane imyaka ikenera imvura nyinshi nk’ibigori, umuceli n’ibindi.

Dr Telesphore Ndabamenye, Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Umutungo w’u Rwanda, RAB

Yagize ati: “Bidufasha kwihutisha imyiteguro ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’igihembwe, nko muri iki gihembwe buriya duhinga igihingwa cy’ibigori, kandi igihingwa cy’ibigori uretse gukunda ifumbire nyinshi gikunda n’amazi menshi. … iyo rero tubonye amakuru nk’aya, bidufasha kwihutisha gutegura ubutaka buzajyaho bya bihingwa. Igihingwa cy’ibigori gishobora kwerera amezi ane, …bivuga ngo niba imvura itangiranye n’ukwezi kwa cyenda, abahinzi bagahita batera….bivuga ko uturere twose duhinga icyo gihingwa cy’ibigori tuba dufite ikizere ko kizera neza. Igihingwa cy’umuceli ni uko, n’ibindi bihingwa byose bikunda amazi menshi.”

ACP Egide Mugwiza, Umuyobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yongeye kwibutsa abaturarwanda kwitegura kugira ngo iyi mvura itazabangiriza cyangwa igatwara ubuzima bwa bamwe.

ACP Egide Mugwiza, Umuyobozi muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA

Ati: “Ku byerekeranye n’imyiteguro y’Umuhindo, birakorwa hirya no hino, ndetse hari n’amatangazo tugenda ducisha ku maradiyo no mu binyamakuru bindi kugira ngo tubwire abantu bitegure, imvura itazabatungura. Mwabibonye ko, baravuga ngo ishobora kuzagwa kuva kuri milimetero 300 kugeza kuri 800.

Ariko murabizi ko mu kwezi kwa gatanu, banabiberetse ko umunsi umwe haguye milimetero ahantu hamwe na hamwe zigeze ku ijana na mirongo. Urumva ni iy’igihembwe cyose ugabanyijemo kabiri ikagwa umunsi umwe. Niyo mpamvu rero tuba tubwira abantu tuti n’ubwo bimeze kuriya ariko iyo mvura ntabwo bari baduha distribution yayo ariko ishobora kugwa ikadutungura nk’uko byagenze. Ni ugutangira kwitegura.”

Yanaboneyeho gusaba abaturarwanda kwirinda cyane kuko imvura y’umuhindo izana akenshi n’umuyaga n’inkuba, bityo ko bagomba no kwirinda kugama aho babonye hose hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, atanga urugero rw’abugama mu nyubako zikiri kubakwa nk’insengero cyangwa inzu kuko biba bitarashyirwaho imirindankuba.

Iyo bavuze imvura ya milimetero 300 biba bisobanura imvura ingana na litiro 300 izagwa ku butaka bungana na metero kare imwe, mu gihe cy’umwaka. Iyo iyi mvura rero iguye mu gihe gito nk’ibyabaye mu Itumba rishize, ihitana benshi kandi ikangiza byinshi.

Aho haguye imvura ingana na milimetero 148 mu munsi umwe, biba bisobanuye ko icya kabiri cy’imvura yari kuzagwa mu gihembwe cyose igwa umunsi umwe.

Imvura yo mu Itumba rishize, yahitanye abagera ku 148 ikomeretsa 115. Muri abo 148 harimo 135 bapfuye mu kwezi kwa gatanu gusa, naho muri 115 bakomeretse mu gihe cyose cy’Itumba, 111 bakomeretse mu kwezi kwa gatanu gusa.

ACP Egide Mugwiza (MINEMA), Dr Telesphore Ndabamenye (RAB), Aimable Gahigi (Meteo Rwanda na Dr. Pascal Lopez, Umuyobozi mu kigo cy’Abadage, GIZ

 

Meteo Rwanda yatangaje ko iri Teganyagihe ridakuraho irikorwa buri gihe (Distribution) kuko ikirere gihora gihinduka. Yavuze ko imvura iteganyijwe muri aya mezi ane ari imbere ingana nk’iyaguye mu Umuhindo wo mu mwaka wa 1997, 2002 ndetse no muri 2006.

Hafashwe ifoto y’urwibutso y’abitabiriye iki gikorwa

Uko uturere tuzagerwamo n’imvura:

Amatariki agaragaza uko imvura izagenda igera mu turere dutandukanye
Ingano y’imvura izagenda igwa mu turere

 

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Evaluating National Climate Goals: Are We Making Progress?

Are nations making adequate strides toward their climate objectives? According to the...

Climate changeEnvironmentSlider

Urgent Call for Systemic Change: New Report Highlights Consequences of Global North’s Inaction on Climate Finance

A recent report titled “Fair Shares, Finance, Transformation – Fair Shares Assessment,...

BusinessEnvironmentSliderWomen

“Women for Bees”: Empowering Women Through Modern Beekeeping in Rwanda

In Rwanda, women beekeepers are making significant strides in transforming their craft,...

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...