Home General news Bisi 105 zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi zitegerejwe i Kigali mu mezi ane
General news

Bisi 105 zitwara abagenzi zikoresha amashanyarazi zitegerejwe i Kigali mu mezi ane

Ikibazo cyo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri Kigali gikomeje kuba ingorabahizi

Hirya no hino mu mujyi wa Kigali mu masaha y’igitondo n’aya nimugoroba, abagenzi bakoresha imodoka rusange bakunze guhura n’ikibazo cyo kuzibura, umurongo ukabije, kumara amasaha menshi bategereje imodoka ndetse n’abazibonye zikabageraho zitinze,  rimwe na rimwe hakabaho no kuzirwanira, bigatuma bakererwa muri gahunda zabo zirimo iz’akazi n’izindi.

Ibi byahagurukije inzego bireba mu gukemura iki kibazo nk’uko byatangajwe na Dr Ernest Nsabimana, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, watangaje ko ikibazo cyo kunoza ingendo mu gihugu cyahagurukiwe kandi ko inzego bireba ziri kugikoraho ku buryo mu mezi ane mu mujyi wa Kigali hazaba hagejejwe bus 105.

Zimwe mu mpamvu zatumye Bus zigabanyuka mu mujyi wa Kigali, havugwamo n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye amikoro ya benshi ahungabana, bityo uburyo bwo kuzitaho cyangwa kuvugurura izangiritse bikababera ihurizo.

ndetse hari Raporo zitandukanye zivuga ko imyanya yicarwamo mu modoka zitwara abantu yagabanyutse mu Mujyi wa Kigali, kuburyo imyanya yavuye kuri 22.238 mu 2015 ubu ikaba ari 19.961.

Ubwo yabivugagaho mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr Ernest Nsabimana yagize ati “Bisi zagiye zigabanuka kuva mu 2018. Byaje kuba ikibazo gikomeye ubwo COVID-19 yinjiragamo, ubushobozi bw’abantu bwaragabanutse n’ubukungu bw’Isi burahungabana. Byatumye umubare wa bisi, na wo ugabanuka cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.’’

Mu gukemura iki kibazo, Leta y’u Rwanda yiyemeje kongera umubare wa bisi zifashishwa mu bwikorezi bw’abantu by’umwihariko muri Kigali.

Ni ikibazo cyakunze kugarukwaho kenshi kandi henshi. Ku wa 27 Gashyantare 2023, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano, Uwase Patricie, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yavuze ko “mu gihe kidatinze, mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko turaba twongereyemo imodoka zirenga 300.”

Uhereye igihe yabitangarije, amezi atatu yatanzwe arenzeho iminsi ibiri ndetse abagenzi basa n’abagifite impungenge ku gukemuka kw’iki kibazo.

Bamwe mu bagenzi bagiye bagaragaza ko “gutegereza bimaze kubarambira” bagaragaza ko igihe byavugiwe hakagombye nibura kuba hari icyakozwe, ibi ni mu gihe Leta ikomeza gushakira umuti urambye iki kibazo.

Hakomeje kwibazwa niba ikibazo cy’imodoka zitwara abagenzi muri Kigali kizageraho kigakemuka
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana yatangaje ko ikibazo cyo gutwara abagenzi muri Kigali kimaze imyaka kizakemuka mu mezi ane kuko hazagezwa bisi 105 ziyongera ku zisanzwe

Ese koko mu mezi ane iki kibazo kizaba cyakemutse?

Dr Ernest Nsabimana, yakomeje avuga ko hari ingamba mu gukemura iki kibazo mu buryo bwaba ubwihuse ndetse n’ubwagutse.

Yagize ati “Mu buryo bwihuse rero hari bisi zigiye kugurwa ndetse intambwe ya mbere yararangiye. Muri rusange hazagurwa bisi 305 ariko ku ikubitiro hazabanza kuza bisi 105. Yaba ari uruganda ruzikora, uburyo bwo kwishyura bigeze kure. Iyo ushaka bisi 100 si ikintu wahita ugenda ngo uhite uterura, na we utanga ubusabe [commande], zikaba zakorwa.’’

MHari itsinda ryagiye mu nganda zikora imodoka mu byumweru bibiri bishize, rizenguruka rireba umwimerere wazo, iziberanye n’Umujyi wa Kigali n’ibindi.

Dr Nsabimana yavuze ko “ubu ikigezweho ari ukureba uko izo bisi zakorwa mu buryo bwihuse, zikishyurwa, zikaza’.

Yongeraho ati “Kuri ubu icyiciro cya mbere cya bisi ziri gukorwa, nko mu mezi ane iza mbere zishobora kuba zagejejwe muri Kigali.’’

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

AgricultureEnvironmentGeneral newsHealthSlider

Rwanda’s Standardization Achievements in 2024: A Year of Growth and Global Engagement

In 2024, Rwanda made remarkable advancements in standardization, reinforcing its commitment to...

BusinessEnvironmentGeneral newsHealthSlider

Rwanda Launches Helmet Testing Laboratory as Part of the ‘Tuwurinde’ Project

Rwanda has officially inaugurated a Helmet Testing Laboratory under the ‘Tuwurinde’ Project,...

Cultural HeritagecultureGeneral newsSlider

Echoes of Resilience: The Transformative Power of Visiting Genocide Memorials

Visiting genocide memorials evokes a complex mix of emotions, often including fear...