Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, Umushyitsi Mukuru, Madamu Jeannette Kagame yamaze kuhagera. Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Idris Elba hamwe n’umugore we bise umwana w’ingagi “Nibagwire” bisobanura “kwaguka no kugwira” nyuma y’uko nyina uyibyara “Narame” wo mu muryango wa Mutobo apfushije abana babiri.
Queen Kalimpinya wamamaye cyane mu myidagaduro kubera kwitabira irushanwa ry’Ubwiza rya Miss Rwanda, yise umwana w’ingagi “Impundu” ni uko asaba abanyarwandakazi kuvuza impundu. Umwana yise izina ni uwo mu muryango wa “Agashya”, akaba yarabyawe na “Inyenyeri”.
Kevin Hart utabashije kuhagera, yise umwana w’ingagi izina Gakondo, mu butumwa yatanze bwasangijwe abakurikiye uyu muhango. Iki cyamamare muri Sinema na komedi yo muri Amerika no ku isi yose, aherutse mu Rwanda, gusa akaba atabashije kwitabira umuhango wo Kwita Izina bitewe ahanini n’imvune aherutse kugira.
Uretse Kevin Hart uraba shine kuboneka, mu bitabiriye uyu muhango uwise izina bwa mbere akaba ari Ineza Umuhoza wayise “Bwigwi”.
Yagize ati: “Nahisemo iri zina kugira ngo ngaragaze icyizere mfitiye uyu mwana w’ingagi, kuko nizeye ko azakomera, ndetse azaba igihangange mu guhagararira ingagi ngenzi ze.”
Audray Azoulay, umuyobozi Mukuru wa UNESCO yise umwana w’ingagi izina “Ikirango”.
Ni ku nshuro ya 19 uyu muhango ubaye, ukaba utegura nawe Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB hakaba hari bwitwe amazina abana b’ingagi 23.
Ni ibirori bimaze kumenyerwa nk’ibihuruza amahanga kuko byitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, n’ abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi.
Leave a comment