Home Environment KwitaIzina19: Uko ibirori byo kwita izina byagenze
EnvironmentGeneral news

KwitaIzina19: Uko ibirori byo kwita izina byagenze

Umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19, Umushyitsi Mukuru, Madamu Jeannette Kagame yamaze kuhagera. Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Idris Elba hamwe n’umugore we bise umwana w’ingagi “Nibagwire” bisobanura “kwaguka no kugwira” nyuma y’uko nyina uyibyara “Narame” wo mu muryango wa Mutobo apfushije abana babiri.

Queen Kalimpinya wamamaye cyane mu myidagaduro kubera kwitabira irushanwa  ry’Ubwiza rya Miss Rwanda, yise umwana w’ingagi “Impundu” ni uko asaba abanyarwandakazi kuvuza impundu.  Umwana  yise izina ni uwo mu muryango wa “Agashya”, akaba yarabyawe na “Inyenyeri”.

Kevin Hart utabashije kuhagera, yise umwana w’ingagi izina Gakondo, mu butumwa yatanze bwasangijwe abakurikiye uyu muhango. Iki cyamamare muri Sinema na komedi yo muri Amerika no ku isi yose, aherutse mu Rwanda, gusa akaba atabashije kwitabira umuhango wo  Kwita Izina bitewe ahanini n’imvune aherutse kugira.

Uretse Kevin Hart uraba shine kuboneka, mu bitabiriye uyu muhango uwise izina bwa mbere akaba ari Ineza Umuhoza wayise “Bwigwi”.

Yagize ati: “Nahisemo iri zina kugira ngo ngaragaze icyizere mfitiye uyu mwana w’ingagi, kuko nizeye ko azakomera, ndetse azaba igihangange mu guhagararira ingagi ngenzi ze.”

Audray Azoulay, umuyobozi Mukuru wa UNESCO yise umwana w’ingagi izina “Ikirango”.

Ni ku nshuro ya 19 uyu muhango ubaye, ukaba utegura nawe Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB hakaba hari bwitwe amazina abana b’ingagi 23.

Ni ibirori bimaze kumenyerwa nk’ibihuruza amahanga kuko byitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye, n’ abavuga rikumvikana hirya no hino ku Isi.

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEducationEnvironmentSlider

LEAD-ESD Teachers’ Change Projects Highlight Education’s Role in Building Rwanda’s Environmental Resilience

Teachers’ representatives from across Rwanda gathered in Kigali on 2 October 2025,...

Climate changeEnvironmentSlider

If Energy Week 2025’s Promises Come True: How Rwanda Could Change

The Renewable Energy for Sustainable Growth (RE4SG) Conference & Exhibition — better...

Climate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda to Host First-Ever Festival of Cooling: Reimagining Food, Health, and Climate Resilience

This October, Kigali will become the center of a global conversation on...