Home Environment Ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe rishobora gutera kanseri
Environment

Ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe rishobora gutera kanseri

Ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe (single use plastics) rishobora gutera kanseri umuntu byahumanyije.

kanseri ni kimwe mu ngaruka zishobora guterwa n’ihumana rituruka ku bikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe, nk’uko bigaragara mu butumwa bwashyizwe hanze na Minisiteri y’Ibidukikije ibinyujije mu kigo cyo kubungabunga Ibidukikije REMA, ku itariki ya 27 Mata 2023, mu gutangiza icyumweru cyo kubungabunga Ibidukikije.

Ubu butumwa, “bukangurira buri muturarwanda kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki kuko ingaruka z’iri humana zigera no ku buzima bwa muntu.”

Muri ubu butumwa kandi, Minisiteri y’ibidukikije ibinyujije mu kigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA, iributsa abanyarwanda ko taliki ya 5 Kamena 2023 ari umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije, umunsi isi yose n’abayituye bongera kuzirikana ku kamaro k’ibidukikije. Gusa ntibigomba kugarukira mu kwizihiza uyu munsi cyangwa iki cyumweru gusa, na cyane ko ingaruka zo kutabungabunga ibidukikije zigera n’aho gutwara ubuzima bw’abantu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “gira uruhare mu ngamba zo kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya plastic/ solutions to plastic pollution”. Ibi birareba buri wese haba mu nzego za Leta, iz’abikorera, abaturage n’isi muri rusange.

ubuzima bwacu buri mu biganza byacu, mu gihe dukomeje kutabungabunga ibidukikije nitwe ubwacu turimo kwiyica. zimwe mu ngaruka ziterwa n’ibikorwa bya muntu bijyanye no guhumanya ibidukikije harimo ihumanya riterwa n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe; harimo kanseri y’ubwonko n’izindi ndwara, ihumana ry’ikirere, amazi, ubutaka, kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, n’ibindi.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Bringing Amayaga Back to Life: How a Simple Change is Making a Big Difference

By Kwizera Juvenalis For years, firewood has been the backbone of cooking...

AgricultureBusinessEnvironmentSliderWomen

Beyond the Hive: Why Knowledge of Bee Biology is Essential to Success in Beekeeping

Beekeeping means little more than honey collection for many. For those really...

Climate changeEnvironmentSliderTourism

Mukura Forest: A Hidden Biodiversity Treasure in Rwanda

Mukura Forest, a vital part of Rwanda’s Gishwati-Mukura National Park, may be...