Home Environment “Sinzi ko hari n’igihenda kuruta ubuzima.”- Juliet Kabera avuga ku ngaruka za pulasitiki zikoreshwa rimwe
EnvironmentHealth

“Sinzi ko hari n’igihenda kuruta ubuzima.”- Juliet Kabera avuga ku ngaruka za pulasitiki zikoreshwa rimwe

Mu gihe u Rwanda n’isi yose byitegura kwizihiza umunsi wo kubungabunga ibidukikije uraba kuri uyu wa Mbere tariki 5 Kamena; kuri iki Cyumweru, benshi mu banyarwanda na bamwe mu banyamahanga baba mu Rwanda bitabiriye igikorwa cya Siporo rusange igamije guhashya pulasitike zikoreshwa rimwe gusa.

Ni igikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije, REMA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima, Polisi y’Igihugu, Umujyi wa Kigali, n’abandi. Cyatangiriye kuri BK Arena saa moya za mu gitondo, gisorezwa kuri Kigali Heights saa yine za mu gitondo.

Aganira na EarthRwanda nyuma y’iki gikorwa, Umuyobozi wa REMA, Juliet Kabera yavuze ko icyakenerwa cyose kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza agikora, bityo abibutsa kwirinda kuruta kwivuza, ndetse ntibanarebere kwirinda mu mafaranga.

Ubwo yabazwaga ku kuba amacupa bari gushishikariza abantu kujya bakoresha banywa amazi aho gukoresha pulasitiki zikoreshwa rimwe yaba ahenze, yagize ati: “Tubibona mu giciro cy’ako kanya ngo rirahenda, ariko iyo ubishyize mu mibare neza, usanga na kwa kundi wavugaga ko bihenda ntabwo ariko bimeze… Ariko sinzi ko hari n’igihenda kuruta ubuzima. Buriya iyo wamaze kurwara, wishyura icyo aricyo cyose ufite kugira ngo ububone, kandi ‘unfortunately’ ntunabubone akenshi. N’ibyo utunze byose urabigurisha kuko ukeneye noneho kwivuza ngo ubone bwa buzima kandi washoboraga kuba wakumira…”

Aha yadusobanuriye ku kuba umuturage yagura icupa ryo kwifashisha rigura 3000 by’amafaranga y’u Rwanda cyangwa arengaho gato, atari byo byatuma areka kwirinda ibishobora no kuba byanamuviramo kwandura indwara zitandukanye ziterwa n’ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe gusa bikajugunywa. Zimwe muri izo ndwara harimo na kanseri zinyuranye zica zikanangiza ubuzima bw’abantu.

Yanongeyeho kandi ko noneho bitakiri kwirebaho gusa, kuko buri muntu wese afite inshingano zo kurinda mugenzi we no kurinda abazadukomokaho.

Imyanda tujugunya mu mazi n’ahandi, iragaruka ikatugiraho ingaruka

Ati: “Hano ikintu kinini gihari, ntabwo ari wowe wireba gusa noneho. Iyi ‘policy’ ya leta yo kwanga ‘single use plastics’ irareba twebwe, irareba na ‘generations’ zindi zizadukurikira. Sinzi ko dukeneye kubona abanyarwanda muri ‘generation’ ebyiri eshatu zikurikira, zifite intege nke zitabasha gukora kuko tutabashije gukumira…”

Ibi birasaba uruhare rwa buri wese, gusa anemeza ko hakiri imbogamizi zirimo no kuba byinshi byinjira mu gihugu bituruka mu bihugu byo mu Karere bifitanye amasezerano y’ubucuruzi n’u Rwanda, bityo bigoye gufunga isoko.

Zimwe mu ngamba ariko zarafashwe, mu rwego rwo kugabanya ingano y’ibi bikoresho byinjira mu gihugu.

Juliet Kabera kuri iyi ngingo yagize ati: “Ibyo bicuruzwa kubikura ku isoko ntabwo bipfa kwemera. Mu bucuruzi haba hari ibigenewe gukorwa. Gusa hari ibyo twemerewe gukora, nko gushyiraho umusoro utuma igiciro cyazo kizamuka,… aba ari ubundi buryo bwo guca intege ku kuba byakomeza gukoreshwa ku bwinshi. Iryo tegeko ryarateguwe, riri mu nzira yo kwemezwa, ariko ni itegeko ryashyiriweho ngo bya bicuruzwa bituruka hanze bidakorerwa hano tubishyireho imisoro myinshi cyane, noneho n’ayo mafaranga afashe muri izo za “poubelle” twavugaga zikenewe hirya no hino, ya makoperative y’abantu bari mubyo gukora ‘recycle’ … babe babona ayo mafaranga acishijwe mu kigega cya Fonerwa, ingamba mu by’ukuri ni ingamba zo kureba hirya no hino.”

Ati: “Ingamba ntabwo twareba ku ruhande rumwe, ni ugukangurira abantu, ni ugushyiraho imisoro ituma hagabanyuka ibyinjiraga, ni ugutera imbaraga izo Business ziri muri recycle, ariko cyane cyane twihereyeho. Iyo umuntu yanze kubikoresha ibyo bikoresho, na bariya babikora ntabwo babona uwo babigurisha. Nahoze mbwira abantu nahuye nabo bashaka kuvoma amazi bayavomera muri twa ducupa twanze, bavuga bati ‘murashaka kutwicisha inyota’, ndababwira nti ntabwo ariyo ‘campaign’ twajemo hano. Twaje muri campaign yo kukubwira ko ushobora kunywa amazi ukumva ko yagukijije inyota, ariko hari twa tuntu tuvunguka tuva kuri plastike natwo wanyoye. Utwo ubushakashatsi bumaze kugaragaza ko no mu maraso ubu utwo tu “microplastics” turimo.

Bimaze kugaragara ko no mu mashereka turimo. No mu bana batari bavuka kuko hari abo badusanzemo. Urumva ko, wowe, nihereyeho nkavuga nti oya, ibi bintu ntabwo ngiye kubikoresha. Uba ugize uruhare runini runini mu kubica ku isoko. Naho ubundi twakiriye nk’amasashi,… ntabwo biyabuza kwinjira binyuze muri magendu kuko abantu batari bavuga bati ‘oya, ntabwo turi bubikoreshe’. Aho tugomba guhera ni kuri twebwe, kubyanga, kubyamagana, kutabyanga gusa ariko tubyanga kuko tuziko bidufitiye ingaruka mbi ku buzima, bifite n’ingaruka mbi ku bidukikije. Aho tuhageze n’ibindi byakwihuta. N’ababizana magendu ntabwo bazabona ababibagurira benshi. N’inganda zizavuga ‘ah ibi niba bitagikunzwe, reka tujye muri ibi, byabindi bikunzwe’.”

Ifi, inyoni n’izindi nyamaswa ntizimenya gutandukanya “microplastics” n’ibiryo byazo, hanyuma natwe twazirya zikatugera mu mubiri

Kugeza ubu, mu bushakashatsi buhari ntihari hagaragazwa neza igihe bifata n’ingano bikenera kugeraho kugira ngo ingaruka za “microplastics” ziterwa n’ibikoresho bikoreshwa rimwe gusa zibe zakwangiza umuntu cyangwa amatungo/inyamaswa zaziriye.

Gusa igihari, nk’uko Juliet Kabera yakomeje abidutangariza, ni uko bizwi ko “izo microplastics zifite uruhare mu gutera izi ndwara zitandura nka kanseri. Izo microplastics ziri associated na kanseri cyane, kanseri z’ubwoko butandukanye. Niba tuvuga ngo izo microplastics ziri no mu mafi, zikaba zava mu mafi abantu bakaba bazifata mu mafunguro, zikaba zajya mu mubiri hirya no hino, birumvikana ko niba zifite aho zihuriye no gutera kanseri, uko ufata nyinshi, niko n’ibyago byo kuba wakandura kanseri byiyongera. Microplastics ziri ahantu hose, ziri muri ibi, ziri mu muyaga, ziri mu mazi, ziri mu butaka,… ubwo tugomba guhera aho bihera tugazikumira tukanga kubikoresha.”

Muri ubu bukangurambaga, REMA ifatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije batanze amacupa ku buntu, ya pulasitiki akoreshwa kenshi, mu rwego rwo gushishikariza abantu gucika ku macupa y’amazi akoreshwa rimwe gusa ariko akatugiraho ingaruka, zirimo no kuba “microplastics” zakwinjira mu mubiri wacu.

Imyanda tujugunya mu bidukikije, itugiraho ingaruka binyuze mu bimera turya, amazi tunywa, amafi turya, inyama turya, umwuka duhumeka n’ibindi

”Microplastics” twavuga ko ari utuvungukira duto cyane (rimwe na rimwe tutanagaragarira amaso) duterwa n’iyangiriza riterwa na pulasitiki “plastic pollution”, zikaba zigira ingaruka mbi nk’uko twabibonye, ku muntu, ku nyamaswa, ku bimera ndetse n’amatungo.

Gusa igisekeje kinababaje, ni uko twe abantu tugira uruhare runini cyane mu gukwirakwiza utwo tu “microplastics” mu bidukikije, bitugarukira kuko bimwe tubinywa mu mazi, tubirya muri bya bimera,  tukabirya muri ya mafi yabiriye mu nyanja twabitayemo, muri za nyamaswa zabiriye mu bintu bimwe na bimwe, tukabihumeka mu mwuka duhumeka, n’izindi nzira zinyuranye, bikatwangiza (bikaduteza indwara zirimo na kanseri) kandi ari twe twabigizemo uruhare rukomeye mu kubikwiza mu bidukikije.

Abitabiriye Siporo yo kurwanya ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe, baganirijwe banasobanurirwa ku kamaro n’impamvu yo kubirwanya

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...