Home General news RIB yafunze Nkunzineza Jean Paul akurikiranyweho ibyaha yakoreye kuri youtube
General newsSlider

RIB yafunze Nkunzineza Jean Paul akurikiranyweho ibyaha yakoreye kuri youtube

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwafunze umunyamakuru wigenga, Jean Paul Nkunzineza ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 16 Ukwakira, akaba akurikiranyweho ibyaha yakoreye kuri youtube nk’uko bitangazwa na RIB.

Ibinyujije kuri X, RIB yatangaje ko “yafunze Nkunzineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (Freelance). akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa Youtube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangisho.”

Uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakomeje rutangaza ko Jean Paul afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB kandi yanaboneyeho gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga “kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nk’uko biteganywa n’amategeko”.

Nyuma y’uko hatangajwe imyanzuro ku rubanza rwa Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, kuwa Gatanu w’icyumweru dusoje, ni ukuvuga tariki 13 Ukwakira 2023 hakavugwa ko yakatiwe gufungwa imyaka itanu, haje kugaragara amashusho agaragaza Jean Paul Nkunzineza “yibasira” Mutesi Jolly, asa nk’uvuga ko ariwe wagize uruhare mu kuba Prince Kid agiye gufungwa, ndetse anongeraho kumubaza niba bamumuha amurye.

Yagize ati: “felicitation Mutesi Jolly, felicitation. Urishimye? Urumva umeze ute? Ugiye kunywa Hennessy? Ugiye kunywa amarula? Ugiye gukora party? Ikintu ukora cyose uryoherwe. Enjoy. Ka mvuge ngo enjoy, uramugaritse, nta kundi. Komeza inzira watangiye, wicika intege, ariko umutego mutindi ushibukana nyirawo. Ntabwo nagenda nako ntakakubwiye.”

Nyuma y’aya magambo, Jean Paul yongeyeho ati: “Bimaze iki operasiyo yose wakoze? Tumuguhe umurye? Mutware.”

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EducationGeneral newsSliderWomen

Girls’ Success in National Exams Highlights Rwanda’s Education Gains

On Tuesday, August 19, 2025, the Ministry of Education (MINEDUC) released the...

BusinessClimate changeEnvironmentSlider

From Trash to Treasure: How Rwandan Farmers Are Finding Gold in Waste

What used to be dismissed as waste is now putting money into...

Climate changeEducationEnvironmentSlider

Education for Sustainable Development in Rwanda: Where Classrooms and Communities Grow Together

At GS Shyorongi, 13-year-old Kenny’s sketches—trees sprouting from old tires, bottles brightening...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Leverages Beans to Transform Nutrition and Farming

A renewed Memorandum of Understanding between Rwanda’s Ministry of Agriculture and Animal...