Home Women Perezida Paul Kagame yakanguriye abanyarwanda kubungabunga ibyagezweho
Women

Perezida Paul Kagame yakanguriye abanyarwanda kubungabunga ibyagezweho

Perezida Paul Kagame yakanguriye abanyarwanda kwita no kubungabunga ibyagezweho, akaba ari bumwe mu butumwa yagarutseho mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023 yari yitabiriye ari kumwe n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, ukaba wakozwe haterwa ibiti muri pariki ya Nyandungu Eco-Park.

Nyandungu Eco-Park ni pariki iri mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Kicukiro na Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muganda wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL, ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi no muri Afurika.

Umuganda ngarukakwezi ubaye mu gihe hitegurwa umunsi w’Ibidukikije, uzaba kuwa 5 Kamena uyu mwaka, ukaba wabanjirijwe n’icyumweru cy’Ibidukikije.

Mu mwaka wa 2022, nibwo Nyandungu Eco-Park yafunguye amarembo, maze benshi mu banyarwanda n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye batangira gusura ibyiza nyaburanga biyigize.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AgricultureBusinessEnvironmentSliderWomen

Beyond the Hive: Why Knowledge of Bee Biology is Essential to Success in Beekeeping

Beekeeping means little more than honey collection for many. For those really...

HealthSliderWomen

Karame Mubyeyi: A Helping Hand for Mothers in Their Most Vulnerable Moments

For many women, pregnancy and childbirth are moments of both joy and...

cultureGeneral newsSliderWomen

Beyond Silence: Strengthening Reporting Systems to Combat Workplace Harassment in Rwanda

As Rwanda marked International Women’s Day (IWD) 2025, discussions on gender-based violence...