Home Environment Perezida Kagame yakanguriye abanyarwanda kwita no kubungabunga ibyagezweho
Environment

Perezida Kagame yakanguriye abanyarwanda kwita no kubungabunga ibyagezweho

Ubu ni bumwe mu butumwa Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagarutseho mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023 yari yitabiriye arikumwe n’umufasha we Jeannette Kagame, ukaba wakozwe haterwa ibiti muri pariki ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park.

Ni pariki iri mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uyu muganda wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL, ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi no muri Afurika.

Umuganda ngarukakwezi ubaye mu gihe hitegurwa umunsi wahariwe ibidukikije, uzaba kuwa 5 Kamena uyu mwaka. Ukaba wabanzirijwe n’icyumweru cy’ibidukikije.

Nyandungu Eco-Park yafunguye amarembo mu 2022, benshi mu Banyarwanda n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye batangira gusura ibyiza nyaburanga biyigize.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, giheruka gutangaza ko gikeneye miliyoni 150 Frw zo kwagura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu Nyandungu Eco Park-NEP.

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye iki gikorwa
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bateye ibiti
Perezida Paul Kagame yateye igiti aranakivomerera
Madamu Jeannette Kagame yateye igiti aranakivomerera

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Bringing Amayaga Back to Life: How a Simple Change is Making a Big Difference

By Kwizera Juvenalis For years, firewood has been the backbone of cooking...

AgricultureBusinessEnvironmentSliderWomen

Beyond the Hive: Why Knowledge of Bee Biology is Essential to Success in Beekeeping

Beekeeping means little more than honey collection for many. For those really...

Climate changeEnvironmentSliderTourism

Mukura Forest: A Hidden Biodiversity Treasure in Rwanda

Mukura Forest, a vital part of Rwanda’s Gishwati-Mukura National Park, may be...