Home Agriculture Abafatanyabikorwa bahuriye hamwe mu nama yiga ku kugabanya iyangirika ry’ibiribwa mu Rwanda
AgricultureClimate changeEnvironment

Abafatanyabikorwa bahuriye hamwe mu nama yiga ku kugabanya iyangirika ry’ibiribwa mu Rwanda

NIRDA, ibinyujije mu kigo cyayo Gishinzwe Kunoza imikoreshereze y’Umutungo no guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe, CPCIC (Cleaner Production and Climate Innovation Center), bahuje abafatanyabikorwa, yahuje abafatanyabikorwa benshi mu nama yo kwiga icyakorwa kugira ngo hagabanyuke ingano y’ibiribwa byangirika, ndetse n’ibyangiritse bibyazwe umusaruro.

Ni mu gikorwa cyabereye i Kigali muri Marriott Hotel kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri, mu nama ya kabiri yahuje abafatanyabikorwa mu mushinga watangijwe wo gufasha inganda nto n’iziciriritse gukora ubukungu bwisubira “Circular Economy”, hibandwa by’umwihariko mu kubyaza inyungu ibiribwa byangirika cyangwa se imyanda y’ibiribwa, umushinga bise “Circular Food Systems for Rwanda”.

Ni umushinga wo gufasha inganda nto n’iziciriritse gukora ubukungu bwisubira “Circular Economy”, hibandwa by’umwihariko mu kubyaza inyungu ibiribwa byangirika cyangwa se imyanda y’ibiribwa, umushinga bise “Circular Food Systems for Rwanda”.

Ni gahunda yo gufasha imishinga izakora cyangwa ikora ku bukungu bwisubira, mu kugabanya ibiribwa bipfa ubusa mu kubibyaza inyungu no kubungabunga ibidukikije.

Ni gahunda izamara imyaka 3 “ikazafasha nibura imishinga 20 izaba yatoranyijwe, aho mu kiciro cya mbere hazatoranywa [hatoranyijwe] imishinga 7 ifashwe mu gihe cy’amezi atandatu, indi irindwi ikurikira nayo ifashwe mu gihe cy’amezi atandatu hanyuma nanone hafashwe indi irindwi mu gihe cy’amezi atandatu” nk’uko byatangajwe na Sylvie Mugabekazi, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo CPCIC, ubwo hamurikwaga ikiciro cya kabiri cy’uyu mushinga muri Werurwe uyu mwaka.

Inama y’uyu munsi ije nyuma y’inama ya mbere yabaye tariki 20 Kamena yahuje aba bafatanyabikorwa, baganira ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire hagamijwe guteza imbere ubukungu bwisubira ku bijyanye n’ibiribwa.

Iyi nama y’uyu munsi yibanze ku buryo bwo gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse igira uruhare mu gukora ibicuruzwa by’ubukungu bwisubira, uburyo bwo kubona isoko no gutanga ibyemezo by’ubuziranenge ku bicuruzwa by’ubukungu bwisubira mu buhinzi mu Rwanda. Inama zizakurikiraho zizaganira ku zindi ngingo zirimo uburyo bwo kunoza ikoranabuhanga, kubona imari ibafasha mu bikorwa n’ibindi.

Iri huriro rihuza amatsinda atandukanye y’abafatanyabikorwa barimo inzego zifata ibyemezo, abikorera ku giti cyabo, abafatanyabikorwa mu iterambere, imiryango itegamiye kuri Leta, n’abashakashatsi mu gushyira hamwe kugira ngo bafashe abaturage kugira ubumenyi bw’ibanze ku bijyanye n’ubukungu bwisubira, uburyo bukoreshwa n’inyungu bitanga.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian SEKOMO BIRAME, yavuze ko iyi nama ya kabiri yabaye igamije kuba yahuza abafatanyabikorwa mu bijyanye no kugerageza kugabanya kwangirika kw’ibiribwa mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Christian SEKOMO BIRAME

Yagize ati: “Uyu mushinga mu by’ukuri icyo ugamije kureba ni ukuntu twarushaho gukoresha neza umusaruro tubona ukomoka ku bihingwa aho bigiye tujye tugira ibyangirika bikeya. Ibyo rero birasaba y’uko inzego nyinshi zihuza imbaraga, kugira ngo turebe ukuntu twagera kuri ya ntego twihaye yo kugabanya ibyangirika mu biribwa mu gihugu cyacu.”

Iyangirika ry’ibiribwa ni ikibazo gihangayikishije isi na cyane ko hafi kimwe cya gatatu cy’ibiribwa byeze ku isi hose, ni ukuvuga hafi toni miliyari 1.3 byangirika cyangwa bikamenwa, buri mwaka, mu gihe ku rundi ruhande hari abantu benshi badafite ibyo kurya bihagije. Icyongeyeho kandi, imyanda y’ibiribwa ibangamira ibidukikije kuko ari imwe mu mpamvu z’ihumana ry’ibidukikije.

Kubaka ubukungu bwisubira bushingiye ku biribwa ni ingenzi mu gukemura ikibazo cy’imyanda y’ibiribwa, ndetse no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO, rivuga ko kugabanya iyangirika ry’ibiribwa no kubimena ari kimwe mu bisubizo bikomeye byafasha isi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere; ndetse ko byongera umusaruro w’ibiribwa ku batabifite, byongera ubukungu, bigabanya imyuka ihumanya ikirere, bigabanya imyanda ijya mu mazi no ku butaka ikazasubira inyuma ikanduza abantu, bituma ubuhinzi burushaho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kandi bukaramba.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije, UNEP, rigaragaza ko kugabanya cyangwa se kurandura burundu iyangizwa n’imenwa ry’ibiribwa bishobora gutuma abantu miliyari 1.26 ku isi babasha kubona ibiribwa, buri mwaka.

Raporo y’iri Shami yo mu mwaka wa 2021 yagaragaje ko buri rugo mu Rwanda rumena ibiro 164 by’ibiryo buri mwaka, ni ukuvuga toni miliyoni 2.07 (2075405) z’ibiryo buri mwaka.

Uyu mushinga wo kubyaza umusaruro ibiribwa byangiritse cyangwa se imyanda y’ibiribwa bikabyazwamo ibindi bintu “Circular Food Systems for Rwanda”, ihuriweho n’abafatanyabikorwa ku rwego rw’igihugu, ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego rw’isi.

Ni umushinga watewe inkunga na IKEA Foundation, ukaba ushyirwa mu bikorwa na n’ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resources Institute (WRI), mu Rwanda hakaba harimo Umufatanyabikorwa Cleaner Production and Climate Innovation Center ikorera muri NIRDA; ku rwego rwa Afurika bagakorana na African Circular Economy Network (ACEN) na African Circular Economy Alliance (ACEA) naho ku rwego rw’isi bagakorana na PACE (Platform for Accelerating the Circular Economy) n’indi yitwa Resonance.

Amafoto yaranze igikorwa:

Ni inama yahuje abafatanyabikorwa benshi
Harimo Abafatanyabikorwa baturutse mu Bigo bya Leta ndetse na ba Rwiyemezamirimo
Ni inama ibaye ku nshuro ya kabiri
Bigiraga hamwe uburyo ba Rwiyemezamirimo bakora ibicuruzwa by’ubukungu bwisubira babona isoko n’ibyemezo ku bicuruzwa byabo

Amafoto: CPCIC (Cleaner Production and Climate Innovation Centre)

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...

Cultural HeritagecultureEnvironmentSliderTourism

A New Dawn: Bridging Tradition and Innovation for Nyakinama’s Cultural Heritage

A transformative journey began a couple of weeks ago, on December 20,...