Home General news Minisitiri Dr Bizimana asanga ibisubizo u Rwanda rwishatsemo nyuma ya Jenoside byafasha isi yose gusohoka mu bibazo
General newsHealthSlider

Minisitiri Dr Bizimana asanga ibisubizo u Rwanda rwishatsemo nyuma ya Jenoside byafasha isi yose gusohoka mu bibazo

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana asanga ibisubizo u Rwanda rwishatsemo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bishingiye ku Umuco w’Ubudaheranwa bikwiye kujya mu nyandiko no mu bushakashatsi buzifashishwa ku isi yose mu gusohoka mu bibazo.

Ibi yabivuze mu nama ya Gatandatu yahuje abashakashatsi baturutse muri za Kaminuza hirya no hino ku isi yiswe “6th World Congress on Resilience 2024”, bahurira mu Rwanda bakurikirana ibibazo bishingiye ku ihungabana biza bikurikira ahabaye ibyaha, ubwicanyi n’ibindi bibazo bituma abantu bagira ihungabana. Ni inama yabereye mu Rwanda kuva kuwa 7 kugeza kuwa 9 Kamena 2024 muri Marriott Hotel I Kigali.

Mu kuyitangiza, Minisitiri Dr Jean Damascène Bizimana yagize ati: “Ubudaheranwa ni imwe mu ndangagaciro z’umuco nyarwanda,… tugashaka ibisubizo byari bihuye n’ibibazo bidasanzwe, hari n’igihe bishobora kujya mu nyandiko, bishobore kujya mu bushakashatsi binifashishwe n’ahandi. Ibisubizo u Rwanda rwishatsemo bishingiye ku muco bigiye mu bushakashatsi bigakwira isi yose byafasha no kungurana n’ibitekerezo n’izindi ndangagaciro ziri no mu muco w’ibindi bihugu kuko nabo bafite umuco ufite indangagaciro nziza nazo zifasha gusohoka mu bibazo nk’ibyo.”

Never Again Rwanda yanyuzwe n’iyi namak uko izabafasha muri porogaramu zo kubaka amahoro n’ubudaheranwa.

“Iyi nama ikintu itwereka cya mbere gikomeye, iratwereka inzira zitandukanye ndetse n’imirongo migari dushobora kwifashisha muri program zacu zo kubaka amahoro no kubaka ubudaheranwa ariko nanone no ku bijyanye n’ubushakashatsi iratwereka imirongo migari dushobora guheraho dukora ubushakashatsi nka ‘Never again Rwanda’ bujyanye n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.”

Eugène Rutembesa, Umwalimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda, asanga u Rwanda rufite urugero rwiza amahanga yakwigirwho mu rugendo rw’ubudaheranwa nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi.

Ati: “Bimwe mubyo batwigiraho ingero ni nyinshi, ikintu cya mbere kigaragarira isi yose y’uko u Rwanda rudasanzwe mu gushaka ibisubizo, Leta yacu yabashije kudushyira hamwe, ibasha kuduha ahantu twisanzurira, ibasha kutubwira iti noneho muratekanye. Ubundi budasa ntabwo ari mu bihugu byinshi wasanga Minisiteri y’Ubumwe. Ubwo ni uko iyo bavuze nanone ubumwe ni nka rya jambo nababwiraga ni uko hari aho byageze ntibwaba, bitugeza no kuri Genocide”.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Ubudaheranwa, iherutse gutangaza ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Banyarwanda cyaguye kizamuka buri mwaka kuburyo nk’uko ubushakashatsi bwakozwe muri 2010 bubyerekana, igipimo cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 kigera kuri 94.7%; ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12.4% mu gihe cy’imyaka 10.

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EducationSlider

DER SPRACHEN HUB | GERMAN LANGUAGE ACADEMY LAUNCHES A SPECIAL DISCOUNT ON GERMAN LANGUAGE COURSES

As part of celebrating its achievements in advancing German language education in...

Cultural HeritageEnvironmentSliderTourism

Rwanda’s Geopark Vision: Where Nature, Science, and People Meet

In September 2025, stakeholders from across Rwanda convened in Musanze for the...

Climate changeEnvironmentHealthSlider

“Seeing Beyond Sight”: Jacques Mugisha’s Message on Dignity, Inclusion, and Climate Awareness

Disability is often misunderstood — reduced to what one cannot do, seen...

BusinessClimate changeEnvironmentSlider

Rwanda Plans Eco-Friendly Tannery Park in Bugesera to Drive Sustainable Leather Industry

The Government of Rwanda is advancing plans to build a tannery park...