Umuhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi bavutse mu gihe kingana n’amezi 12 ashize, uzaba tariki ya 1 Nzeri 2023 aho abana 23 bavutse muri ayo mezi aribo bazitwa izina.
Ni umuhango uzabera aho usanzwe ubera, mu Kinigi munsi y’Ibirunga mu Karere ka Musanze, ukaba ari umuhango usanzwe uhuza abantu baturutse hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko.
Ni umuhango witabirwa n’abantu benshi bakomeye hirya no hino biganjemo ibyamamare byo ku isi no mu Rwanda ndetse n’abayobozi bakomeye.
Ni umuhango kandi uba uhanzwe amaso n’itangazamakuru ryo hirya no hino ku isi, ahanini bitewe n’izina uyu muhango ufite ndetse n’ibyamamare n’abayobozi baba bawitabiriye.
“Kwita Izina” abana b’ingagi byatangiye mu mwaka wa 2005. Kuva uyu muhango watangira, abana 374 b’ingagi nibo bamaze kwita izina. Ni kimwe mu bikorwa byongera umubare wa ba Mukerarugendo basura u Rwanda, by’umwihariko basura Pariki y’Ibirunga n’ingagi.
Dore amafoto y’abana b’ingagi bazitwa izina kuri uyu wa Gatanu, tariki 01 Nzeri:
Umwana wa Inyenyeri mu muryango wa Agashya
Uyu mwana yavutse tariki 27 Kamena, 2023 akaba ari uwo mu muryango wa Agashya
Umuhungu wa Intango, mu muryango wa Muhoza
Uyu mwana w’umuhungu yavutse kuri Intango wo mu muryango wa Muhoza, ku itariki ya 19 Gashyantare, 2023.
Umukobwa wa Twitabweho we wo mu muryango wa Muhoza
Uyu mwana yavutse tariki 28 Werurwe, 2023.
Umuhungu wa Ishyaka, mu muryango wa Mutobo
Uyu mwana yavutse tariki 8 Ukwakira 2022, nyuma y’ukwezi kumwe habayeho igikorwa cyo kwita izina
Umwana wa Akarabo, umuryango wa Hirwa
Uyu mwana wabyawe na Akarabo, yavutse tariki 27 Gashyantare
Umukobwa wa Teta, mu muryango wa Pablo
Uyu mwana yavutse tariki 9 Ukwakira 2022, nawe akaba yaravutse hashize igihe gito habayeho umuhango wo Kwita Izina wo muri 2022.
Umukobwa wa Kurinda, mu muryango wa Ntambara
Yavutse tariki 14 Kanama mu muryango wa Ntambara
Umuhungu wa Gutangara mu muryango Dushishoze
Yavutse tariki 6 Ukuboza 2022 mu muryango wa Dushishoze
Umuhungu wa Shishikara mu muryango wa Dushishoze
Uyu muhungu yavutse tariki 22 Nzeri 2022, nawe avukira mu muryango wa Dushishoze
Umukobwa wa Taraja mumuryango wa Segasira
Umukobwa wa Taraja yavutse tariki 22 Gashyantare, avukira mu muryango wa Segasira
Umukobwa wa Sugira mu muryango wa Isimbi
Umukobwa wa Sugira yavutse tariki ya 1 Werurwe, mu muryango wa Isimbi
Umuhungu wa Isaro mu muryango wa Musirikari
Uyu mhungu yavutse tariki 16 Mutarama mu muryango wa Musirikari
Umukobwa wa Muntu mu muryango wa Musirikari
Uyu mwana yavutse tariki 14 Gicurasi, nawe avukira mu muryango wa Musirikari
Umuhungu wa Icyamamare mu muryango wa Kwitonda
Uyu muhungu yavutse tariki 4 Nzeri 2022, nyuma y’iminsi ibiri habayeho umuhango wo Kwita izina mu 2022, kuko wabaye tariki 2 Nzeri 2022.
Umukobwa wa Sulubika mu muryango wa Kwitonda
Uyu mwana yavutse tariki12 Ukuboza 2022, nawe avukira mu muryango wa Kwitonda
Umuhungu wa Ingenzi mu muryango wa Igisha
Umuhungu wa Ingenzi yavutse tariki 12 Gicurasi 2023, mu muryango wa Igisha
Umukobwa wa Inkindi mu muryango wa Igisha
Uyu mukobwa yavutse tariki 7 Gicurasi 2023, nawe avuka mu muryango wa Igisha.
Umukobwa wa Ubudehe mu muryango wa Agashya
Yavutse tariki 18 Mutarama 2023, mu muryango wa Agashya
Umukobwa wa Ubuhamya mu muryango wa Segasira
Uyu mukobwa wa Ubuhamya yavutse kuwa 29 Gicurasi 2023, mu muryango wa Segasira
Umukobwa wa Akaramata mu muryango wa Mutobo
Uyu mwana yavutse tariki 1 Nyakanga 2023, mu muryango wa Mutobo.
Umukobwa wa Umurinzi mu muryango wa Sabyinyo
Uyu mukobwa yavutse tariki 21 Nzeri 2022, nyuma y’igihe gito hasojwe umuhango wo Kwita Izina wa 2022.
Umuhungu wa Mudakama mu muryango wa Mutobo
Uyu muhungu wa Mudakama nawe wo mu muryango wa Mutobo, yavutse tariki 29 Ukwakira 2022.
Leave a comment