RFL (Rwanda Forensic Laboratory) yari izwi nka Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga Bikoreshwa mu Butabera, yahinduriwe izina yitwa Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera; ndetse inongererwa inshingano.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’iki Kigo ku Kakiru kuri uyu wa kane tariki 7 Nzeri 2023, hamuritswe ku mugaragaro izina n’ibirango bishya, ndetse hanasobanurwa ibikubiye mu nshingano ziyongereye.
Izi mpinduka zikaba zigamije kuzamura ireme rya serivisi ikigo gitanga ku rwego Mpuzamahanga, gukora ubushakashatsi ndetse no gushyiraho amahugurwa nk’uko byatangajwe na Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFI.
Dr Charles kandi yakomeje avuga ko uburyo gukora ibyaha byaba ibyo hagati mu gihugu ndetse n’ibyaha ndengamipaka bikomeje gutera imbere cyane cyane ibikorerwa kuri murandasi, RFI muri uyu mwaka yongerewe ubushobozi bwo kugira abahanga n’abakozi bazobereye mu kwegeranya no gukusanya ibimenyetso, ndetse anatangaza ko ibikoresho bafite uyu munsi biri ku rwego rwa mbere, anavuga ko bakomeza kugendana n’iterambere kuburyo nihaza n’ibindi bifite iterambere ryisumbuyeho nabyo bazabishaka.
Kugeza uyu munsi, RFI ifite ubushobozi bwo gukorana n’ibihugu birenga 197 ku isi yose, kandi ibivuye mu bimenyetso byakozwe na RFI biba byemewe ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “ikigo cya RFI gikorana n’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha n’abantu ku giti cyabo, mu kwegeranya ibimenyetso byifashishwa mu nkiko nk’abakeneye kumenya ibirebana n’uturemangingo Ndangasano DNA umwana afitanye n’ababyeyi cyangwa se umuntu afitanye n’umuraryango we, kumenya niba inyandiko runaka yatangajwe ari umwimerere, imikono y’abantu, ibigendanye n’inyandiko mpimbano, amakashi, za Perimi, amafaranga y’amiganano, za Visa n’ibindi byose byakenerwa kugira ngo ubutabera bukore akazi kabwo bufite ibimenyetso simusiga bushingiraho mu rukiko.”
Avuga ko ari ikintu gikomeye cyo kwishimira, ndetse anashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuba yarashyizeho RFI nyuma y’uko ibimenyetso byo mu butabera byajyaga gusuzumirwa hanze y’u Rwanda, bigatinda cyane, bigahenda cyane, ndetse bikanagira uruhare mu gutuma ubutabera butabasha gukora neza akazi kabwo mu gihe gikwiriye.
Kuva aho RFL yaje guhinduka RFI igiriyeho bikaba bisigaye bipimirwa mu Rwanda, byagabanyije ibiciro byatangwaga ku isuzumwa ry’ibimenyetso ryakorerwaga hanze y’u Rwanda, bigabanya igihe byafataga ngo bisuzumwe, ndetse hanabaho ko ibindi bihugu bisigaye nabyo byiyambaza RFI.
Ibisubizo by’ibimenyetso byose bisuzumiwe muri RFI biboneka nyuma y’iminsi irindwi gusa.
Mu bihugu bya Afurika, igihugu cyiyambaza cyane serivisi za RFI ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ibisubizo RFI itanga biba bifite ubuziranenge 100%
Umuyobozi mukuru wa RFI, Dr Charles Karangwa, yatangaje ko ibisubizo biva mu bizamini bakora biba bifite ubuziranenge 100% kuko ababisuzuma babikora batazi imyirondoro y’abo bari gukorera, bityo ko hatabaho kubogama ngo babe batanga ibisubizo bitari byo.
Ati: “Ashobora no gukora ibimenyetso by’umubyeyi we ariko atazi ko ariwe arimo gukorera”, anongeraho kandi ko ukoze ikizamini ku rwego rwa mbere atari we ukora ku rwego rwa kabiri, gutyo gutyo.
Ibi byiyongera “ku bikoresho biri ku rwego rwo hejuru byifashishwa mu gupima ibimenyetso, hakiyongeraho n’abakozi b’inzobere bakorera RFI”.
Ibisubizo bya RFI ku bizamini bya DNA ntaho bihuriye na Gatanya zirenga 3000 zabaye muri uyu mwaka
Dr Charles yasobanuye ko mu myaka igera muri itatu ishize, bakiriye abantu bagera kuri 839 bashaka gukoresha ibizamini by’Uturemangingo Ndangasano (DNA), barimo abagera kuri 210 gusa babisabwe n’inkiko, na 629 bigenga (babisabye ku giti cyabo batabisabwe n’inkiko), avuga ko abaje ku giti cyabo biba bigoranye kumenya impamvu babisabye uretse ko haba harimo impamvu zitandukanye zirimo no gushaka imiryango, gushaka ibyangombwa byo gutura hanze, n’izindi mpamvu zitandukanye.
Gushaka cyangwa gusaba gukorerwa Ibizamini by’Uturemangingo, bikorwa ari uko ababyeyi bombi b’uwo bashaka gukorera ibizamini bahari kandi babyemeranyaho, ndetse nawe bakamuzana mu gihe ari munsi y’imyaka 18, naho mu gihe ayirengeje aba ashobora kuzana n’umubyeyi umwe.
RFI ishyirwaho n’Iteka rya Perezida Nomero 049/2023 ryo kuwa 02 Kanama 2023, ryemeje ko icyari RFL (Rwanda Forensic Laboratory) yari izwi nka Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga Bikoreshwa mu Butabera, gihinduka RFI (Rwanda Forensic Institute) Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso Bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga Bikoreshwa mu Butabera; mu rwego rwo kunoza Serivise ku rwego mpuzamahanga.
RFI yerekanye Laboratwari zinyuranye zipimirwamo ibimenyetso binyuranye biba byatanzwe
Abashyitsi bakuru bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru mu imurikwa rya RFI barimo Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera “MINIJUST”, Anastase Nabahire ari nawe wari umushyitsi mukuru; Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Hallison Mutabazi; Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzuzi mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Muligo Maurice; barangajwe imbere na Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFI, batemberejwe zimwe muri Laboratwari zinyuranye zigize RFI ndetse banerekwa ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu gupima ibimenyetso bikoreshwa mu Butabera.
Bimwe mu bipimwa kugira ngo byifashijwe hatangazwa niba nyiri ugushinjwa icyaha yaragikoze koko harimo imyenda, imisatsi, ibikumwe, imisaya, n’ibindi binyuranye.
Anastase Nabahire, Umuhuzabikorwa w’Ubunyamabanga bw’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera “MINIJUST”, yatangaje ko RFI yaje nk’igisubizo kuko ibimenyetso byatindaga kuboneka ubu bisigaye bibonekera igihe, bityo akazi kabo katakirimo inzitizi nyinshi nka mbere bigitinda.
Yagize ati “Ni inshingano z’Ubutabera kwegeranya no gukusanya ibimenyetso bigendanye n’icyaha gikurikiranwa, kugira ngo muri rusange hazabeho ubutabera bunoze. RFI rero nta kabuza ko yaje ikenewe, kugira ngo urwego rw’ubutabera mu Rwanda bukomeze gutera imbere mu ruhando mpuzamahanga.”
Hallison Mutabazi, Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko yavuze ko RFI yatumye kuri ubu abacamanza basigaye baca imanza zitarimo kugenekereza kubera kubura ibimenyetso, avuga ko “Mu rukiko ntihashingirwa ku byavuzwe cyangwa ku byabaye gusa ngo bibe ari byo bihamya umuntu icyaha cyangwa se ngo agirwe umwere mu gihe ari nta bimenyetso byatanzwe mu buryo bugaragara.”
Kugeza ubu, RIB niyo mukiriya w’ibanze wa RFI nk’uko byatangajwe na Muligo Maurice, Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzuzi mu rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Uyu muyobozi yavuze ko nibura 90% by’ibyo bafataho ibimenyetso, biba byaciye iwabo kugira ngo hamenyekane koko uburyo icyaha runaka kiba cyakozwe;
Ati “Ikimenyetso ni uburyo bukoreshwa kugira ngo hamenyekane ukuri, n’ubwo bwose hanashingirwa ku batangabuhamya, tugashimira rero RFI yaje ari igisubizo cyo gutuma tugerwaho n’ibimenyetso mu buryo bwihuse mu kazi kacu ka buri munsi”.
Kuva mu mwaka wa 2018 kugera muri 2023, RFI imaze kwakira ababagana bagera kuri 37363, barimo abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.
Leave a comment