Home Health Inzoga n’itabi byongera ibyago byo kurwara indwara idakira ya “Psoriasis”
HealthSlider

Inzoga n’itabi byongera ibyago byo kurwara indwara idakira ya “Psoriasis”

Screenshot

Inzoga n’itabi biri mu byagaragajwe byongera ibyago byo kurwara indwara ya Psoriasis cyangwa kuyigaragaza kuwayanduye, ikaba ari indwara ikomeye cyane yibasira uruhu ndetse no mu ngingo, aho uyirwaye amera nk’ufite amagaragamba ku ruhu, ibisebe cyangwa se ibiheri bizamo amashyira.

Ni indwara iterwa n’ubwivumbagatane bw’uturemangingo tw’umubiri, aho inzoga, itabi ndetse n’umuhangayiko bigira uruhare runini mu gutuma yiyongera cyangwa se igaragara byihuse mu gihe wamaze kuyirwara.

Uku kwivumbagatanya k’uturemangingo ariko nta ruhare umuntu aba yabigizemo, ndetse nta n’uburyo bwo kuyirinda cyangwa bwo gukumira ngo umuntu atayirwara.

Ni indwara idakira ku buryo uyirwaye asabwa guhora yivuza. Gusa ntiyandura, ariko utayivuje byakuviramo ubundi burwayi bushobora kukwica nk’indwara z’umwijima, indwara z’umutima, diyabete, igifu, umuhangayiko, stress n’ibindi.

Ni indwara ituma uyirwaye abandi bamunena, bamwe bibaza ko yabanduza, abandi bakibaza ko yayitewe n’umwanda, guhumanywa n’ibindi bitekerereza nyamara bidafite aho bihuriye n’ukuri.

Iyi ndwara kandi benshi mu bayirwaye ibatera ipfunwe kuburyo biheza mu bandi, bishora mu nzoga, itabi n’ibindi biyobyabwenge, ndetse hakaba hari n’abashobora kwiyahura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo basobanurirwaga byinshi kuri ubu burwayi, hagaragajwe impungenge z’uko abantu benshi batayizi cyangwa se batayifiteho amakuru ahagije, bikaba biri mu byongerera abayirwaye ibyago byo kuremba, guhezwa, kutabona imiti n’ibindi byinshi bibibasira.

Dr. Alice Amani Uwajeni, umwe mu baganga bake b’uruhu u Rwanda rufite, yavuze ko hakiri imbogamizi kuko abarwaye iyi ndwara abenshi bakeka ko bahumanye bityo bakajya kwivuriza kubo bakeka ko babahumanura nyamara aho gukira uburwayi bukiyongera.

Anavuga ko kandi hakiri imbogamizi kuko abaganga b’uruhu bakiri bake kuko kugeza ubu mu Rwanda hari 13 bavura, bityo kwivuza hamwe na hamwe ashobora kwivuriza bakaba bashobora kudahita bamenya ko ari Psoriasis umurwayi arwaye, bigatuma ubu burwayi burushaho gukomera.

Dr. Alice Amani waje aturutse mu Ihuriro ry’Abarwayi n’Abavuzi ba Psoriasis yavuze ko hari byinshi bifuza byafasha abarwayi ba Psoriasis kubana n’ubu burwayi budakira mu mahoro badahezwa, ndetse badahura n’izindi mbogamizi zikomeye zanibasira n’ubuzima bwabo.

Yagize ati: “Twebwe abaganga turasabwa kubaba hafi no kubafasha tubaha ibyo bakeneye. Ibyo bakeneye ni ubumenyi kuri iyo ndwara, ingaruka zishoboka kubera iyo ndwara, no kwivuza kare. Ibyo turabisabwa twebwe abaganga…”

Akomeza agira icyo abwira abaturage ati: “Iyi ndwara ntabwo yandura. Ni ukuvuga ngo niduhurira muri piscine ntuzantere amabuye. Ntabwo nzaba ndi bukwanduze. Niduhurira muri kominote dukorana muri press ntuzampeze nanjye mfite uburenganzira, nta ruhare nabigizeho,…”

Uhagarariye Umuryango w’Abarwayi ba Psoriasis, Pierre Celestin Habiyaremye, agendeye ku ntego z’umuryango wabo arizo “Awareness”, “Knowledge” na “Advocacy”; we asaba ko habaho “ ‘Awareness’ kumenyekanisha iyi ndwara kugira ngo indwara abantu bayimenye, icyo ni icya mbere, bareke no kuyitiranya n’ibindi bintu, iyo abantu barangije kuyimenya icya kabiri ni ‘knowledge’, ibijyanye nayo kumenya ngo ni ya ndwara itandura, uyirwaye ntiyakwanduza, uyirwaye ntakwiye guhezwa, uyirwaye afata imiti gute, uyirwaye yivuriza hehe?, uyirwaye yirinda ibiki n’ibiki,…ingingo ya gatatu ni ijyanye n’ubuvugizi ‘Advocacy’… dufatanye tubwire abanyarwanda ko Psoriasis iriho, kandi ko umuntu uyirwaye atarozwe, atahumanye, …”

Gerard Rugambwa, umunyamakuru umaranye Psoriasis imyaka irenga 30, yavuze ko byabanje kumugora akirwara iyi ndwara, kwiyakira biramugora ariko nyuma yo kumenya ubu burwayi abasha kwiyakira no kwiyitaho kuburyo yabashije koroherwa ndetse no kubasha kubana nayo mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “…nk’abantu twahuraga ukabona arahindutse mu maso andebye ariko ntanambaze ati urwaye iki?, ibyo rero bikugiraho ingaruka kuko nawe usigara wibaza, usigara wifuza ahubwo uti uwambaza. Uwambaza icyo ndwaye nkamusobanurira. Ayo mahirwe ntabwo nayabonye kenshi. Ntabwo nayabonye kenshi kugira ngo mbone abantu bambaza ngo ese urwaye iki kugira ngo mbasobanurire aho nanjye maze gusobanukirwa ibyo aribyo.”

Kimwe n’abandi bari mu rugaga ndetse no mu muryango w’abarwayi ba Psoriasis bagaragaje ko bifuza kuri Minisiteri y’Ubuzima, ni uguha amahugurwa abaganga hirya no hino mu gihugu kugira ngo bagire ubumenyi buhagije kuri Psoriasis bityo babashe kuyimenya hakiri kare, ivurwe kare kandi babashe no gukurikirana umurwayi.

Ikindi bifuza ni uko Leta yarushaho gushyira imbaraga mu kongera imiti yayo ndetse no kubafasha kuyibona ku biciro biboroheye kuko ari indwara idakira kandi isaba guhorana imiti.

Barasaba kandi abanyarwanda n’abandi baturage muri rusange kudaha akato abafite uburwayi bwa Psoriasis kuko nabo ni abantu nk’abandi, ahubwo bakabafasha kubana nabwo bivuza, baborohereza mu buzima bwa buri munsi kugira ngo bibarinde kwiheba no kujya mu bishobora kubongerera uburwayi no gutuma burushaho gukomera, bikaba byabaviramo n’urupfu.

Mu bushakashatsi bwakozwe hirya no hino ku isi, bwagaragaje ko iyi ndwara iterwa n’ubwivumbagatane bw’uturemangingo aho uyirwaye nta ruhare aba yabigizemo, nta buryo bwo kuyirinda cyangwa kuyikumira, ariko bagaragaza ko uwayirwaye hari ibyago byinshi ko mu bamukomokaho cyangwa se mubazamukomokaho bashobora kuzayirwara, aho ibyo byago biba bingana na 40% ku mwana wabyawe/uzabyarwa n’uyirwaye, mugihe hano impanga ziba zifite ibyago byikubye kabiri cyangwa kurenza byo kuyirwara kurusha abo yabyaye cyangwa abamukomokaho batari impanga.

Ku rwego rw’isi, abarwaye iyi ndwara babarirwa muri 2% by’abatuye isi, ni ukuvuga muri miliyoni 125 nk’uko bitangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga w’abarwaye iyi ndwara, aho muri Amerika abarwaye Psoriasis bagera muri miliyoni 8. Iyi mibare ariko igahinduka bitewe n’agace, aho byagaragajwe ko hari ahashobora kugera kuri 11% by’abahatuye nko mu bihugu bya Scandinaviya n’ahandi.

Mu Rwanda ntra bushakashatsi bwari bwakorwa kuri iyi ndwara, ariko Dr. Alice yatangaje ko nibura mu bitaro bikuru biri hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali, bashobora kwakira abarwayi bari hagati ya babiri cyangwa batatu mu cyumweru barwaye Psoriasis kuri buri bitaro, aho umubare ushobora kugera kuri 13 bose hamwe, buri cyumweru.

Imiti ya Psoriasis ihenze ku rwego umuti umurwayi wa Psoriasis ashobora gukoresha mu kwezi ushobora gutwara amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 120, hakaba n’indi miti ishobora kuyarenza kandi ari umuti asabwa guhora akoresha buri munsi.

Ni uburwayi bushobora gufata ibice bimwe na bimwe by’umubiri nk’umutwe, igice cyo hejuru ku mubiri, igice cyo hasi, ibiganza, amaguru, mu mavi n’ahandi. Bushobora gufata umubiri ku rugero rungana na 10%, 20%, 30% ndetse na 40% by’umubiri wose. Hari n’ubushobora kugera kuri 72%.

Amwe mu mafoto agaragaza ubu burwayi: (Photos: internet)

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...