Home Climate change “Hari ibyo dushobora gukora ubu nonaha…ntibisaba imbaraga nyinshi…” Minisitiri Mujawamariya yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko n’urw’umugore mu kubungabunga ibidukikije
Climate changeEnvironment

“Hari ibyo dushobora gukora ubu nonaha…ntibisaba imbaraga nyinshi…” Minisitiri Mujawamariya yagarutse ku ruhare rw’urubyiruko n’urw’umugore mu kubungabunga ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya, yavuze ko urubyiruko n’abagore bafite uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije, kuko urubyiruko ari ejo hazaza h’igihugu cyacu naho abagore akaba aribo bagirwaho cyane ingaruka n’ihungabana ryabyo.

Ibi yabivuze ubwo yasozaga ku mugaragaro ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, ibirori byabereye mu Intare Arena, kuwa 05 Kamena 2023 bikitabirwa n’abanyacyubahiro banyuranye barimo na Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda.

Yagize ati: “Mu gihe dushora imari mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, tugomba kumenya neza ko abantu ari bo shingiro ry’izo mbaraga. Dukeneye cyane gushora imari no guha imbaraga urubyiruko n’abagore.”

Mu banyacyubahiro bari bahari, harimo na Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage

Akomeza agira ati: “Urubyiruko ni ejo hazaza h’igihugu cyacu kandi tugomba kubaha amahirwe meza yo gutsinda tubaha ubumenyi, ibikoresho n’uburyo bwo kugera ku nzozi zabo mu gihugu cyihanganira ikirere. Tugomba kubaha amahirwe yo gusohoza inzozi zabo.”

Yongeraho ati: “Abagore ni inkingi ya sosiyete yacu kandi akaba aribo bibasirwa cyane n’ibyago byibasira ibidukikije nk’ihumana n’imihindagurikire y’ikirere. Iyo dushora imari mu bagore, tuba dushora mu muryango wose n’abaturage bose.”

Minisitiri Dr Mujawamariya kandi, yasabye abitabiriye Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije bose gutangira kugira icyo bakora, gutangira kugira icyo bahindura, “nonaha”, cyoroshye babasha kubwabo, cyagirira akamaro ibidukikije.

Ati: “Hari ibyo dushobora gukora ubu nonaha,…uyu munsi. Dushobora kwitwaza amacupa (akoreshwa kenshi) ku kazi no mu gihe turi gukora siporo nk’uko twabigenje ejo muri car free day. Dushobora kwanga amacupa ya pulasitike mu gihe tugiye muri resitora, ahubwo tugasaba amacupa y’ibirahure.

Dushobora gukoresha ibikombe byacu by’ikawa mu gihe dukeneye ikawa yo kunywa yo kwitwaza. Dushobora gutanga amacupa ya plastiki tuyaha Enviroserve; abagore n’abakobwa mushobora kwitwaza mu masakoshi yanyu udukapu two guhahiramo dukoze mu mwenda. Ibi byose ntibisaba imbaraga nyinshi nyamara byagirira akamaro ibidukikije.”

Minisitiri kandi mu bitekerezo bine yabasangije, yababwiye ko kubaka u Rwanda twifuza ruzira imyanda ndetse n’imihindagurikire y’ibihe, bisaba amaboko ya buri wese. Ndetse, anavuga ko mu gushyira mu bikorwa ingamba zavuguruwe z’iterambere rirambye no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, nabyo bisaba gukorera hamwe.

Yanibukije abari bari aho ko “Ibiza biherutse kuba mu Rwanda byatwibukije ko nta n’umwe ushobora kwihanganira ibiza cyangwa gukira mu bihe bigoye ku giti cye, kereka bibaye twese hamwe.”

Yanabasabye kutagumana bonyine ibyo bungukiye mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, ahubwo ko bagenda bakabisangiza abandi.

Minisitiri Mujawamariya asanga urubyiruko ndetse n’abagore bafite uruhare runini mu kubungabunga ibidukikije

Yagize ati: “Wigumana ibyo wamenyeye hano, hinduka kandi unabisangize abandi. Guhindura uburyo twari tumenyereye kwitwaramo biragora, kandi kumvisha abandi guhindura uburyo bari basanzwe bakoramo ibintu bigoye kurushaho. Gusa, dufite inshingano zo kwigira ku makosa yo mu gihe cyashize, tukumva uruhare rwacu twese mu kurinda ibidukikije no gushishikariza ababdi kugenza gutyo.”

Yasoje asaba ko abantu bafata neza ibidukikije kuko ubuzima bwacu ariho bushingiye, bityo tugomba gukora koko nk’aho ubuzima bwacu ariho bushingiye bityo tugafata neza ibidukikije, tukanabiha amahirwe yo kwisubiranya no gusubirana ubuzima buzima.

 

 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...

Cultural HeritagecultureEnvironmentSliderTourism

A New Dawn: Bridging Tradition and Innovation for Nyakinama’s Cultural Heritage

A transformative journey began a couple of weeks ago, on December 20,...