Home Environment Abantu bavukira mu cyaro baba bafite amahirwe menshi yo kutagira “allergies”
EnvironmentHealth

Abantu bavukira mu cyaro baba bafite amahirwe menshi yo kutagira “allergies”

Abantu bavukira mu cyaro, ahaba imirima n’amatungo, baba bafite amahirwe menshi yo kutagira uburwayi buterwa na “Allergies” (soma areriji) kurusha abantu bavukira bakanaba mu mijyi, nk’uko bitangazwa na Dr Dominique Sabouraud-Leclerc, umufaransakazi, Muganga w’abana akanavura “allergies”.

Ibi yabitangarije mu nama yahuje inzobere mu bijyanye n’uburwayi bwa “Allergies” zaturutse mu bihugu bivuga i Gifaransa harimo n’u Rwanda, ikaba iri kubera mu Rwanda kuva kuwa 19-20 Ukwakira 2023.

Mu kiganiro yatanze kijyanye no “Gukumira Allergie”, Dr Sabouraud yatanze izindi ngamba zo gukumira ziyongera kuyo kuba mu cyaro, zirimo kubyara bisanzwe aho bishoboka, hadakoreshejwe uburyo bwo kubagwa buzwi nka sezariyene, guha umwana amata y’ibere kugeza ku mezi hagati ya 4 na 6, hanyuma bagatangira kumuha n’ibindi biryo bitandukanye cyane cyane bahereye kubyo basanzwe barya mu rugo; kudasiga umwana ibiryo ku mubiri, ni ukuvuga ngo ababyeyi bagirwa inama yo gukaraba intoki mbere yo gufata umwana mu gihe bari batetse; n’ibindi.

Yongeyeho kandi ko mu gihe bidashoboka gutura mu cyaro, habaho gutunga imbwa, injangwe, urukwavu cyangwa se n’utundi dusimba tubana n’abantu.

Dr Kayitesi Kayitenkore, Inzobere mu ndwara z’uruhu ndetse na “Allergies”, akaba afite ivuriro ryigenga rizwi nka “Kigali Dermatology Center”, asaba abantu ko mbere yo kwemeza ko bagira “allergies” ku bintu runaka ahubwo babanza bakagana abaganga bakabasuzuma.

Yongeyeho ati: “Irinde rero ikintu icyo aricyo cyose cy’itabi, irinde ikintu cyose cyaba umukungugu mu ngo, … birashoboka kwirinda uko byagenda kose, nk’umuhanga mu kuvura indwara z’uruhu, abarwayi benshi bakunda kuza kundeba bafite “eczema” [guhumana k’uruhu bimeze nk’amahumane] cyangwa allergie ku ruhu, ni abana ababyeyi babo baba barakoresheje ubwoko bw’amasabune yumisha uruhu. Byaranagaragajwe ko iyo umwana asizwe amavuta “emollients” ku myaka mike, bimugabanyiriza ‘allergies’ z’uruhu.”

Hari ibiryo n’ibiribwa bimwe na bimwe nk’ubunyobwa, amagi, amafi n’ibindi, bishobora gutera “allergies” kuri bamwe.

Ubushakashatsi bwerekanye ko 3% gusa by’abana aribo barwara allergie. N’ubwo ari umubare muto, allergies zimwe na zimwe zishobora kwica iyo zititaweho.

Dr Florence Hacard, Inzobere mu burwayi bw’uruhu na “Allergies” w’umufaransakazi, akaba na Perezida wa Federasiyo mpuzamahanga ya Anaforcal yateguye iyi nama iri kubera mu Rwanda, ku bufatanye na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, yavuze ko indwara za allergies ari ikibazo cy’ubuzima rusange kuko mu 2050 kimwe cya kabiri cy’abatuye isi bazaba bafite “allergies”.

Yongeyeho ati: “Kwirinda rwose bibaho mu nzego nyinshi, hariho gukumira ku rwego rusange rw’ibidukikije hagabanywa ihumana, kugira igikorwa kuri ubu bushyuhe bw’isi, ku buryo bwose twirinda tukarinda imibereho yacu, hamwe n’imirire myiza, hanyuma hakabaho gukumira mu buzima bwacu. Gusa ikibabaje ni uko nyuma y’ibyo byose allergie ishobora kuza, kandi ibyo ntitwabikumira ku mbaraga.”

Mu Rwanda, mu barwayi nibura 20 bajya kwivuza indwara z’uruhu, 3 kugeza kuri 5 baba bafite allergie, nk’uko byatangajwe na Dr Jean Chrysostome Kagimbana, Inzobere mu burwayi bw’uruhu na “Allergies” agendeye ku barwayi yakira ku munsi aho akora mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Yagize ati: “Kwirinda, mbere ya byose, abantu bakeneye kumenya niba ari ‘allergies’ cyangwa atariyo. Hanyuma icya kabiri, abaturage bacu bakeneye kumenya, ni uko ubu hari serivisi za allergologiya zihari, zitari ziriho mbere. Noneho, ubu ku Bitaro bya Gisirikare aho nkorera ubu, twashyizeho ishami rya allergologiya rivura allergie z’ingingo zose. Niba rero ari uruhu, amaso, ibihaha, asima, kabone n’iyo waba ufite allergie ku miti. Icyo rero abantu bakeneye kumenya ni uko ni indwara ishobora gupimwa no kwitabwaho.”

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...