Home Environment Afurika iri kwiga uburyo yagabanya ukwishingikiriza ku miti n’ibikoresho by’ubuzima biva hanze
EnvironmentHealth

Afurika iri kwiga uburyo yagabanya ukwishingikiriza ku miti n’ibikoresho by’ubuzima biva hanze

Umugabane wa Afurika uri kwiga uburyo wagabanya ukwishingikiriza cyane ku miti, inkingo ndetse n’ibindi bikoresho bikenerwa mu rwego rw’ubuzima biva hanze, mu rwego rwo gukemura byinshi mu bibazo by’ubuzima biyugarije.

Ibi ni ibiri kugarukwaho mu Inama y’Ubuzima n’Ubumenyi muri Afurika y’Iburasirazuba, inama iri kubera mu Rwanda muri Kigali Convention Center kuva kuwa 27 Nzeri, ikaba izamara iminsi itatu.

Muri iyi nama yitabiriwe n’ibihugu hafi ya byose bya East Africa, bagarutse ku ntege nke zagaragajwe n’icyorezo cya Covid-19, dore ko Afurika yashegeshwe cyane bikiyongeraho ko byinshi mu byagombaga kuyigoboka yagombaga gutegereza ibiva hanze.

Mu ijambo rye ubwo yatangizaga ku mugaragaro iyi nama, Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko bikwiriye ko “Nta kindi cyorezo kigomba kuzadutungura” ngo habure ubufasha bw’ibanze, ngo byongere birindire gutegereza ibiva ku yindi migabane.

Aganira n’abanyamakuru, yongeye kugaruka kuri iyi ngingo, ashimangira ko hari byinshi bikeneye gukorwa.

Yagize ati: “Ngira ngo nibyo bimwe mu byagiye bigarukwaho kubera ko Covid-19 yatwerekaga ibyo dukeneye byinshi, bimwe ntitunabibone, … hari ingamba nyinshi ziriho mu bihugu bitandukanye n’u Rwanda rurimo, gushaka uburyo ibikoresho bimwe na bimwe byanakorerwa ku mugabane wacu wa Afurika, muri aka karere kacu ka Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’aha mu Rwanda. Hari imishinga myinshi iri gukorwa, n’aha mu Rwanda irahari ngira ngo twagiye tuyigarukaho kenshi, ndetse twizeye ko muri uyu mwaka hari imwe muri iyo mishinga izagenda inagera ku ntambwe nziza, tuzanabibamenyesha, mu gihe kitari kure …”

Yagarutse ku kuba imiti myinshi n’inkingo bikoreshwa biba ari ibiba bitarakorewe muri Afurika, avuga ko nabyo biri mu bizigwaho muri iyi nama, kandi ko hari ikizere ko bizabonerwa igisubizo kirambye.

Ati: “Nibyo imiti myinshi ikoreshwa muri Afurika n’inkingo biva hanze, inama nk’iyi ni ukujya inama, [kureba uburyo] abantu bari aha ni abakora ubushakashatsi muri aka karere, hari n’abayobozi batandukanye mu nzego z’ubuzima, ndetse n’iz’Umuryango Wunze Ubumwe wa Afurika y’Iburasirazuba, [nsubiye inyuma rero] kureba ni hehe dufite icyuho n’uburyo twakiziba; twatangira gushaka ibikoresho bikwiriye harimo n’uko kubaka inganda zikora imiti; hari ibyatangiye ariko biri ku rwego rwo hasi cyane, bikwiye kongeramo imbaraga.”

Yavuze ko bizanasaba kwigisha abakiri bato kwigirira ikizere, ntibakomeze kumva ko byose bigomba guturuka hanze ya Afurika.

Ati: “Rero ntabwo bikwiye kuza ku nganda zikomeye, birahera no ku bakiri bato bari mu mashuri, kuburyo bazamuka bafite n’uko kwemera ko bishoboka. Guhindura ayo mateka y’uko ibikoresho byinshi by’ubuzima dukoresha biva hanze, ariko hari n’ibyakorerwa ahangaha.”

Prof. Dr. Claude Mambo Muvunyi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, Mu ijambo rye ry’ikaze ku bitabiriye iyi nama, yagaragaje ko mu gihe cy’iyi minsi itatu iyi nama izamara, abashakashatsi bazaganira ku ngaruka zinyuranye za Covid-19 harimo ingaruka ku mibanire, ubukungu ndetse na politike mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bibanda ku mbogamizi n’amasomo twakuye kuri iki cyorezo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku munsi ubanziriza iyi nama ubwo basobanurirwaga ibizibandwayo muri yo, nk’uko tubikesha KigaliToday, hagarutsweho ko hazigirwamo ibijyanye n’indwara zandura n’izitandura n’ibyorezo by’umwihariko ibyibasiye abatuye mu bihugu bihuriye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Zachée Iyakaremye, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye abanyamakuru ko muri iyo nama hazaba harimo abashakashatsi batandukanye baturuka mu bihugu bigize EAC.

Ati “Harimo abamaze kwandika inyandiko zitanga ibisubizo ku bibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuzima muri ibi bihugu byacu. Uzaba ari umwanya wo kubitangaza no kubumva, ndetse no gukorera hamwe imyanzuro yatuma bimwe muri byo bishyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage.”

Akomeza agira ati “Twakiriye abashakashatsi barenga 500 bifuzaga kugira icyo bagaragaza muri iyi nama, bakuramo bacye, babona bafite ubushakashatsi bushobora kugira icyo bukemura mu bibazo byari byugarije urwego rw’ubuzima, ni byo bazabasha kutwereka. Nyuma y’inama hakazakorwa imyanzuro ishyikirizwa ibihugu binyamuryango, kugira ngo ishyirwe mu bikorwa bityo ubuzima bw’abaturage burusheho kubungabungwa.”

Icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe byinshi, ku isi yose, ariko cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, aho ibihugu byose byabonye aho bifite intege nke ndetse bihita byiyemeza kuziba icyo cyuho.

Gusa muri Afurika muri rusange, by’umwihariko mu karere u Rwanda ruherereyemo, hagiye hagaragara n’ibindi byorezo nka Ebola n’ibindi, nabyo byagaragaje icyuho mu buvuzi bwo muri Afurika mu kwigenga.

Ni ku nshuro ya cyenda iyi Inama ibaye, akaba ari ubwa kabiri u Rwanda ruyakiriye kuko rwayakiriye bwa mbere mu mwaka wa 2015.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

Climate changeEnvironmentSlider

Evaluating National Climate Goals: Are We Making Progress?

Are nations making adequate strides toward their climate objectives? According to the...

Climate changeEnvironmentSlider

Urgent Call for Systemic Change: New Report Highlights Consequences of Global North’s Inaction on Climate Finance

A recent report titled “Fair Shares, Finance, Transformation – Fair Shares Assessment,...

BusinessEnvironmentSliderWomen

“Women for Bees”: Empowering Women Through Modern Beekeeping in Rwanda

In Rwanda, women beekeepers are making significant strides in transforming their craft,...

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...