Home Environment 41% by’impanuka ziba muri Kigali zigirwamo uruhare n’amagare
EnvironmentGeneral news

41% by’impanuka ziba muri Kigali zigirwamo uruhare n’amagare

Abo mu karere ka Kicukiro bo bahuriye muri IPRC Kicukiro nabo basobanurirwa ko umutekano wo mu muhanda nabo ubareba

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko 41% by’impanuka zibera muri Kigali zigirwamo uruhare n’amagare.

Ibi Polisi yabitangaje mu bukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” yakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 mu bice bitandukanye bya Kigali, aho yaganiriye n’abatwara abagenzi ku magare (bazwi ku izina ry’abanyonzi), mu rwego rwo kubibutsa uburyo bagomba kwitwara mu muhanda.

Mu biganiro byaranze ubu bukangurambaga, ibyagarutsweho n’abayobozi banyuranye ni ukwibutsa abatwara abagenzi ku magare ko icyo bagomba kuzirikana ari uko basabwa gukurikiza amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo, ubw’abo batwara ndetse n’ubw’abakoresha umuhanda bose.

Polisi kandi yanabibukije ko gukurikiza amategeko y’umuhanda aribo biheraho bigirira akamaro kuko ikinyabiziga gito iyo kigonganye n’ikinini, ibyago byinshi biba bifite uw’ikinyabiziga gito, nanone abibutsa ko nibatubahiriza ibyo basabwa mu muhanda bazabafatira ibihano “N’ubwo guhana ataricyo kigambiriwe, ariko aho kubura ubuzima bw’abantu bahanwa”.

Bimwe mubyo bibukijwe by’umwihariko ko babujijwe, ni ugufata kukinyabiziga kiri kugenda, guhagarara muri “zebra Crossing” aho abagenzi bambukira umuhanda, kudaca muri “sens unique”, kutagenda nijoro (basabwa kubahiriza isaha ya saa kumi n’ebyiri bakaba bavuye mu muhanda), kutarenga aho bemerewe gukorera aho nk’abakorera mu nkengero za Gare ya Nyabugogo batemerewe kuyigeraho;

“Uvuye ku Giti cy’Inyoni agakatira hariya mu muhanda ukata wa “Poid lourd”, uvuye Gatsata akagarukira ku kiraro, uvuye “Poid lourd” ku Kinamba cya Kakiru akagarukira ku Mashyirahamwe hariya bacuruza indagara; gutyo, kugira ngo hariya hagati uvuye mu modoka ashaka ko yifashisha igare kugira ngo agere iyo ajya, arisanga aho riri”; ndetse no kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda.

Komiseri muri Polisi Ushinzwe Ibikorwa n’Ituze muri Rubanda, CP George Rumanzi, mu kiganiro yatanze, yibukije abanyonzi ko inzego za Leta zitarebera abanga kubahiriza amategeko n’amabwiriza bashyira ubuzima bwabo n’ubw’abandi mu kaga.

Yagize ati: “Ntabwo inzego za Leta cyangwa Polisi yabirekera iyo gusa ngo bagende nibapfa abasagutse mu gitondo turakomezanya n’abongabo… niba utari wabyumva uzace kuri CHK, cyangwa ku bitaro ibyo aribyo byose urebe abari mu ndembe… ariko byatewe n’iki? Byatewe n’umuntu watwaye adashaka guhagarara, adafite feri, …”

Yagarutse ku kintu gituma abatwara amagare benshi barenga ku mategeko n’amabwiriza amwe n’amwe babitewe no kurwanira abagenzi, avuga ko nabyo bitazihanganirwa.

Ati: “Birashoboka ko witwararika, ariya amsogonda wibaza ko mugenzi wawe agutwara umugenzi yareke ariko uramire ubuzima bwawe. Ntabwo waje uje kwiyahura.”

Yabibukije ko baba baje mu muhanda mu kazi, gushaka igitunga imiryango yabo, ko baba bataje guhangana n’inzego za Leta, ndetse ko imbaraga Polisi ikoresha mu muhanda zakoreshwa ahandi baramutse bubahirije ibyo basabwa.

Umuyobozi mu Ishami rya Polisi Rishinzwe Umutekano mu Muhanda, ACP Gerard MPAYIMANA, yabwiye abatwara amagare ko Polisi itaje kubabuza gutwara igare;

Agira ati: “Ntabwo twaje kubabwira ngo mureke gutwara igare, twaje kubabwira gukurikiza amategeko y’umuhanda. Icyo uzaba utwaye cyose, ubahiriza amategeko y’umuhanda. ..Ntabwo uri bugufate ari bugufate ko utwaye igare, ahubwo ari bugufate kuko waciye aho utagomba guca, ukikorera imizigo ibangamira abakoresha umuhanda, ugaparika muri zebra, ugafunga feux rouge,…”.

Yongeraho ati: “Uyu munsi kuba ubuyobozi bwahagurutse, bakaza ngo babafashe, murabona ko ari ikibazo gisaba imbaraga… ahangaha icyo tubasaba ntabwo ari ibintu byinshi, ni uguhindura ibyo mwakoraga mukubahiriza amategeko y’umuhanda.”

Yanababwiye ko kuri ubu aribo bari kwitwara nabi mu muhanda kuruta uko mu gihe cyashize abatwara moto “abamotari” babikoraga.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko  “Umutekano muri rusange mu muhanda wifashe neza, ariko nanone hari ibitagenda neza ku bantu bamwe na bamwe. Nk’uko babibabwiye bigaragara ko 40% by’abantu bose bakomerekera cyangwa bagwa muri izi mpanuka muri rusange, ni aba bavandimwe batwara amagare mu buryo bw’umwuga byo gutwara abantu.”

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye abatwara amagare ko ikigamijwe atari ukubabuza gutwara amagare ahubwo ko basabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda

Yashimangiye ko amasaha ya nimugoroba ari amasaha usanga akunze kubamo cyane impanuka zitewe n’amagare “kuko buba bwije batababona”; n’ubwo abanyonzi bakomeza basaba ko ayo masaha y’ijoro bakora “kuko aribwo babona abakiriya benshi”;

Ati: “…Ariko nanone ubuzima nicyo cy’ingenzi. Ntabwo twareka gukora inshingano zacu, ngo tureke abantu bapfe kuko aribwo babonera amafaranga. Kuko ayo mafaranga ntacyo aba yaramaze igihe atari amafaranga aramira ubuzima.”

Abatwara amagare basabye ibyapa n’ibyangombwa bibaranga

Tuyisingize Caleb ukorera Nyabugogo-Kinamba, yavuze ko ikizabafasha ari uko bahabwa “Parikingi” nk’uko n’abatwara moto bazibahaye, bityo byabafasha kubahiriza ibyo basabwa; anagaragaza impungenge ko kutagira aho bahagarara bituma babafata no mu masaha baba bemerewe gukora.

Icyo asaba “Ni uko badushakira parikingi nibura umuntu urenze ku mategeko agahanwa. Bakatubwira bati ntabwo wemerewe kurenga aha.”

Tuyizere Elisa ukorera mu Gatsata, we yagaragaje ko byaba byiza hashyizweho ibyapa amagare atarenga, kugira ngo n’abagenzi babashe kubibona.

Ati: “Iyo umugenzi aguteze, nuba ufite ahantu umujyana, nibura bakaduhaye umurongo bakatubwira bati hari ahantu, bakahashyira icyapa, n’umugenzi uzanye akaba abizi y’uko aho hantu ariho, n’icyapa akaba akireba cyanditseho ko igare ritagomba kurenga ahongaho. Numva aribwo baba badufashije. Naho uwarenze icyo cyapa, n’umugenzi ntabwo yakwemera ko umurengana ahongaho kandi abibona ko hari icyapa amagare atarengaho. Ariko igihe nta hantu hemewe uvuga ngo igare rirahagarara, nimba abona umugenzi wundi bamucishijeho bamujyanye aho ashaka kujya, uwo mugenzi wawe utwaye muzaserera.”

Bimwe mu bindi byifuzo abatwara amagare bifuza ko bafashwamo, ni uguhabwa ibyangombwa nk’uko n’abatwara moto babigira, bityo uwakoze ikosa akaba ariwe urihanirwa ntibyitirirwe bose.

Ikindi bifuje ko amashyirahamwe barimo y’abatwara amagare yabafasha mu kumenya amategeko y’umuhanda, kuko benshi baba batanayazi; Polisi ibizeza ko bizakorwa ndetse ko biri mu nzira bishyirwa mu bikorwa.

Abatazubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda bazahabwa ibihano

Ubwo abanyamakuru babazaga ikizakorwa mu gihe abanyonzi babirenzeho, Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko bazahanwa, anashimangira ko bagomba kubahiriza amasaha batagomba kurenza bakiri mu muhanda.

Yagize ati: “Icy’amasaha kuyubahiriza byo ni ngombwa. Buriya umubiri cyangwa guta ubuzima birahenze kurusha ikindi icyo aricyo cyose umuntu yakubwira. Sinzi ko hari uwavuga ngo hari ubona icyasimbura ubuzima. Ayo masaha rero uzabirengaho, ntabwo twifuza ko tugera ahongaho, ubundi ntabwo twakabaye tuvuga ibyo, ni uko nyine bizakorwa. Uzabirengaho bizakorwa, azahanwa mu buryo bukomeye, buhambaye. N’igare twarifatira, tukagira ibyo tubanza kumvikana mbere y’uko asubira mu muhanda.”

Yanaboneyeho kwibutsa abatega amagare ko nabo bagomba kugira uruhare mu kwitwararika mu kurengera ubuzima bwabo, kuko amagare natwarwa mu kajagari, mu buryo bubangamiye urujya n’uruza rw’abantu, nabo ubuzima bwabo buzaba buri mu kaga.

Ati: “Ariko turakangurira n’abatega ariya magare nabo bitwararike kuko mbere y’uko njye nk’umupolisi nza ahangaha nkakangurira agaciro k’ubuzima bw’umuntu, umuntu nyir’ubwite agomba kubanza kubyiyumvamo mbere na mbere, ko afite inshingano zo kurinda ubuzima bwe, ariko akarinda n’ubuzima bw’uwundi muntu.”

Imibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) igaragaza ko abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 350 bapfa buri mwaka bazize impanuka ku isi, aho zifata umwanya wa munani mu guhitana benshi zikaba iza mbere mu guhitana abari hagati y’imyaka 5-29.

Raporo y’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko hafi 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, zaturutse ku batwara moto n’amagare. 41% by’Impanuka ziba mu muhanda ziba zagizwemo uruhare n’abatwara amagare.

Ubu bukangurambaga bwabereye i Kigali Kimisagara; IPRC Kicukiro; ku Umurenge wa Kimirongo mu karere ka Gasabo, no mu Izindiro, Gasabo; bukaba buzakomereza no mu zindi Ntara mu minsi iri imbere.

Abatwara amagare bo muri Gasabo no muri Nyarugenge bahuriye ahazwi nko kuri “Maison des Jeunes Kimisagara, basobanurirwa na Polisi ko basabwa kubahiriza amategeko n’amabwiriza y’umuhanda
Abo mu karere ka Kicukiro bo bahuriye muri IPRC Kicukiro nabo basobanurirwa ko umutekano wo mu muhanda nabo ubareba
Abanyonzi bavuze ko bifuza guhabwa ibyapa n’ibyangombwa by’amagare kugira ngo amakosa akozwe n’umwe atitirirwa bose
Banasabye gufashwa kwigishwa amategeko y’umuhanda

 

Amafoto: Polisi y’u Rwanda

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

EnvironmentSliderTourism

Rwanda Commemorates the International Day for Biosphere Reserves: A Call for Sustainable Solutions

Rwanda has joined the global community in celebrating the International Day for...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: Rwanda Advances Climate Resilience with Rwf 5.4 Billion Grant Agreements

In a significant move towards enhancing climate adaptation, the Rwanda Green Fund...

Climate changeEnvironmentSlider

Climate Change: National Tree Planting Season Launched

Rwanda has launched a National Tree Planting Season to combat climate change...

Climate changeEnvironmentHealthSlider

IDDRR2024: Engaging Alumni in Emergency Management, A Call to Action for Public Safety

Alumni and students from the Emergency and Disaster Management Faculty at UNILAK...