Minisitiri w’Ibidukikije, Jeanne D’Arc Mujawamariya, yasabye abitabiriye Siporo rusange igamije guhashya pulasitike zikoreshwa rimwe gusa, guha ibidukikije umwanya wo guhumeka.
Ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye iyi siporo yatangijwe n’urugendo rwavuye kuri BK Arena rugasozwa na Siporo yabereye kuri Kigali Height, yabanje ashimira abitabiriye iki gikorwa ndetse abasaba guhozaho mu gukora siporo kuko ari ingirakamaro ku mubiri, agira ati: “Mwakoze cyane kuza kwifatanya natwe mu gikorwa cya Siporo, ni byiza gukora siporo mbere y’uko muganga abigutegeka.”
Yabasabye guha ibidukikije umwanya wo guhumeka birinda gukoresha ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe gusa birimo amakanya ya pulasitiki, ibiyiko, imiheha, amasahane, ibikombe, amacupa,… byose bikoreshwa rimwe gusa bikajugunywa.
Yagize ati: “Nimureke duhe ibidukikije umwanya wo guhumeka. Nibaguha aho ugiye gufungura, bakaguha icupa rya pulasitike cyangwa bakaguha umuheha wa pulasitike ujye ubyanga. Tujya tujya ahantu bakakuzanira umutobe mu kirahure cyiza, bagashyiramo umuheha wa pulasitike. Ujye ubabwira uti nawo nimuwusubirane, nshobora kunywa nta muheha.”
Yakomeje avuga ko “Ibikoresho bya pulasitike rimwe na rimwe tubikoresha kubera kwanga guhinduka. Hari ibikoresho dushobora kubaho tutabikoresheje. Ntabwo ari ngombwa niba ufite umutobe uri mu kirahure, si ngombwa ko ushyiramo umuheha wa pulasitike. Ntabwo ari ngombwa ko imbuto zijya mu gasashe ka pulasitike. Ntabwo ari ngombwa ko inyanya zijya muri pulasitike.”
Yatanze urugero rwa bimwe mu bikoresho bishobora gusimbura pulasitike zikoreshwa rimwe, kandi ibyinshi bikaba ari ibyo twakikorera twe ubwacu.
Yagize ati: “…ariko niba ukeneye ikintu cyo guhahiramo, birashoboka y’uko twanagura ibyo twari dusanzwe dufite. Kunagura ni ukuvuga “to recycle”. Ushobora gufata umutaka wawe washaje ugakuraho cya gitambaro, ukadodamo agafuka ko guhahiramo. Ushobora gufata umupira wawe washaje, ukawudoda ugakuramo agakapu ko guhahiramo.
Ushobora gufata ipantalo yawe yashaje ukayidoda ugakuramo agakapu ko guhahiramo. Abafite imodoka ushobora kwitwaza indobo mu modoka yawe ugiye guhaha akaboga. Ntabwo ari ngombwa ko bagushyirira mu isashe…”
Umwe mu bitabiriye iyi Siporo, Salvatrice Musabyeyezu ukorera ikigo cy’abadage n’ikigo “Go Green and Restore Africa Action”, yavuze ko yishimiye kwitabira iyi Siporo, kuko biri mu nshingano zabo za mbere. Ati: “Go Green and Restore Africa Action, mu nshingano zayo mbere na mbere ni ukubungabunga ibidukikije, no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere harimo n’ibi byo kurwanya ikoreshwa rya pulasitike zikoreshwa rimwe gusa.
Ibi bintu bya pulasitike byangiza ibidukikije, kuko icya mbere iyo ubikoresheje aho bigeze ntabwo bibora. Ikintu kitabora rero kiragenda kikangiza n’ibindi, ari ibiremwa, ari ibyatsi, ari ibidukikije,…nicyo twita ecosystem cyose, kiragenda kikangiza, imyaka myinshi cyane irenga ibihumbi n’ibihumbi. Niyo mpamvu twamagana gukoresha pulasitike zikoreshwa rimwe gusa.”
U Rwanda hamwe na Norvège (Norway) biyoboye ibindi bihugu 58 byishyize hamwe nk’ibihugu bireba kure mu guhangana n’ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa inshuro imwe.
Uyu munsi wa Siporo rusange igamije guhashya pulasitike zikoreshwa rimwe gusa, wabaye ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ibidukikije, REMA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuzima, Polisi y’Igihugu, Umujyi wa Kigali, n’abandi.
Umunsi Mpuzamahanga wo kubungabunga ibidukikije uba tariki 5 Kamena buri mwaka, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Gira uruhare mu ngamba zo kurwanya ihumanya rikomoka ku bikoresho bya pulasitike, cyane cyane ibikoreshwa inshuro imwe, bikajugunywa”.
Ni umunsi utangizwa n’icyumweru cy’Ibidukikije kibamo ibikorwa binyuranye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Leave a comment