Ku isi yose, umubare ugera kuri 25 ku ijana w’inkingo zipfira mu nzira zitari zagera kubo zigenewe, ibi bigatuma bamwe batabasha kubona ubuvuzi bwuzuye kandi bwujuje ubuziranenge.
N’ubwo mu Rwanda nta bushakashatsi bwari bwakorwa bugaragaza ingano ya nyayo y’inkingo zangirikira mu nzira zitaragera kubo zigenewe, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, gitangaza ko mu Rwanda urugero rw’inkingo zangirika zitaragera kubo zigenewe wagabanutse, ndetse ko hari ikizere ko bizagabanuka kurushaho kugera ubwo zose zizajya zigerayo zigifite ubuziranenge.
Ibi byatangarijwe mu nama iri kubera mu Rwanda ihuje abafatanyabikorwa banyuranye barimo ibigo bya Leta n’ibitegamiye kuri Leta, abashakashatsi, abahanga mu by’ubuvuzi, abanyeshuri n’abandi mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa.
Dr. Eric Remera, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubushakashatsi muri RBC, yasobanuye icyo iyi nama y’iminsi ine igamije, ndetse anakomoza ku mbogamizi zigihari kugira ngo bigerweho.
Yagize ati: “Iyi ni inama turimo gukorana na University of Birmingham, ikaba yitabiriwe n’abantu batandukanye mu gihugu, turi kureba ku nkingo muri rusange uburyo twazikoresha neza, cyane cyane n’uburyo tuzibika kuko buriya muzi ko inkingo nyinshi icya mbere zifasha mu kurinda indwara, ariko 25 % zazo zirapfa mu gihe abantu barimo [bazitransporta]. Ni ukuvuga ngo kuzivana aho zikorerwa kugera kuri site aho zitangirwa, buriya bavuga ko 25% zishobora gupfa. Ubwo rero iyi nama ni ukureba uburyo hakoreshwa ubushakashatsi ndetse na [methodologies] zitandukanye kugira ngo turinde izo nkingo zigere ku bantu zigomba kugeraho zikimeze neza.”
Yakomeje avuga ko yizeye ko bizagerwaho, kuko bafite abafatanyabikorwa batandukanye.
Ati: “Uyu munsi dufite abafatanyabikorwa dukorana batandukanye bakora ku kuzikonjesha, ndetse dufite uburyo bwo kuzi [transporta] kuva kuri RBC kugera ku ma site, ariko haracyarimo nkeya zishobora kuba zishobora kugira ikibazo, ni nayo mpamvu iyi nama iri kureba ku buryo twakora kugira ngo n’izashoboraga kuba zapfaga umubare ugabanuke.
Mu Rwanda kugeza uyu munsi, 25% ni ku isi yose, ariko iyo tureba mu Rwanda umubare waragabanutse mu myaka yashize, ikindi twavuga ni uko nk’uko mubizi mu Rwanda tugiye gutangira [guproduiza] inkingo, iyi nama rero izafasha kugira ngo n’izo dukora nayo izafashe kugira ngo zigere ku bantu zikimeze neza.”
Yatanze urugero rw’uko muri Covid-19 byashobotse gukorera hamwe kandi bigatanga umusaruro ugaragara kuko hari aho byabaye ngombwa ko inkingo zigenda n’indege, bityo hari gahunda yo gukorana n’abafite utudege duto twitwara “drone” kugira ngo inkingo zigere aho zigomba kugera mu gihe gito, bigabanye izangirikira mu nzira.
Mu ijambo rye, Umuyobozi wungirije muri RBC, Noella Bigirimana, yavuze ko iyi nama “Vaccine Symposium” igamije gusangira ibyavuye mu bushakashatsi buheruka bwakozwe ku nkingo, kwerekana ibisubizo bishya n’ikoranabuhanga mu kubika inkingo no kuzitwara, ndetse no gushimangira ingamba z’isi yose kugira ngo inkingo zigere kuri bose.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari amasantere “centre” akonjesha inkingo mu bitaro 43 byose (Hospitals) biri mu Rwanda, ndetse hakaba hari n’ibikoresho byabugenewe mu kuzikonjesha. Gusa haracyakenewe ko ibyo bikoresho byongerwa nka firigo n’imodoka zabugenewe n’ibindi.
Haracyakenewe kandi abakozi b’inzobere mu gukoresha ibyo bikoresho kuburyo nko mu gihe byagize ikibazo babibone hakiri kare inkingo zitarangirika, n’ibindi kuburyo igihe u Rwanda ruzatangirira gukora inkingo mu gihe cya vuba, hazaba hari ikizere ko intego nyamukuru yo kuzigeza kubazikeneye zifite ubuziranenge ibasha kugerwaho.
Leave a comment