Home Environment ¾ by’ibibazo byo mu mutwe bitangira umuntu afite imyaka iri munsi ya 25
EnvironmentHealthSlider

¾ by’ibibazo byo mu mutwe bitangira umuntu afite imyaka iri munsi ya 25

Ni kenshi bivugwa ko “Urubyiruko ari ahazaza h’igihugu”, ndetse mu bihugu bimwe na bimwe harimo n’u Rwanda ugasanga “Urubyiruko ni amaboko y’igihugu”, bisobanuye ko urubyiruko aho ruri hose ruba ruhanzwe amaso.

N’ubwo bimeze bityo ariko, urubyiruko kimwe n’abandi bantu muri rusange, ruhura n’ibibazo byinshi birukomerera, ibibazo bisanzwe by’ubuzima, nyamara rimwe na rimwe rukananirwa kubyihanganira cyangwa se no kumenya uko rubyitwaramo bikarangira byabibazo birusenye cyangwa se birwangije, dore ko benshi bahita bashakira ibisubizo mu biyobyabwenge ndetse n’inzoga nyinshi.

Rimwe na rimwe iyo utabashije kwegera abagufasha, bishobora kukuviramo uburwayi bwo mu mutwe, bushobora kukwangiriza ubuzima, ubuzima bw’abawe ndetse bikanagira ingaruka ku gihugu.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC mu mwaka wa 2021, bwagaragaje ko 23.1% by’urubyiruko rwo mu Rwanda rwabaswe n’ibiyobyabwenge, ndetse rwibasiwe n’agahinda gakabije.

Dr Darius Gishoma, Umuyobozi w’Ishami ryita ku Buzima bwo mu Mutwe, RBC, akaba n’inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, yasabye abantu kwita ku rubyiruko kuko arirwo ruhura ahanini n’ibibazo byo mu mutwe.

Dr Darius Gishoma, Umuyobozi w’Ishami ryita ku Buzima bwo mu Mutwe, RBC

Yagize ati: “Ni umunsi Mpuzamahanga wo kwita ku Buzima bwo mu Mutwe, bikaba bivuga ko twita ku bantu bose, ariko urubyiruko rufite umwihariko.  Impamvu ni nyinshi, iya mbere ni uko nko mu Rwanda, ni igice kinini cy’abaturarwanda, ariko impamvu ya kabiri y’umwihariko ni uko ¾ by’ibibazo byo mu mutwe bitangira umuntu afite munsi y’imyaka 25.”

Ku bufatanye bwa Solid Minds Counselling Clinic, MasterCard Foundation ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, batangije ubukangurambaga buzamara ukwezi buzibanda ku rubyiruko ruri muri Kaminuza.

Dr Darius Gishoma yatangaje ko bizaba umwanya mwiza wo “Gukumira” ibibazo byo mu mutwe. Ati: “ntabwo turi bwite gusa ku kuvura uwagize ikibazo, ahubwo muri ubu bukangurambaga turimo gushyira imbaraga cyane mu gukumira. Akaba ariyo mpamvu…hari ibikorwa bizakorerwa mu mashuri ya za Kaminuza. Kaminuza Huye, Busogo, Nyagatare n’ahandi. Ariko hari n’ibikorwa bizakorerwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye tuzakorana n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ibyo rero ubu bukangurambaga hari igice cyo kuvura ariko imbaraga nyinshi kiri mu ruhande rwo gukumira, akaba ariyo mpamvu tujya mu mashuri.”

Yanibukije ko mu gukumira ari byiza cyane kwitsa ku ruhare rw’umuryango, ati: “Umuryango ni ishingiro, ni igicumbi cy’ubuzima bwo mu mutwe. Iyo umwana akuriye mu muryango utekanye utarimo amakimbiranye, bimuha amahirwe menshi yo kutagira ibibazo byo mu mutwe. Ariko iyo umwana akuriye mu muryango urimo amakimbirane, byongera ibyago byinshi akaba ariyo mpamvu rero ubu ibikorwa byinshi birimo kwibanda ku muryango, bikibanda no ku rubyiruko.”

Bimwe mu bibazo byo mu mutwe biravurwa bigakira, gusa n’ibidakira iyo wegereye abagufasha bakakuvura, ushobora kubana nabyo kandi ukabana neza na sosiyete.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

BusinessClimate changeEnvironmentHealthSlider

Rwanda Standards Board Introduces RS 143: 2019: A Comprehensive Guide for Wastewater Treatment Systems

The Rwanda Standards Board (RSB), an ISO 9001-certified institution, has unveiled RS...

AgricultureClimate changeEnvironmentHealthSlider

The Unsung Heroes: The Positive Impact of Mosquitoes, Flies, and Cockroaches on the Environment

Mosquitoes, flies, and cockroaches are often vilified due to their association with...

BusinessGeneral newsHealthSlider

Government of Rwanda Implements New Business Certification Regulations Effective January 6, 2025

In a bid to improve the quality of services offered by businesses...

Climate changeCultural HeritagecultureEnvironmentSlider

HERITΛGE 2024: A Year of Milestones in Global Heritage Preservation

2024 marked a historic year for HERITΛGE, as the organization reached unprecedented...